Bruxelles: umuhango wo kwibuka imyaka 20 y’iyicwa rya Seth Sendashonga

Kuri uyu wa gatandatu tariki 2 kamena 2018 I Buruseli mu Bubirigi, habereye umuhango wo kwibuka uwashyizwe mu rwego rw’intwari Seth Sendashonga. Uwo muhango wateguwe n’ikigo cyitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga, Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté Démocratique. Uwo muhango wari witabiwe n’abantu benshi ku buryo aho ibiganiro byari byateguriwe huzuye hakagomba gutirwa intebe kugira ngo abakomezaga kuza babone uko bicara.

Igikorwa gikomeye muri uwo muhango kwari ukumurika igitabo cyanditswe n’ icyo kigo cyitiriwe Seth Sendashonga. Icyo gitabo cyiswe INZIRA Y’ UBUTWARI

Jean Baptiste Nkuliyingoma wigeze kuba ministri w’ itangazamakuru ku ubutegetsi bwa Fpr hagati ya 1994 na 1995 niwe wayoboye ibiganiro.

Muri uyu muhango abantu batandukanye bahawe amagambo bavuga ku ngingo zitandukanye ndetse banatanga n’ubuhamya bw’uburyo bamenye Seth Sendashonga n’ibikorwa by’ubutwari byamuranze.

TheRwandan yashoboye kwibonera benshi mu banyamashyaka n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bari bitabiriye icyo gikorwa.

Hagaragaye:

-Umunyamakuru Jean Claude Nkubito watanze ikiganiro ku itangazamakuru mu Rwanda byaba mbere ya Genocide na Yuma yayo.

-Innocent Biruka wagaragaje ibyitwa itekinika mu butegetsi bwa FPR Iryo tekinika rikaba rishatse kuvuga gahunda Fpr isanzwe ikoresha mu kubeshya, kwica, kunyereza, kwiba n’ibindi byinshi. Mu gusoza yavuze ko intwaro izatsinda Fpr ari ibakwe. Bishatse kuvuga kugira umurava no gutinyukana ubutwari bwo guhangana na FPR n’ibinyoma byayo. Yagaragaje ko buri munyarwanda aho ari hose cyane cyane abaruri hanze kuko ari bo bafite ubwinyagamburiro bari bakwiye gutinyuka bakajya basobanurira abanyamahanga n’abandi bose baterankunga bibeshya ku Rwanda bakabaha isura nyakuri. Buri wese agahangana n’ ikinyoma cya FPR aho ari hose.

-Twagiramungu Faustin abenshi bemeje ko ashobora kuba yaratsinze amatora yo muri 2003 ariko iryo tekinika rya FPR rikamutangaza nk’uwayatsinzwe. Ngo mbese Kagame na FPR akaba ariho bahereye bahitamo kutongera kugira umuntu bemerera kwiyamamaza mu Rwanda.

-Padiri Nahimana Thomas wigeze gushaka kujya kwiyamariza kuba Prezida mu Rwanda agafungirwa ikirere nawe yari ahari hamwe na Madame Chantal Mutega umwe mu bagize Leta y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

– Musonera Jonathan na Joseph Ngarambe bo mu ishyaka Ishakwe nabo bari bitabiriye iyo mihango

– Umufasha wa Colonel Cyiza Augustin n’umuhungu wabo nabo bari bahari. Umufasha wa Cyiza yashimiye abaje bose kandi yibutsa ko intwari ifasha n’abandi kumera nkayo

– Gustave Mbonyumutwa na Ruhumuza Mbonyumutwa bo muri Jambo asbl bamaze iminsi bibasiriwe na FPR hamwe n’umubyeyi wa Shingiro Mbonyumutwa bari bahari.

-Ambasadeur JMV Ndagijimana yibukije urubyiko imwe mu mitego FPR ikoresha mu kubatesha umurongo, abasaba kuba maso kuri ubwo buryarya bwa FPR

– Joseph Matata uhagarariye ikigo kirwanya umuco wo kudahana no kurenganya mu Karree k’ibiyaga bigari nawe yahawe ijambo avuga ubutwari bwa Seth Sendashonga

-Ben Rutabana wavuze mu izina rya Diane Rwigara n’umuryango we yibukije abari aho bose ko intwaro Kagame akoresha ari uguteranya abantu akoresheje amoko. Ko rero gushyira hamwe abantu batitaye ku moko bakomokamo ariyo ntwaro ikomeye mu kurwanya FPR na Kagame.

– Hagaragaye kandi n’abanyamakuru benshi batandukanye. Hari ab’ibinyamakuru byandikwa, za Radio n’ ibindi binyamakuru byandikirwa kuri internet. Twavuga nka Serge Ndayizeye wa Radio Itahuka, Madame Agnès Mukarugomwa w’Ikondera Libre, Madame Espérance Mukashema wa Radio Ubumwe , Tharcisse Semana w’ikinyamakuru Umunyamakuru wari waturutse mu Busuwisi, Radio Ishakwe, Jean Damascène NTAGANZWA uyoboye Radio Inyenyeri.

Uherereye ibumoso Michela Wrong uwahoze ari umwe mu banyamakuru ba BBC mu Rwanda igihe Seth Sendashonga yicwaga.

-Habonetse kandi umunyamakuru wa BBC, Michela Wrong, wari mu Rwanda igihe Seth Sendashonga yeguraga. The Rwandan yamwegereye kugira ngo yumve neza icyamuzinduye. Michela Wrong yavuze ko yashegeshwe n’uburyo Sendashonga yeguye mu Rwanda. Nk’umunyamakuru akajya kumuha ikiganiro kugira ngo amubaze impamvu nyakuri zitumye yegura ariko ngo Sendashonga ntagire icyo amutangariza. Mu isesengura rya The Rwandan, twabashije kumva ko mu gihe Sendashonga yeguraga ashobora kuba yarasobanuriye uwo munyamakuru ahubwo we akaba yaratesheje agaciro ibyo yavugaga kubera ko wenda yari akiri mu kigare cya FPR. Noneho akaza gutangazwa n’uko uwo yari yarahaye agaciro gacye ahotorewe mu buhungiro. Cyangwa se icyo gihe kubera umurongo BBC itashoboraga kurenga mu itangazamakuru ryayo ikirengagiza ibyo Sendashonga yavugaga. Noneho ubu ku giti cye nk’umunyamakuru akaba ashaka gukurikirana ukuri. Uwo munyamakuru yatangaje ko ari gutegura igitabo ku mateka yagiriye mu Rwanda.

Mbere yo kwakira abari bitabiriye icyo gikorwa , uyoboye Institut Sendashonga yasabye Madame Cyrie Nikuze Sendashonga, umufasha wa Seth Sendashonga, ko yasoza ibiganiro. Ni uko nawe ashimira abari bahari bose kandi asaba abanyarwanda bose gukanguka bagaharanira ukuri.

https://www.facebook.com/franksteven.ruta/videos/442742152841187/

Umunyamakuru wa The Rwandan 

i Bruxelles