YEMWE GA NYAMUCYE UCYEREYE INDA UKANDAVURA!

Thomas Sankara Habyarimana

Icyunamo kiregereje, ubu bamwe indimi mwazibanze zimeze nk’inkota zikuwe mu kirimba cyazo, mwatangiye kuzityaza, induru igiye kuvuga, jenoside igiye kuba jenoside, Umucikacumu agiye kwerekeza inkota ye kuri mwene wabo ashoboye, uriya uzibeshya akavuga ibyo we adashaka.

Nigeze gusoma kuri TheRwandan, aho umucikacumu yavuze ko yarokowe n’umusirikali niba ari Bagosora, sinibuka neza. Undi mucikacumu yahise amusubiza ko azamusekura! Icyo gihe uwo wavuze uko yarokotse, yari yavuze ibidahuye na Leta ya FPR. Ntibyateye kabiri, wawundi wari yavuze ibyiza by’umuhutu wamurokoye, yaje no kuvuga ibyiza bya FPR, bidateye kabiri, Rushyashya imugira intangarugero, ihita yataka wawundi washakaga kuzamusekura, imwihaniza ko atagomba kwigira umuvugizi w’abacikacumu, imushinja n’ibyaha byinshi, imubwira kwigira kuri wawundi yendaga kuzasekura.

Nguko uko bamwe mubacikacumu bibuka. Uburakari bwa mbere babusohoreza kuri mwene wabo barokokanye kuko ariwe nyine bashoboye. Barangiza bati kanaka yabaye imbwa n’igisambo, arwanya Leta ya bene wacu, uretse ko hari n’abarwanana imibare ngo barebwe neza bakaba banaruma bahuha ariko byagaragaye ko barumye bene wabo banarumye ho ingoma amenyo, gatoya bikiza. Abo bene wabo nabo bababonye amatwi, iyo byabakomeranye ibyaha byabo byabaye byinshi, babashyira imbere bati ni mujye kurwana, cya kidini cyanyu kitwa jenoside cyatewe. Nimuhaguruke mujye gutabara jenoside iri mubibazo. Iyo mburagasani ikaba isubiranye agatege, bagahaguruka n’iyonka nka ba Bahutu bo mumajyaruguru, EX-FAR yajyaga yohereza mu ntoki guhumbahumba utunyenzi, disi abo baturage bakaba bazize ubujiji no kwiringira bene wabo, babasunikaga babishaka bakabagira ibitambo.

Nguko uko bucya politiki yikomereza, bugacya ba ruharwa bakirwa i Kigali muri ngwino urebe, bakakirwa nk’intwari kandi koko ni intwari kuko abacikacumu batsinzwe ruhenu. Ababashyira imbere ngo bajye kurwana ntibatuma bamagana imishinga yabo, barabakoresha barangiza bakica, abandi bagakeneshwa, abasigaye bakabatamika ngo “nta mbwa imokana inyama mu kanwa!” Bati mube mugiye, nitubakenera tuzabatumaho.

Abacikacumu nabo binyaye mw’isunzu kdi bagizwe ahanini n’abarwanya Leta, nabo bagatangira gukwena babandi bene wabo bati ntacyo mwavuze igihe interahamwe zakirwaga i Kigali, bati twe twanditse amabaruwa, tuyandikira bariya bari kwica abacikacumu mugaceceka, tubandikira tubabwira ko badakwiye kwakira interahamwe mu Rwanda. Nabo ugasanga ari izindi “ntwari” zishaka kubuza interahamwe kwakira izindi. Nuko bakagaya bene wabo batanditse amabaruwa, bagahondagurwa ngo ni abagambanyi. Kuko bo bijajaye bari iyo ruterwa inkingi n’inkenke, bakandikira abo bicanyi akabaruwa k’urukundo babibutsa ko kizira kikaziririzwa kwakira bariya bicanyi bandi. Ako ka baruwa kagahinduka ubutwari kubakanditse, kakaba intwaro FPR izaragiza abo bicanyi igihe izaba itakibakeneye, kakaba kandi n’inkota ibanguriwe umucikacumu utarashyize umukono kuri ako kabaruwa.

Umwanzi wambere w’umucikacumu ni umucikacumu kuko ariwe ashoboye!!! Kimwe n’interahamwe nazo zabishe kuko aribo zari zishoboye, nkuko intwari yabo Kagame yabicishije kugirango agere ku butegetsi kuko aribo bari bamworoheye kandi azakomeza no kubicumba yica abo ashaka akomeza ikinamico imusunikira iminsi ngo yirire.

Ubu kwica umuntu ntibikiri icyaha, ahubwo kuvuga ibyo Leta idashaka ni cyo cyaha. Ubu Leta ikora kuri telecomande abacikacumu bagakora ibyo ishaka. Baba abo muri Leta baba abayirwanya, yarabafashe ibacamo kabiri, abazi gucyeza ni bo ishyira imbere bakarwana ngo bararwana kuri cya kidini cyayo ngo ni jenoside, intambara ikarota kandi bikarangira batsinzwe, banadusebeje, nkuko bisanzwe kandi urugamba rukarangira, bamwe muri bo bahaguye. Abo bagwamo ntawemerewe kubaririra, haririrwa abapfuye 1994, nabo iyo baba bakiriho bakicwa ubu, ntawabaririra!

Abahutu bo simbatinda ho cyane gusa nabo usanga hari abashinyagurira bene wabo b’inzirakarengane bagiye bagwa muri ayo majye, ugasanga nabo babahanganishije n’izindi nzirakarengane z’abatutsi. Iyo bari kuvuga uko ibitero by’inkotanyi byaje byicisha abatutsi bari bari mu gihugu, ntibibuka uko inzirabwoba cg interahamwe zamarishije Abahutu. Interahamwe zateraga abasirikali b’inkotanyi zikabarasa n’imyambi zikirukira mu basivile, DMI nayo ikaba ibonye akazi, ikica nta mpuhwe.

Bavandimwe ko abagome tubafite impande zombi mwaretse ababirenganira mo tukajijuka tukikundanira, tukibera mu mahoro ya Kristo , mukareka abicanyi bakuzuza urugero rwabo ko batazatinda kurimbuka? Niba uri umucikacumu w’umututsi, sha, jya wibuka ko ntawutaka atababaye, abawe bapfuye, impamvu baririrwa ntibashyingurwe, ni ukubera business. Niba uri umucikacumu w’umuhutu, reka guhangana n’uwumututsi ngo nawe warababaye, nakwibuke, nawe ntiyiyibutse wimusaba ibimugoye, ibuka abawe mu mahoro ntaguhangana kuko nta ntambara ibirimo.

Mubuzima bwanjye sinjya njya mu cyunamo ariko abanjye mba mbibuka nkarushaho kugira imbaraga kuko nasigaye ngo mbeho kandi ku bw’Imana. Nkirinda ikintu cyose kitwa urwango, kuko ushyize mugaciro abo kwanga baba benshi ugasanga ni wowe wivunnye. Mwe bacikacumu mwese baba abahutu n’abatutsi, ibyo byo kurira murwanira, ngo ntimuririra abanyu ku munsi uyu n’uyu, birabica ntibibakiza! Ni koko mwahamagariwe kurira no kuboroga kugirango ikiriyo kirangire mwamaganye ikibi cyose, musigaranye urukundo no kworoherana no kubabarirana mugerageza kubana mu mahoro. Kuki mwakumva muri mu kuri kuririra abishwe cyera, kandi abantu bakicwa impfu mbi cyane ntimubaririre? Kuki mutumva ko hari ikintu mutakoze neza?

Aho ntibababwiye ngo murire mukarira kubera itegeko? Natwaye mu modoka Col Dodo na Minister Patrick Mazimpaka, i Kibungo tugiye gushyingura abantu bishwe muri jenoside, hari muri 1995 niba nibuka. Nuko bacukura icyobo kinini rusanjye baramburamo shitingi, barundamo izo nzirakarengane icyobo kiruzura. Batarashyiraho igitaka, Mazimpaka abona hari ikintu kitagendeka, afata ijambo aratubwira ati: bantu muri aha ni murire, muririre aba bantu. Hari hari kurira umugore umwe gusa, mu bantu nka 300 bari bari aho. Maze atanze itegeko ryo kurira, abantu benshi cyane baraturika bararira. Tuvuye aho turi mu modoka dutashye, Mazimpaka aratubwira ati : “Iyo ntabibutsa kurira uzi ko bari bitahiye batarize?!” None se umuntu azajya akubwira ati ikintu kirababaje, rira we atarize, nawe ukarira akureba, akakuragirira muri urwo, imyaka igashira indi igataha?

Barabaragiza amarira bo batarira ahubwo batwara imicuzo n’impozamarira ba nyagupfa bibereye mu gahinda gusaaaa. Babapangira uko bazahindura amabara y’imikenyero y’icyunamo gitaha ngo ubucuruzi buzagende neza!!! Ubwo koko mwumva muzajijuka ryari? Ibi bintu mubamo muzabikuramo imbwa yiruka, ku umugani wa Kagame ntimuzajya mwijuru. Imana yabahaye ubwenge bwo gutekereza ariko mubukoresha nabi.

Ndabizi kunyumva birabagora kandi imiheto mwarayifoye, ariko rwose bavandimwe, mwihangane iki cyunamo kizabe icy’urukundo, ahari urwango muhasimbuze urukundo, mwubahane nk’ibiremwa muntu. Mureke abantu bavuge icyo batekereza, ni kiba kibi mugikosoze icyiza, atari ukwica mugenzi wawe ahubwo ari ukumufasha no kumuhumuriza. Uwizeye Jonny yararirimbye ati ” Bene muntu ko mbona mugenda insigane, ab’intege nke, bazaba abande? Abarusha abandi ingufu, mutwambutse iyi nyanja, umubano ukwire mu bantu….”

H.T. Sankara