Diane Rwigara ari kumwe na nyina yashyikirije ibyangombwa byose komisiyo y’amatora

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Kamena 2017 nibwo Umwali Diane Shima Rwigara aherekejwe n’umubyeyi we, Madamu Adeline Rwigara, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibyangombwa byose uko bisabwa ku gusaba kuba umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu.

Mu muvundo n’uruvunganzoka rw’abanyamakuru basaga ijana bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda n’ibyo hanze yarwo, Diane yatanze ikiganiro gihamya ku ntego z’umukandida uhamye ku gutanga icyerekezo cyakura u Rwanda mu mage rumazemo imyaka myinshi, Diane Rwigara akavuga ko ayo majye rwayashyizwemo n’ishyaka FPR riri ku butegetsi.

Iyakirwa rya kandidatire ya Diane Shima Rwigara, guherekezwa n’urubyiruko n’abakuze, guherekezwa n’umubyeyi we asigaranye, kwitabirwa n’abanyamakuru wagira ngo nta basigaye mu biro byayo, protocol ye, abashungeraga bibaza ibibaye, ni ikimeneytso ko kuboneka kwa Diane Shima Rwigara muri politiki ari itangira ry’ibirori.

Mbere gato yo kuganira n’abanyamakuru, ibyo Diane yasabwe gutanga kandi byose akaba yari abifite hatabuzemo na kimwe, ni ibyangombwa bikurikira:

1.Icyemezo cy’ubwenegihugu kimaze amezi atatu gitanzwe n’Urwego rubifitiye ububasha
2. Inyandiko y’Umukandida igaragaza ko nta bundi bwenegihugu afite, cyangwa ko yaretse ubwo yari afite. Aha Diane Rwigara yagaragaje inyandiko igaragaza ko yarekuye ubwenegihugu bw’u Bubiligi yari asanganywe
3. Icyemezo cy’amavuko kitarengeje amezi atatu gitanzwe n’urwego rubifitiye ububasha
4. Icyemezo cy’ubutabera kitarengeje amezi atatu gitanzwe n’urwego rubifitiye ububasha kigaragaza ko umuntu atigeze akatirwa cyangwa se ko yakatiwe igihano cy’igifungo.
5. Urutonde rw’abantu magana atandatu bashyigikiye umukandida n”imikono yabo. Aha Diande Rwigara yashyikirije Komisiyo y’amatora urutonde ruriho abantu 929.
6. Icyemezo cy’uko afite nibura umubyeyi umwe ufite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko
7. Inyandiko yemeza ko inyandiko zose zatanzwe ari ukuri
8. Umwirondoro ugaragaza Aho Atuye, umwuga we n’imirimo yakoze
9. Amafoto abiri magufi y’amabara
10. Fotokopi y’ikarita ndangamuntu ye
11. Fotokopi y’ikarita ye y’itora
12. Ikimenyetso kimuranga gishyirwa ku ikarita y’itora

Inyandiko imwe atatanze ni icyemezo kigaragaza ko yamurikiye umutungo we urwego rw’Umuvunyi, ariko iki ntikimureba, ahubwo gisabwa abasanwe mu nzego nkuru z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Kuba Umwali Diane Shima Rwigara abaye umukandida wa mbere ugejeje kuri Komisiyo y’amatora ibisabwa byose hataburamo na kimwe ngo azabe akizana hanyuma, ni ikimeneyetso ko yahagurutse ahagurutse, kandi ko urugamba yiyemeje yambariye kurutsinda.

Frank Steven Ruta

1 COMMENT

Comments are closed.