Kagame Paul, intare ishaje; Diane Shima Rwigara Intwari y’ibihe byacu.

Byari bigoranye kugirango ugere kuri Diane Rwigara

Byananiye kwihangana nyuma yo kubona inkuru ziherekejwe n’amafoto zijyanye n’ikiganiro kigufi Intwari y’abanyarwanda Diane Rwigara yagiranye n’abanyamakuru.

Ikinteye kugira icyo mbivugaho ni uburyo iyi ntwari yahuruje abanyamakuru banyotewe no kumva ndetse no kubona uyu mwali amateka meza azibuka kurusha intare ishaje, Kagame wariye abana be kuva muri 1990 kugeza magingo aya.

Igishimishije ni uburyo Diane Rwigara yahuruje abanyamakuru baje kumwumva nyuma y’igihe gito yandagajwe n’agatsiko gafite politike icyiriritse kamubuza kukandagaza. Nkimara kubona ubushake, inyota n’imbaraga buri munyamakuru yari afite byanyeretse ko ntagahora gahanze, abanyamakuru babujijwe kenshi kwitabira ibiganiro uyu mwali yabaga yateguye ariko uko iminsi igenda ishyira niko intare ishaje itakibasha kwica cg gutera ubwoba abanyamakuru.

Ibi mbyampaye inshusho y’igihe rubana izahagurukira rimwe ikamagana uyu munyagitugu wababujije amahwemo imyaka irenga 23, iyi rubana kandi izaba iherekejwe n’abanyamakuru nkuko byagenze uyu munsi. Ndakuze kandi nabonye ingomba zitsimburana mu Rwanda ariko ntago nari bwabone umwali uhuruza abanyamakuru nka Diane Rwigara cyane ku ngoma ya Kagame yaranzwe n’iterabwoba no gukanyiza abatavuga rumwe nawe. Ntago ari uko Diane yakomorewe ahubwo ni ubutwari bukomeye bwatumye za magigiri zitinya kumwitambika imbere kuko ntawe uhagarika igihe.

Diane Shima Rwigara, urubyiruko tukuri inyuma. Wamaze gutsinda ubwo watinyutse ukavuga akarengane twakorewe, tugikorerwa. Wabaye ijwi ry’abaryambuwe. Icyazura Nyakwigendera Rwigara Assinapol ngo yishimire ubutwari infuraye irimo yereka abanyarwanda babuze kivugira, aho abagabo batinye, abasore Babura kirengera. Impindura matwara yaba yatangiye?

Prosper