CONGO-BRAZZAVILLE: AERC MU BIKORWA BYO KUBUNGABUNGA UMUCO NYARWANDA MU BUHUNGIRO.

Ni ubwo bagiye kumara imyaka n’imyaniko mu buhungiro, bakaba baraciye mu mashyamba y ‘amarira n’amaganya bagahangana n’inkona n’ibirura na za kagoma, abanyarwanda bashoboye kugera iw’abandi bagihumeka umwuka w’abazima, maze abarinzi b’imuhana bakabasama bakabasimbiza, biyemeje kubungabunga umuco bashyiraho umunsi w’umuco wizihizwa buri mwaka, uba inzira yo gushimangira uburere nyarwanda.

Abanyarwanda baba mu buhungiro i Congo ya Brazaville bongeye kwizihiza «Umunsi w’umuco» ku nshuro ya kalindwi; ibyo birori byo kwizihiza umunsi w’umuco nyarwanda, byari bibangikanye no kwakira abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru (baccalauréat ), byabaye ku cyumweru ku itariki ya 5 Ukwakira 2014, biteguwe nk’uko bimenyerewe n’ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Kaminuza ( Association des Etudiants Rwandais au Congo) , AERC mu magambo ahinnye. «Umunsi w’ Umuco» watangiye kwizihizwa kuva mu w’2008; uyu mwaka bikaba warizihirijwe mu cyumba mberabyombi cya komini ya Ouenze ( Salle polyvalente de la mairie de Ouenze) mu mujyi wa Brazzaville .

AERC ntabwo ihuza gusa abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri kaminuza, ahubwo inabahuza n’abarangije kaminuza. Ni ishyirahamwe ridaharanira inyungu kandi ridakora politiki (Organisation estudiantine apolitique à caractère social et sans but lucratif) ryemerewe gukorera muri Congo kuko ryahawe ubuzima gatozi na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MATD) ryabaye mu ba mbere mu gushimangirra umuco nyarwanda, ikaba ari imwe mu nshingano ryiyemeje.

10743303_10201911236781701_396719648_n

Ryibanda cyane ku guharanira no guteza imbere umuco n’uburere by’urubyiruko nyarwanda ruri mu buhungiro muri Congo-Brazza. Ni muri ubwo buryo hagiye hategurwa ibikorwa byo muri urwo rwego ku bijyanye n’uburere, cyane ku muco nyarwanda, ibiganiro ku burere, ubuzima, imibanire n’imibereho by’abantu.

Ibirori byo kwizihiza uwo munsi byatangijwe n’isengesho n’inyigisho byatanzwe n’umukozi w’Imana Vénérable Félicien MUSABYIMANA, wibukije ko Imana ari yo ntangiriro n’iherezo, ashimira abagize iki igitekerezo maze akomereza ku nkuru y’umwami Dawidi (1 Sam17 :26; yagize ati: « Dawidi uyu nguyu , yari umunyabwenge nkamwe, iki gikorwa mwatekereje cyo guteranya urubyiruko mu kwizihiza umunsi w’umuco, kinyikibukije Dawidi mu gihe cye yakuye ubwoko bwa Isiraheli mu kimwaro, abukiza umwanzi wabwo, abugeza ku yindi ntera ».

Abarangije Bac bahawe impano

Yakomeje agira ati: « namwe rero iyi ntego izabafashe guhindura isura mbi iri ku munyarwanda kandi muzahindure amateka ye ». Yahanuriye abari aho ko ari bo mizero y’imiryango bakomokamo, maze agira ati: «hari icyo imiryango yanyu ibifuzaho, umuryango nyarwanda ubifuzaho, kiliziya ibifuzaho hari icyo igihugu kibifuzaho, nibyo bizahesha icyubahiro Imana, bizahesha itorero icyubahiro kuko mu muco w’abanyarwanda bazi ko umunyarwanda ari inyangamugayo» .

Yanashishikarije urubyiruko gukurikira uburere ruhabwa n’ababyeyi, kuko baca umugani mu kinyarwanda ngo «Umwana warezwe neza ahesha ishema ababyeyi». Yashoje asabira umugisha kandi ashyira uyu mwaka w’amashuri ugiye gutangira mu maboko y’Imana. Undi wafashe ijambo ni bwana Joseph SIBOMANA, wabwiye cyane urubyiruko ibijyanye n’uburere n’umuco, yibutsa ko mu mico y’abantu, ko icy’ingenzi umuco wubakiyeho ari ururimi gakondo, rukunganirwa n’imyambarire, ubukorikori n’ubugeni, uburere n’ibindi.

Abanyekongo (les elites bleus) nabo bari bitabiriye "umunsi w'umuco"

Ukuriye AERC, Dr Eric NDAYISHIMIYE niwe wasoje amagambo n’imihango y’uwo munsi, ashima kandi aha ikaze mu muryango mugari abarangije icyiciro cya mbere, kandi anashimira ababyeyi bakomeza kuba hafi y’urubyiruko mu mirimo ya kinyeshuri.
Yabivuze muri aya magambo: «Mu izina ry’abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Kaminuza no mu izina ryanjye bwite nifuje kubwira:

  • Ababyeyi bacu ko twishimiye uguteranira kwanyu hano kuri uyu munsi mwifatanya natwe; uburere n’igitsure byanyu nibyo bitugize abagabo n’abagore b’injijuke, bakerebutse, bubashywe bafite inshingano kandi biteguye kwitanga, babyeyi bakundwa, mwakire ishimo ryacu,
  • Barumuna bacu murangije icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru, muracyasoretse, muri beza, murakeye, murasirimutse, mumaze kurenga intambwe ya mbere y’icyiciro cyo mu buzima kubera ko mumaze kubona impamyabushobozi ya mbere muri Kaminuza, ihuriro ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza ribinyujije kuri Perezida waryo rirabashimiye. Tubahaye ikaze mu muryango mugari kandi udahwema kwaguka buri mwaka. Ntimwibwire ko iyo mpamyabushobozi ari yo iheruka kaminuza, urugendo ruracyari rurerure; mugiye gutangira ubuzima bwa kaminuza; twe twababanjirije ntiduhangayitse kuko mufite amaturufu yose; turababuriye, kaminuza ntiyoroshye ariko icya ngombwa ni ukwihata. Icy’ingenzi mutagomba kwibagirwa, mwibuke ko ari mwe muzadusimbura kuko turi gucyura igihe».

Yarangije ashimira abitanze ku buryo buziguye n’ubutaziguye kugirango ibirori byo kwizihiza umunsi w’umuco nyarwanda no kwakira abarangije icyiciro cya mbere ku ncuro yawo ya 7 (Journée culturelle 7eme édition et Accueil des nouveaux Bacheliers 2014) bigende neza .

Gatete na bagenzi be bati "Africa yacu humeka

Abategarugori nabo ntibaripfanye, kuko Marie Claire NYIRAMAHORO wari mu bayoboye gahunda yafashe ijambo. Yavuze ko mu biranga umuco nyarwanda ntitwakwibagirwa indirimbo n’imbyino nyarwanda, kandi koko nibyo havuzwe imivugo, indirimbo n’imbyino by’amatorero atandukanye nabyo byanyujijweho; itorero ry’igitsina gore ry’imbyino nyarwanda, umuhanzi w’umunyarwanda uzwi ku izina rya «Saftone» ndetse na Gatete n’abagenzi be bagacishijeho bose bagusha ku muco nyarwanda.

Itsinda rya «X-Men» w’abasore bagimbutse bavukiye i Congo, bo baririmbye banabyina berekana ibyo bavukiyemo; naho «Les Elites bleux» w’abavandimwe bacu b’abenegihugu nabo bacishijeho umukino wabo wigisha kubana neza n’abandi.

Umuhanzi Saftone ati "Munyarwanda kunda umuco wawe "

Intumwa y’Ikaze Iwacu yaganiriye n’umusore witwa Dieudonné, wari witabiriye uyu munsi, maze avuga uko yabonye ibyo birori agira ati: «  nashimishijwe no kubona bwa mbere imbyino n’imyambarire ya gakondo ». Naho Pasitoro Isaie Habiyaremye nk’umubyeyi, nawe yabwiye Ikaze Iwacu uko yabibonye agira ati: « nishimiye igitekerezo cyo kwizihiza umunsi w’umuco kuko utuma urubyiruko rubyirukira mu mahanga rumenya ko impumzi z’abanyarwanda zifite umuco wazo w’agakondo kandi ukarushishikariza kuwumenya no kwirinda ko umuco w’amahanga wawuganza ».

Aba bari basusurukije abantu cyane

Mu gusoza turabagezaho umuvugo wahimbwe n’umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye uriya munsi w’umuco. Uyu musizi bigaragara ko afite ejo hazaza heza mu buhimbyi bwe yitwaJosée Imfurayabo, umuvugo we akaba yarawise UMUCO:

Ndimburiye mpimbaza Rurema yaruhanze ikarugabira Kanyarwanda.
Rwahanganywe ubutatu : Gatwa, Gahutu,Gatutsi buhuriye k’umuco umwe urangwa n’imigenzo ndetse n’imiziririzo karamata .
Naritonze ndacukumbura ntoratoza amateka nsanga imigenzo n’imiziririzo twasigiwe n’abasokuruza bacu ari yo Ndanga Rwanda yacu
Gusaba no gushyingira, ikiriri ,’n’ubunnyano, kubandwa no kunywana n’inkingi y’umuco
Ntimwishinge amajyambere ngo murarurwe n’urumiya cyangwa televiziyo na telephone.

Ntibagiwe na internete kuko byose byamamaza uruvange bikarimbura umuco wacu.

Nta cyaruta Urwanda rw’amasunzu n’urugori, umukenyero n’umwitero amaboko y’imiringa n’ijosi ryambaye amasoro.
Abasigaye ku ndaro baracyakoresha ibya gihanga imbehe, urutaro, inkoko, urwabya, agacuma n’akabindi.
Inzoga ni gahuza miryango kandi ahari ikigage n’inturire urwabya n’inkangaza inshyushyu n’ikivuguto amahoro arahasakara barasaba bagashyingira.

Aho ujishe igisabo nta wahatera ibuye dukunde twishimire iby’iwacu kuko nitutugarira u Rwanda ruzambara irindi bara.

Intumwa y’Ikaze Iwacu i Brazzaville