David Himbara aravuga ku mubano we na Kagame, Rujugiro na Kayumba

Yasemuwe na Kanuma Christophe

Dr David Himbara yigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida Paul Kagame amara kandi imyaka 6 ari Umujyanama wa Perezida Paulo Kagame kuby’ubukungu. Nyuma yo kugarukwaho mu kiganiro ikinyamakuru New Vision cyagiranye n’umunemari Tribert Rujugiro Ayabatwa mucyumweru gishize muricyo kiganiro uyu munyemari akavuga ko mubyo yaganiriye na Perezida Yoweri Museveni; ikinyamakuru New Vision cyashatse Dr David Himbara kigirana ikiganiro nawe. Icyo kiganiro cyasohotse uyu munsi 24 Werurwe 2019, ikinyamakuru cyanyu IHAME.org cyashatse icyo kiganiro kikibashirira mukinyarwanda.

New Vision: Wabaye umujyanama wa Perezida Paulo Kagame muby’ubukungu kandi wamukoreye imyaka myinshi, n’iki mwapfuye?

Dr David Himbara: Nakuriye Uganda, mumabyiruka yanjye nahise njya muri Canada. Mu buto bwanjye sinigeze mba cyane muri Afrika.Nabaye hirya y’inyanja mpigira iby’ubukungu (Economics) ntangira no kwigisha muri imwe muri Kaminuza zo muri Canada. Nahagaritse kwigisha njya mu mirimo y’ubujyanama muby’ubukungu ninabwo Perezida Kagame yumvise bamvuga ansaba gutaha i Rwanda tugakorana.

Nakoranye na Perezida Kagame inshuro 2. Bwa mbere n’igihe natahaga mvuye Canada mu mwaka wa 2000 dukorana imyaka 2. Yari yansezeranije kuzagira uruhare runini mu kuvugurura ubukungu bw’u Rwanda ariko mpageze yangize Umunyamabanga Mukuru wihariye we atabingishije inama uwo niwo murimo nakoze mugihe cy’imyaka 2.

New Vision:Kuki wahisemo kumucika?

Dr David Himbara:Nahise nahise mbona ko uwo mwanya utankwiriye. Ntabwo ngomba kwiga ngere aho mbona PHD hanyuma njye gukora akazi aho nshinzwe kwandika imyanzuro y’inama. Narakaretse nigira mu gihugu cya Afrika y’Epfo.

New Vision: Ni gute waje gusubira mu Rwanda?

Dr David Himbara: mu mwaka wa 2006 narimo nkorera umushinga wakoraga ibyitwa “evidence based policy making” mu gihugu cya kenya, Tanzania, Afrika y’Epfo na Swaziland. Perezida kagame yarabyumvise arampamagara ambaza impamvu uwo mushinga ntawuzana mu Rwanda.Nahise mubwira ko ubwo naherukaga mu Rwanda umwanya w’akazi yari yampaye katari katari gahwanye n’ubushobozi bwanjye. Yansezeranije kumapa umwanya w’akazi unkwiriye.

Mu mwaka wa 2006 kugeza 2008 twakoranye neza dukora amavugurura m’ubukungu bw’igihugu. Nakoraga nk’umuhanga muby’ubukungu nkaba kandi nk’umujyanama wa Kagame. Ayo mavugurura yashyize u Rwanda ku mwanya mwiza wa 70 ku isi yose.

New Vision:None se n’iki cyatumye uhunga 2010?

Dr David Himbara: Natangiye kwitegereza mbona uko twegereza amatora ya 2010 Perezida Kagame atangiye kugenda aba umuntu ugoranye gukorana nawe. Mu mwaka wa 2009 yashatse ko tuvuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 11 ku ijana mu mwaka ushize wa 2008 mu nama yari yateguye, nanze kubyemera ndabihakana. Ubwo nibwo bwabaye ubwa nyuma nkorana nawe.

New VisionWahunze u Rwanda ute?

Dr David Himbara:Buri kwezi k’Ukuboza cyangwa Mutarama najyaga njya gusura umuryango wanjye wabaga Afrika y’Epfo. Nafashe imodoka yanjye y’akazi nerekeza i kanombe ku kibuga cy’indege mfata indege ngeze aho numvaga batangeraho narabahamagaye mbabwira ko nagiye kandi ntazagaruka.

New VisionKuri numero yacu ya New Vision yo kucyumweru twaganiriye na Tribert Rujugiro aduhishurira ko Perezida Yoweri Museveni yamubwiye kubyo ujya wandika. Yanabwiye uwo munyemari kugurisha ubucuruzi bwe afite Uganda agahita ahagarika gukorera muri Uganda kugira ngo Uganda igirane imibanire myiza n’u Rwanda. Hari abemeza ko uvuga nabi igihugu cyawe.

Dr David Himbara: Byaterwa n’icyo bita kuvuga nabi igihugu. Iyo mbanyomoje ku mibare mihimbano bakoresha bashaka kuyobya amarari babeshya nibyo bita kuvuga nabi. Nandika no kubindi bihugu uretse u Rwanda kandi nandika nshingiye kuri za gihamya. Ni gute wakwiyita Singapore yo muri Afrika ufite amashyanyarazi ahwanye na 216 MW gusa? Ibyo bita kuvuga nabi n’ukugaragaza ibinyoma batangaza buri gihe.

Nubwo wajya gusuzuma ibyo nandika ku mbuga zanjye ntanahamwe uzabona ko nsebya u Rwanda. Ibyo uzabona byose mba nagaragaje n’ibimenyetso mu mibare.

Mubyo gufunga ubucuruzi bwa Rujugiro byo ntibisobanutse. Rujugiro akorera muri Afrika mu bihugu 9 by’Afrika. Ubucuruzi bwe butanga imirimo ibihumbi kandi hose atanga imisoro. Niba u Rwanda rufite ikibazo k’ubucuruzi bwa Rujugiro muri Uganda bukwiye kwiyambaza inkiko rugatanga ikirego.

Inzu y’ubucuruzi (UTC) Rujugiro afite mu Rwanda barayimwambuye bitwaje ko ngo nyirayo yayitaye nyuma yuko bwamwamburiye ubwenegihugu bw’u Rwanda. Muri Uganda abarwanya Museveni bahafite ibikorwa n’imitungo ariko nta narimwe wari wumva abagendaho muri buzinesi zabo.

New VisionN’ibiki birimo kuba mu Rwanda?

Dr David Himbara: Crystal Ventures Limited ikigo cy’ubucuruzi cy’ishyaka riri k’ubutegetsi Rwanda Patriotic front (RPF) niyo igenzura ubukungu bwose bw’igihugu ifata n’ubucuruzi bw’abacyetsweho kuba bahungabanya umutekano.

Rujugiro ntabwo ari we wenyine watakaje buzinesi mu Rwanda. Hari barangijwe nabi. Assinapol Rwigara yatakaje buzinesi ze anapfa urupfu rwamayobera.

New VisionNew Times yanditse inkuru mucyumweru gishize yemeza ko Rujugiro afasha abitegura guhungabanya umutekano mu Rwanda kandi ko afasha ibikorwa byawe by’urwango ufitiye ubutegetsi bw’u Rwanda mu bitangazamakuru byo mu bihugu biteye imbere.

Dr David Himbara: Tegereza gato! Rujugiro nanjye ubwanjye twishyuye amafaranga menshi muri “lobbying” i Washington DC, Podesta.Inc hagati ya 2012 na 2013 nari umujyanama wa Rujugiro. Tugaruke rero kubyo wavugaga, izina rye ryongeye kuvugwa nabi na rimwe, yongeye se kugaruka muri raporo za LONI ukundi, umwunganizi we yamusabye kutongera kurwanya LONI.

Namusabye kumpa amahirwe yo kweza izina rye barimo guhindanya. Nyuma y’umwaka byibura LONI yari yamaze kumweza. Namubwiye ko byasabaga ikintu kimwe kugira ngo LONI imuhe imugire umwere. Byasabaga ko dukora Kampanye (Campaign). Twari dukeneye gufungura website n’ibindi bikoresho kugira ngo izina ribi ryezwe risimburwe no kuvugwa neza. Nguko uko twakoresheje Prodesta.Inc igihe cy’imyaka itari mike. Bagiye mubihugu byose bya Afrika Rujugiro yari afitemo ibigo by’ubucuruzi bakora za filme bakora na website.

Abarezi babibonye bahise bakoresha twitter bandika ko Rujugiro yampaye amafaranga yo kubahesha isura mbi.

New Vision:Hari ibirego bivuga ko ujya uza muri Uganda kubonana na Perezida Museveni

Dr David Himbara: Mbega ukuntu nifuza ko ibyo byaba impamo. Nifuza cyane kuba nabonana nawe nkamusobanurira ibi ndimo mbabwira ko ari ukuri. Sinigeze na rimwe ubwanjye mpura na Museveni. Inshuro imwe rukumbi nahuye nawe n’igihe nakoreraga Kagame nari umwe mubari bazanjye na Kagame. Perezida Museveni ntanarimwe ndahura nawe kandi nta nubwo ubwe yaba anzi.

New Vision:Waba warigeze ugerageza ubwawe gushaka uko wabonana na Perezida Museveni? 

Dr David Himbara: Ntana rimwe! Sinari kwifuza kumutakariza igihe. Nkunda uburyo asetsa n’uburyo asobanukiwe.

New Vision:Nizihe ngaruka ubona zo gufunga umupaka uhuza u rwanda na Uganda ku bihugu byombi?

Dr David Himbara: U Rwanda gufunga imipaka yarwo na Uganda cyane harimo guhana abanyarwanda badashobora kubona uko binjira muri Uganda. Amagana y’abanyarwanda yambukaga akajya Uganda bagiye gushakayo imirimo. abacuruzi bato bato banyuraga kumipaka izwi n’ahatazwi bakajya kurangura ibiribwa Uganda bakajya kuyicuruza mu Rwanda. Ibitoki, Imboga n’amafi byaturukaga Uganda. Urubyiruko rw’abanyarwanda batari bake bigaga Uganda guhera mu mashyuri abanza kugeza muri Kaminuza. Yewe n’abana b’abayobozi mu rwanda bigaga mu mashuri yisumbuye ya Uganda. 

Kuri Uganda babona ko u Rwanda rwafunze imipaka kugira ngo bakumire ibicuruzwa Uganda yashoraga i Rwanda.

Icy’ingenzi kurusha byose n’uko Perezida Kagame bisa naho yibagiwe ko ariwe urimo kuyobora East Africa Community (EAC) kandi ko arimo kwica amasezerano ashyiraho EAC ahereranye n’urujya n’uruza n’ubuhahirane hagati yabyo. Niba afite icyo apfa na Uganda yagombaga gushikiriza icyo kibazo inama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC abereye Umuyobozi.

New Vision: Hari abakurega ko uri umunyamuryango wa Rwanda National Congress 

Dr David Himbara:Zero, mbaza ahubwo ngo ninde nshigikiye.

Newe Vision:Ngaho tubwire uwo ushigikiye

Dr David Himbara:Abo mfata nk’intwari zanjye ni abagore 4, umwe yamaze kwitaba Imana ariko batatu baracyariho. Uwapfuye mfata nk’intwari yanjye ni uwigeze kuba Ministri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana. uzwi cyane nka Madamu Agathe. Yishwe ku munsi wa 2 Jenoside itangiye tariki 07 Mata 1994. Akimara kugirwa Ministri w’Intebe yahise atangaza ko abana bose bagomba kujyanwa ku ishuri kandi yabikoze igihe u Rwanda rwategekwaga na perezida Habyarimana.

Abandi n’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame abo ni Victoire Ingabire Umuhoza, wasize ibye n’ubuzima bwiza yabagamo afata icyemezo cyo gusubira mu Rwanda gupiganira kuba Perezida w’u Rwanda. Na Diane Rwigara na Nyina Adeline Rwigara.

Se wa diane amaze kwicwa mu buryo budasobanutse bitandukanye n’abandi banyarwanda uyu mutegarugori yagize ati:” Oya, Kagame agomba gusobanura“. Diane na Nyina ntibigeze bajya kwihisha munsi y’igitanda nkuko abandi banyarwanda babigenza. Bitunguranye Diane yahise afata icyemezo cyo guhangana na Kagame mu matora ya Perezida. Yaje gufunganwa na nyina nibyari bisigaye muri bizinesi ya Se bitezwa cyamunara. 

Ariko nubwo nkubwiye ntyo nshigikira ishyaka irya riryo ryose mu Rwanda ripfa kuba gusa ritigisha amacakubiri n’ubugizi bwa nabi.

New Vision:Hari abavuga ko imitwe y’inyeshyamba ivugwa ko irwanya Perezida Kagame ari udutsiko tugendanwa mubikapu (briefcase groups) twibera mubihugu byateye imbere, twashinzwe n’abantu mwifuza ko amazina yanyu akomeza kuvugwa. 

Dr David Himbara: Mu buryo bumwe ntiwabaveba. Uburyo ibintu byifashe mu Rwanda ubu ni bibi cyane (environnment in Rwanda is very poisonous). Ntiwamenya uwo kwizera nubwo yaba umwana wawe wibyariye. N’igihugu kitigeze kigira demokarasi na rimwe. N’abategetsi bajyaho ku ntambara bakavaho habaye indi. Biragoye gushyira kuri gahunda abaturage mu Rwanda. Ntiwamenya ikizagukubita. 

Komeza usome inkuru irambuye ku Ihame.org