Bwana Faustin Twagiramungu yagize icyo avuga ku muzunguzayi wiciwe Nyabugogo

Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, Bwana Faustin Twagiramungu, Perezida w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, yagize icyo avuga ku munyarwandakazi witwa Theodosie Uwamahoro, wiciwe mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Nyabugogo, azizwa ko acuruza ibintu abibunza bimwe bita ubuzunguzayi.

Bwana Twagiramungu yagize ati:

“Umurambo wa nyakwigendera UWAMAHORO Theodeziya warashyinguwe. Turasaba IMANA RUREMA ngo imwakire nk’Intungane ye.

UWAMAHORO, ise na mama we bari baramwise neza, maze bamwita Uwamahoro. Apfuye afite imyaka 27. Apfuye akiri muto, apfuye amahoro yasabiwe n’abamwibarutse atayabonye. Apfuye yishwe na Leta, kandi ariyo yakagombye kumuha ayo mahoro.

Nibyo yishwe na Leta yahaye ubububasha amabandi azi gutera ingumi n’imigeri kugira ngo bateshe umutwe abakene bakora ibishoboka byosengo bitunge,kandi batunge n’abana babo. LETA aho gushaka uburyo bwogufasha abatishoboye, ahubwo ibagabiza amabandi yo kubakubita bakabica, kugira ngo bagabanuke.

Umubyeyi uwo ariwe wese yishyire mu mwanya w’ababyeyi ba UWAMAHORO, kugira ngo yumve agahinda bafite ko gupfusha umwana wabo warufite imyaka 27 gusa, agapfa asize uburiza n’uwo bashakanye, nawe ukiri muto. Agapfa atarwaye, agapfa azize guhahira umwana we. Agapfa azize gukena.

Twifatanije nabo. 

Jye ndizera ko LETA igomba gutanga icyiru, igaha umuryango wa UWAMAHORO amafaranga y’Amanyarwanda atari hasi ya 20.000.000. Ntabwo ari menshi kubera ko ariyo Perezida Kagame yishyura ijoro rimwe kuri hotel araramo i New York. Niyo mbona ko akwiye kuba indishyi y’akababaro ku muryango wa nyakwigendera UWAMAHORO THEODEZIYA. RIP,

Imana imuhe iruhuko ridashira.”