DUHAGARITSE GUKOMEZA KWINGINGIRA FPR IBIGANIRO NK’AHO YO ITABIFITEMO INYUNGU.

Nadine Claire KASINGE

Itangazo no 2019/10/001 rigenewe itangazamakuru

Hashingiwe ku ngingo za 42, 52, 74 z’Itegeko-Shingiro ishyaka ISHEMA ry’U Rwanda rigenderaho kugeza ubu ;

Hashingiwe ku bikubiye mu gika cya 4, 5, 6 na 7 by’iryo tegeko-shingiro

Hashingiwe kandi ku byemezo bya KONGERE z’Ishyaka zabanjirije iyi;

Abataripfana bayobowe na Madame Nadine Claire KASINGE, Perezida w’ishyaka, bateraniye muri KONGERE idasanzwe yabereye i Paris kuwa 06 Ukwakira 2019.

Bamaze gusuzumana ubushishozi ibibazo by’ingutu Rubandigoka ihura na byo muri icyi gihe; 

Bamaze gusuzumira hamwe intambwe zatewe ngo impinduka nziza abanyarwanda basonzeye igerweho binyuze mu nzira y’amahoro idasesa andi maraso y’abana b’u Rwanda nk’ayamenetse mu mateka ya vuba aha n’aya cyera; 

Abagize Kongere biyemeje kongera kunonosora umurongo na politiki Abataripfana bihaye kugira ngo batange umusanzu n’ubufasha byihuse mu gutabara Rubandigoka ihozwa mu ibagiro ry’agatsiko ka FPR INKOTANYI. 

I. Kongere idasanzwe iributsa ibi bikurikira: 

1. Ishyaka ISHEMA kuva ryashingwa ryagerageje kujya gukorera politiki mu Rwanda inshuro ebyiri rikomwa mu nkokora n’abanzi b’amahoro bahisemo politiki mbisha y’Apartheid yimirijwe imbere n’ishyaka FPR-Inkotanyi. 

2. N’ubwo Ishyaka ISHEMA ryahisemo inzira y’amahoro n’ibiganiro bidafifitse, bimaze kugaragara ko ibyo FPR itabikozwa ahubwo irushaho kwenyegeza umuriro w’amakimbirane n’intambara mu Rwanda no mu karere kose k’ibiyaga bigari. 

3. Guverinoma iyobowe n’ishyaka FPR-INKOTANYI yafashe icyemezo cyo kuducira ishyanga ubwo yanganga burundu ko twinjira mu gihugu cyacu gakondo tariki ya 23 Ugushyingo 2016 ndetse ikagitsimbararaho tariki ya 23 Mutarama 2017. 

4. Ni ihame ridakuka abanyarwanda banze ubwami, bityo u Rwanda ni Repubulika, si akarima ka Paul Kagame n’agatsiko ke k’abanyamurengwe bagashize ayoboye bibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wiyise FPR-Inkotanyi.

II. Kongere irashimira

1. Turashimira Abanyarwanda bitanze batizigamye kugira ngo gahunda zose zo kujya gukorera politiki mu Rwanda zishoboke. 

2. Turashimira by’umwihariko Komisiyo iyobowe na Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana ku bw’ubutumwa butoroshye yakoze mu kugerageza ibiganiro bidafifitse kugira ngo abataripfana bajye gukorera politiki mu Rwanda.  

III. Kongere iragaya

1. Turagaya cyane Paul Kagame n’agatsiko ke k’abanyamurengwebagashize bakomeje gusuzugura birenze urugero abanyarwanda bahisemo iyo nzira y’amahoro. 

2. Turagaya kandi Paul Kagame n’agatsiko k’abatutsi b’abahezanguni bakomeje gutsimbarara ku mvugo ngo “nta muhutu ushobora kongera kuyobora u Rwanda”, bagasuzugura kandi bagatesha agaciro abalideli bose bakomoka mu bwoko bw’abahutu. 

3. Turagaya cyane gahunda mbisha za FPR zishingiye ku gucecekesha ku ngufu Rubandigoka no kuyicisha inzara, kubambura utwabo, no kubavangura hitwikiriwe gahunda z’udukingirizo nka «ndumunyarwanda» zibangamira cyane ubwiyunge bw’abanyarwanda. 

IV. Kongere ifashe imyanzuro ikurikira: 

I. Duhagaritse gusaba no kwingingingira FPR ibiganiro nk’aho yo itabifitemo inyungu.

II. Dukomeje kwifuriza u Rwanda n’abanyarwanda amahoro n’amajyambere byubakiye k’ UKURI, UBUTWARI no GUSARANGANYA ibyiza by’igihugu.

III. Turahamagarira abahutu bose aho bava bakagera kumva ko na bo bafite uburenganzira bwo kwirwanaho bagaharanira uburenganzira bwabo ntibakomeze guhindurwa abacakara n’abagereerwa mu gihugu cyabo. Koko rero nk’uko amateka y’isi abigaragaza, iyo igice cy’abenegihugu gikandamizwa nta we gisaba uburenganzira bwo kwirwanaho:

Abirabura bo muri Amerika bayobowe na Martin Luther King barahagurutse birwanaho,

Abirabura bo muri Afurika y’Epfo bayobowe na Nelson Mandera barahagurutse birwanaho kandi babigeraho,

Abahinde bayobowe na Ghandi barahagurutse birwanaho nabo babigeraho,

Abatutsi mu Rwanda binyujijwe mu mashyirahamwe anyuranye baharanira kandi bagahabwa uburenganzira bwabo ntankomyi.

Nta shiti abahutu bazagera ku burenganzira bwabo ku bufatanye n’Abatutsi bashyira mu gaciro bemera ko u Rwanda rw’amahoro arambye ari urwo abanyarwanda twese twibonamo. 

Bikorewe Montréal muri Canada. 
Nadine Claire KASINGE 
Perezida w’ishyaka ISHEMA ry’U Rwanda.
(Sé)