CNR-Intwari nayo yatangaje ko ishyigikiye FDLR

Inteko y’igihugu iharanira Repubulika CNR-Intwari irashima amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi kirimbuzi buri mu Rwanda  kubera intambwe imaze guterwa  mu cyerekezo mboneragihugu cyo gushyigikira FDLR mu rugamba rwo gutabara no kubohora abanyarwanda.

Hashize imyaka irenga irindwi CNR-intwari igeregeza kwumvikanisha hose ku isi kandi k’umugaragaro ishingiro n’ireme ry ‘intambara ya FDLR mu gisa n’ikitumvingoma y’amajya n’uruza n’induru. Habayeho ibihe bikomeye by’iterabwoba byatera gushidikanya no kwiheba, k’uburyo kuvuga ijambo FDLR byitwaga icyaha gikomeye cy’ubugambanyi cyahanishwa kunyongwa nta mpaka.

Byageze naho bamwe muri bagenzi bacu dufatanije urugamba rwo kubohoza abanyarwanda batwitarura ku manywa y’ihangu kuko ahari babonaga ko ubufatanye bwacu na FDLR byasaga n’ubwiyahuzi mu rwego rwa politiki mpuzamahanga no mu Rwanda. Igitekerezo cyose cyo kuba hakoreshwa imbaraga mu kwibohoza cyamaganirwaga kure kigatinywa nk’uruhereko. Birumvikana ko ibyo byashyiraga ubutegetsi bwa Kigali igorora kandi nubu bwifuza ko byahora bityo.

Ubu rero bimaze kugaragara ko ikinyoma kidashobora gutsinda ukuri nubwo byatwara igihe kirekire. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru twasohoye muri Nzeri muwa 2007 ubwo CNR-Intwari yari icyitwa  “Partennariat-Intwari “ twabivuze dutya:

Uburyo buboneye kandi buhuza abanyarwanda ku kibazo gikomeye cya FDLR n’inzira twafashe k’ubushake yo kuba twafatanya n’umutwe wa FDLR mu nyungu za politiki duhuriyeho birazwi neza kandi ntawe tubihisha kuko dukorera mu mucyo.

Ninayo mpamnvu ku itariki ya 04 y’ukwezi kwa Kanama 2007 Perezida wa Partenariat-Intwari yandikiye mugenzi we wo muri FDLR amugezaho inyandiko ikubiyemo ibyifuzo byacu, impamvu n’uburyo  twifuza ko twafatanya mu rugamba rwo kubohoza abanyarwanda kandi nubu twongeye kwibutsa ubwo ubushake bwacu bwo gufatanya kandi twizeye  igisubizo gikwiye kandi kiboneye.

Mu kwezi kwa Gashyantare muwa 2008, mu nyandiko mpuruza kandi mbonerahamwe y’amapaji hafi ijana twise “Jenoside Nyarwanda: Rubanda ifite inyota y’ubutabera”

Yohererejwe ibihugu bigize inama ishinzwe umutekano ku isi mu muryango w’Abibumbye (Loni) n’umunyamabanga mukuru w’uwo muryango inyandiko yari iherekejwe n’ibimenyetso bifatika kandi bitavuguruzwa twerekanye k’uburyo budasubirwaho ko ibihugu bya Uganda n’uRwanda aribyo ruganda ba mpatsibihugu bacuriramo kandi bakoresha  mu ntambara z’urudaca zose zikomeje kuyogoza kariya karere k’Afurika y’ibiyaga bigari dore ubu imyaka ibaye 20.

Izi ntambara zimaze guhitana inzirakarengane zirenga miliyoni 8 zabfuye urw’agashinyaguro isi yose yicecekeye kandi irebera ndetse hamwe na hamwe ibihugu bikomeye ku isi na loni ubwayo bigatanga umusanzu muri ubwo bwicanyi aho kuburwanya. Twerekanye buri gihe ko FDLR igerekwaho nkana ubwicanyi bubera mu gihugu cya Kongo kubera itangazamakuru ribogamiye k’ubutegetsi bwa Kigali n’abambari babwo, rigakoreshwa buhanga mu bugome bwo guhumanya no kwanduza FDLR bayigaragaza nabi cyane nka rya tungo rimara urubanza kandi bazira gusa kuba baraburijemo umugambi mubisha wo gutsemba burundu impunzi nke z’abahutu zashoboye kurokoka itsebabwoko  zakorewe.

Abakongomani batagira ingano nabo barishwe bazira gusa kuba barahaye indaro impunzi z’abahutu zahigwaga bukware. Ubu rero igihe cyo kuvuga no gukoresha ukuri kirageze. Imyitwarire iteye isoni kandi igayitse y’ibihugu by’uRwanda na Uganda ku mahano akomeye abera mu gihugu cya Kongo, ubuhisho bw’intwaro nyinshi cyane za kirimbuzi bwavumbuwe mu birindirio by’abacancuro bimbubiye mu mutwe wa M23 bashakwa, bagatozwa kandi bagahabwa n’ibyangombwa byose by’intambara n’ibihugu by’uRwanda na Uganda.

Imirambo myinshi y’abantu bishwe bunyamaswa bagahambwa hamwe mu byobo rusange yavumbuwe mu birindiro bya ziriya nkoramaraso, kwangiza no kwonona bikabije ibidukikije mu karere kari karigaruriwe na ziriya nyeshyamba za M23, byose ni amahano yambika ubusa abacurabwenge ba ziriya ntambara z’urudaca muri kariya karere, ikanerkana kandi impamvu n’isura nyayo y’abazihishe inyuma bashaka mubyukuri kwigarurira kariya gace k’igihugu cya Kongo gakungahaye cyane ku mabuye y’agaciro n’ubundi bukungu bunyuranye ba Rusaruriramunduru bashaka kwigarurira ku ngufu za gisirikari.

Turashima ubutwari bw’ingabo za Kongo zirangajwe imbere n’abayobozi bashishoza b’igihugu cyabo, kuko zerekanye ubushobozi n’imbaraga zihagije ubu noneho zikaba zishobora kurengera ubusugire bw’igihugu cyabo n’umutekaao w’abaturage bose ba Kongo kimwe n’uwimpunzi z’abahutu icyo gihugu gicumbikiye by’umwihariko muri kariya karere kahogoje amahanga naba Runyunyuzi. Tuributsa ko ntawe ufite impamvu yo gufata FDLR nk’inyeshyamba zisenya.

Ahubwo ni impunzi z’abahutu zafashe intwaro kugira ngo zirengere ubwo gihe zahigwaga bunyamaswa n’ingabo z’uRwanda kandi igihugu cyabahaye ubuhungiro kidashoboraga kubatabara kubera intambara. Turashimira cyane ibihugu byibumbiye mu muryango wa SADC  kubera ubushake bukomeye  no gushyira mu gaciro bagaragaza bashyize hamwe kugirango amahoro arambye agaruke muri kariya karere kashegeshwe n’intambara.

Imyumvire yacu kuri FDLR rero ntishingiye ku marangamutima ajyana n’impiduka z’ibihe. Ntishingiye k’ubushake bwo gusarura aho utabibye cyangwa se ku macenga ya politiki ahubwo ishingiye k’ukuri twemera no gusengura neza mu mbonerahamwe yabyo ibibazo bysose bikurura intambara muri kariya karere duhereye ku makimbirane yabaye akarande  imbere mu gihugu cyacu, dukoresheje ubushishozi, ubwenge n’umutimanama wa kimuntu aho gukoresha intambara, ubushotoranyi ubugambanyi no gusuzugura ibihugu duturanye.

Niyo mpamvu CNR- Intwari yiyemeje gufatanya n’andi mashyaka bahuriye mu Nama y’igihugu iharanira impinduramatwara ya Demokrasi mu Rwanda CNCD kugira ngo irusheho kwumva neza no gusesengura k’uburyo bwa gihanga kandi bwimbitse ibibazo byose bikurura amakimbirane muri kariya karere no mu Rwanda bibone ibisubizo bikwiye kandi haboneke amahoro arambye.

Kuba rero n’andi mashyaka yiyemeje k’umugragaro gufatanya muri iyi nzira yari yarabaye rwagitinywa, kuri twe ni intambwe nziza itewe kandi ni ikimenytso gikomeye cyo guhuza imbaraga  zigamije kwimakaza demokrasi mu Rwanda no kuvanaho ubutegtsi bubi bubangamiye abanyarwanda hakoreshejwe uburyo bwose kabone nubwo byasaba ibitambo.

Twongeye nanone gushima ubwitange n’ubutwari bw’imfungwa za politiki mu Rwanda kandi tubabajwe cyane no kuba zifunzwe kandi zitotezwa kubera  gusa kudahuza n’ubutegetsi buriho, imitekerereze yabo myiza bafite ku miyoborere y’igihugu cyacu twese dusangiye.

Mana, Hundagaza imigisha yawe ku banyarwanda bose muri Repubulika y’u Rwanda

 

Bikorewe Manchester ku wa 14 ugushyingo, 2013

 

Tewobalidi Gakwaya Rwaka

Visi-Perezida n’umuvugizi 

CNR-Intwari 

fichier pdf Communiqué de presse sur les FDLR