Dr Bwimba Rutagengwa Pascal arasaba kurenganurwa

Impamvu : Gutakambira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kubirebana n’icyemezo no 003/2014PEN/GCS, cyo kuwa 02/5/2014 cy’umwanditsi mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga gihakana kwakira ikirego.

 

Nyakubahwa Perezida wa Repulika y’u Rwanda,

 

Nshingiye ku ngingo ya 18, itegeko no 21 /2012 ryo kuwa 14/06/2012, ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’izubutegetsi nayo isobanura kimwe n’ingingo ya 35 y’itegeko rivuzwe haruguru ;

Mbandikiye mu izina no munyungi z’umukiriya wanjye Dr BWIMBA RUTAGENGWA Pascal, kugirango mbagezeho iyi nyandiko ibatakambira ku cyemezo No 003/2014PEN/GCS, cyo kuwa 02/5/2014, kirenganya utakamba mugihe cyanze kwakira ikirego kiri mububasha bw’Urukiko rw’Ikirenga ; mu rwego rwo gusobanura neza iki cyibazo, reka dusobanureho buke kubirebana n’imiterere y’ikibazo.
1.    IMITERERE Y’IKIBAZO :
Dr  BWIMBA RUTAGENGWA Pascal yashinze ivuriro rye mu Karere ka Muhanga ryitwa Clinique Médicale la Bénédiction mu mwaka wa 2011, abihererwa uburenganzira n’urwego rubifite mu nshingano (reba kumugereka inyandiko yo kuwa 27/07/2011 ya Minisitiri w’ubuzima  ifite no 20/DPHF/2011, Cote 1)
2.    Nyuma yo guhabwa ubwo burenganzira byabaye ngombwa ko yifatanya n’abandi mu rwego rwo kunoza inshingano yari yihaye bityo hakorwa  n’amasezerano y’imikoranire n’umugabo witwa RUSIHA Gastone ndetse na KABANDA Floribert, bazanyemo ibikoresho  nkuko bigaragara mu rubanza rwa juririwe ku rupapuro rwa mbere paragarafe ya mbere. (reba kumugereka urubanza RPA 0365/13/HC/NYA, cote 2-13)
3.    Icyaje gukurikira abo bagabo bashingiye ku masezerano  y’ubufatanye  na Dr BWIMBA Rutagengwa Pascal baregeye urukiko mu rubanza RP 0365/13/HC/NYA rwo kuwa 24/12/2013 aho basobanuye ikirego cyabo bavuga ko amasezerano bafitanye yarengerewe ndetse haza kubaho no gutanga ingwate y’ubwishingizi bavuga ko  bose ibareba, bityo Dr BWIMBA RUTAGENGWA Pascal aza kuregwa icyaha cyiswe ubuhemu.
4.    Ayo masezerano y’ubufatanye mu kazi yabaye hagati ya Dr BWIMBA RUTAGENGWA Pascal na RUSIHA Gastone ndetse na KABANDA Floribert, bagiye bagirana yabanje kwitwa inyandiko mpimbano cyane cyane ubukode bw’inzu, urukiko rubisuzumye ntirwabihaye agaciro ndetse no muri uru rubanza rujuririrwa, RPA 0365/13/HC/NYA rwo kuwa 24/12/2013,  umucamanza yaje gufatamo icyemezo adashingiye ku itegeko, (ingingo ya 28 igika cya 2 itegeko no 3 /2012/ OL ryo kuwa 13/06/2012,) akaba ari muri urwo rwego ikirego cyaje gushyikirizwa urukiko rw’ikirenga kugirango ruvaneho icyemezo kidashingiye ku mategeko nkuko bigaragazwa  n’impamvu z’ubujurire.
5.    Icyaje kuva muri icyo kirego cy’ubujurire, umwanditsi mukuru w’urukiko rw’ikirenga yemeje ko icyo kirego kitakiriwe , anasobanura ko kitari mu bubasha bw’Urukiko rw’Ikirenga.
Dore uko umwanditsi mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga yasobanuye ibirebana n’ububasha bw’urukiko rw’Ikirenga atitaye ku mpamvu z’ubujurire
 
1.    Umwanditsi Mukuru mu rukiko rw’ikirenga yanze kwakira ikirego cya Dr BWIMBA RUTAGENGWA Pascal ashingiye kubiteganywa n’ingingo ya 28 igika cya 8, itegeko  ngenga  no 03/2012/OL ryo kuwa 13/06/2012 rigena imiterere, Imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga aho igira iti : « urukiko rw’ikirenga rwakira ubujurire kumanza zatangiriye mu nkiko zisumbuye iyo muri izo manza zaganwemo igihano cya burundu cyangwa igihano cya burundu cy’umwihariko » nyamara gushingira kuri iyi ngingo n’iki gika ntaho byaba bihuriye n’impamvu z’ubujurire  Dr BWIMBA RUTAGENGWA Pascal yasobanuye muburyo bukurikira
 
IMPAMVU Z’UBUJURIRE ZATANZWE ZISHINGIYE KUBIHANO BYASABWE KU KIBAZO KIREBANA N’AMATEGEKO MBONEZAMUBANO :
1.    Dr BWIMBA RUTAGENGWA Pascal yashingiye ku ingingo ya 17 igika cya 2 : « itegeko nshinga rya Repubulika y’uRwanda ryo kuwa 04/06/2013  igira iti Ntawe ushobora gufungirwa kutubahiriza inshingano  zishingiye ku mategeko mbonezamubano » n’ukuvuga ko ibi binyuranyije n’icyemezo cy’umucamanza murubanza RPA 0365/13/HC/NYA rwo kuwa 24/12/2013, aho yemeje ko Dr BWIMBA Rutagengwa Pascal ahamwa n’icyaha cy’ubuhemu no gutanga ingwate ikintu kitari icye. Aha ntawabura kwibaza niba ibirebana n’amasezerano ndetse n’ubugwate  byaragombye kuregerwa urukiko mpanabyaha. Dr BWIMBA Rutagengwa Pascal akaba yarabijuririye ashingiye ku ngingo ya 28, igika cya 2 itegeko no 3 /2012/ OL ryo kuwa 13/06/2012, aho igira iti : «  Urukiko rw’ikirenga rufite kandi ububasha bwo kuburanisha mu rwego rw’ubujurire imanza zaciwe mu rwego rwa kabiri n’urukiko rukuru, urukiko rukuru rw’ubucuruzi , cyangwa urukiko rukuru rwa gisirikare , iyo izo manza 2 : «zashingiye ku itegeko ritariho cyangwa ingingo z’amategeko zitakiriho cyangwa zaciwe n’urukiko rutabifitiye ububasha » 
Kuba umucamanza mu rubanza RPA 0365/13/HC/NYA rwo kuwa 24/12/2013, ku rupapuro rwa mbere, igika cya mbere  (imiterere y’urubanza mu gusobanura amavu n’amavuko ya Clinique Médical la Bénédiction avuga ko nyirabayazana ari amasezerano atarubahirijwe  yabaye hagati ya Dr BWIMBA Rutagengwa Pascal na KABANDA avuga ko yari afite imigabane ya 67,5% ndetse na RUSIHA Gaston wari ufite 10% yagera ku rupapuro rwa 7 akabisubiramo ndetse akemeza ko habayeho civil contract, yagera kurupapuro rwa 8 umucamanza arimo gusesengura akagaragaza ikibazo kigomba gusuzumwa ku cyo yise icyaha cyo gutanga ingwate ikintu cy’undi n’ubwo atari ukuri  (page 7, paragraphy ii) aha Dr BWIMBA Rutagengwa Pascal akajyanisha icyo kibazo kirebana n’amasezerano ndetse n’imigabane (actions)  ku biteganywa n’ingingo ya 2, itegeko Ngenga  no 06 /2012 OL ryo kuwa 14/09/2012, rigena imiterere n’ububasha by’inkiko z’ubucuruzi, aho igira iti : « ibibazo by’ubucuruzi muri iri tegeko ngenga n’ibibazo bivugwa mu manza z’ubucuruzi, iz’imisoro n’amahoro n’ibindi bibazo bifitanye isano ryerekeye. Akanongeraho ko harimo n’ikibazo cy’imigabane « c, abafite imigabane. » aha Dr BWIMBA RUTAGENGWA Pascal ajuririye  ibirebana n’ububasha bw’urukiko  rwaburanishije uru rubanza rushingiye ku masezerano n’imigabane  (les actions)Uru rubanza rukaba rwaragombaga kuregerwa urukiko rw’ubucuruzi rubifitiye ububasha, bitandukanye no kuregwa icyaha cy’ubuhemu hisunzwe ingingo 322 y’itegeko ngenga no 1/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 nayo itajyanye n’imiterere  y’ikirego Dr BWIMBA Pascal yarezwe bizwi neza ko ibyo yakoze mu ivuriro rye afitiye ibyangombwa nk’umucuruzi (reba kumugereka CERTIFICATE OF ENTERPRISE REGISTRATION yo kuwa 09/09/2011 yahawe na RWANDA DEVELOPEMT  BOARD  (RDB), cote 14
Kuba rero uru rubanza ruvuga imigabane n’amasezerano, ndetse rukaba runagaragaza ko Dr BWIMBA Rutagengwa Pascal yari afite ibyangombwa by’ubucuruzi, akaba yaragombaga kuburanishwa n’urukiko rw’ubucuruzi, ibyo bikaba bitandukanye n’ibikubiye muri icyi cyemezo cy’umwanditsi mukuru.
Kubera izo mpamvu zisobanuwe muri izi nyandiko tukaba tubasaba gufatamo icyemezo ko uru rubanza ruburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga ndetse rukanandikwa mu bitabo by’ibirego nyuma yo kwemeza ko iki cyemezo cyatakambiwe gikurwaho.

Mugihe tugitegereje igisubizo cyanyu Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika y’u Rwanda tubaye tubashimiye.