ESE BAZABONA UBUTABERA RYARI?

Yanditswe na Benito Kayihura

Ku batumva ururimi rw’icyongereza amagambo ari kuri iyo foto aravuga ngo: ” Inkuru ishimishije ariko inababaje: Umukinnyi wabiciye bigacika muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye wigeze no kuba umwe mu bakinnyi bifuzwaga n’amakipe menshi ndetse bakagurwa amafaranga menshi nyuma y’abakora siporo y’isiganwa ry’amaguru, yahanaguweho icyaha cyo gufata ku ngufu nyuma y’aho umukobwa wamushinjaga anyujije inyandiko ku rukuta rwe rwa facebook avuga ko yamubeshyeye. Brian Banks ( Amazina ye) nyuma yo kumara imyaka 6 mu buroko y’akamama (y’ubuginga) yafashwe n’ikiniga mu cyumba cy’urukiko araturika ararira ubwo Umucamanza yavugaga ko ahanaguweho icyaha agahita ategeka ko ahita anarekurwa.

ESE IWACU HO KU MANZA NK’IZI BIGENDA GUTE?

Abantu bafungiye akarengane mu Rwanda ni benshi ku manza nyinshi zitandukanye kandi byaravuzwe n’ubu bikivugwa ku buryo numva uno munsi kubisuramo kwaba ari ukwizimba mu magambo (Kurondogora) icyo nshaka kuvugaho uno munsi n’ibibazo bidasanzwe biteye isoni n’agahinda utasanga ahandi kw’isi muri iki kinyejana uretse gusa mu Rwanda. Iyo ubumva bavuga (Abategetsi n’abahemberwa kwamamaza u Rwanda) baba bari kukumvisha ukuntu ngo u Rwanda ufite inzego z’ubutegetsi n’ubutabera byubatse neza ku buryo Abanyafurika n’isi muri rusange bari bakwiye kuza kwigiraho.

Dore bimwe mu bintu biteye isoni mu butabera bw’u Rwanda njye ntumva isomo wakuramo:

1. GACACA

* N’ubwo yitiriwe ubutabera bwunga kandi buhana, ariko ku bayikurikiye babonye ukuntu yashyiriweho gucisha bugufi no gupyinagaza abahutu bize n’abakize ndetse no kubanyaga imitungo yabo kugirango bo n’abazabakomokaho bazabeho mu bukene basabiriza cyangwa bisuma ( Abapagasi) imanza yaciye ntizujuje ubuziranenge mu buryo ubwaribwo bwose ariko igitangaje kinateye isoni ni uko nyuma yo gufunga abo bashaka (Leta) bahise bashyiraho ingufuri N’ibihindizo (iron bars) ku ruhande rw’abahutu BAVUGA KO N’UBWO URUBANZA CYANGWA GACACA YABA YARARANGIYE HARAMUTSE HABONETSE IBIMENYETSO BISHYA BYEREKANA KO WAREKUWE KANDI WARAKOZE ICYAHA UGOMBA GUFATWA UGASHYIKIRIZWA UBUTABERA BUNDI BUSHYA, Ariko bageze ku ruhande rw’abatutsi begekaho bavuga ko N’UBWO BYAGARAGARA KO WARENGANYE UMWANZURO W’URUKIKO GACACA NI NTAKUKA BITYO UGOMBA KUGUMA MU BUROKO UKOTA UMURIRO (Akaga kabaho) hari abacikacumu baje kwakira agakiza nyuma yo gufungisha abantu n’uko bagiye kubwira ubuyobozi ngo bubafungure ko bababeshyeye Leta yanga kubarekura na n’ubu.

Umuntu wabwira ibi bintu utari mu Rwanda cyangwa utari Umunyarwanda yagirango uri gusebanya kuko nta bisobanuro byumvikana byaba ibishingiye ku butabera, umuco, amateka cyangwa Politique washingiraho ngo uvuge ngo umuntu akwiye kuguma mu kuborera muri Gereza kandi hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko yarenganye.

2. KWANGISHA RUBANDA UBUTEGETSI BURIHO, GUSUZUGURA UMUKURU W’IGIHUGU NO KUGAMBIRIRA KUMUGIRIRA NABI

Nta bushakashatsi bwimbitse ndabikoraho ngo menye uko byifashe no mu bindi bihugu ariko kuva mvutse uretse mu Rwanda rw’ubu ruyobowe na Gen Paul Kagame ahandI hantu numvishe ikirego gisa nk’iki ni muri IsiraherI ya kera mu mwaka wa 33 aho Abafarisayo n’Abasadukayo bashinje Yezu ibinyoma bagambiriye kumwica.

Icyaha bamushinje gisa neza nicyo FPR ishinja abatabona ibintu kimwe nayo akaba aricyo: KUGANDISHA RUBANDA NO KUBANGISHA UBWAMI BW’ABAROMANI BWARI BUBAKORONIJE ICYO GIHE. Nibutse abasomyi ko mu gihe Yezu yari kw’isi Abaromani bari bayoboye isi nk’uku Amerika imeze. Gusa bo babikoraga ku mugaragaro nta buryarya bwo kwikinga inyuma y’imiryango nka UN no kurya indimi. Bakohereza ba Gouverneurs/Governors bahagarariye intara bigaruriye, ni muri urwo rwego Ponsiyo Pilato w’Umutaliyani-Umuromani yategekaga Isiraheri kandi atari iwabo, ibi bihita byumvikana ko Abayahudi kimwe n’undi wese batari bishimiye kuyoborwa n’Abanyamahanga iyi akaba ari nayo mpamvu umuyahudi wigomekaga ku bwami bw’Abaromani yahitaga yicwa. (Kuko nabo bari babizi ko badakunzwe nabo bayobora)

BITE SE IWACU?

Mu nyigisho nyinshi zitangwa mu Rwanda yaba ku ma Radio, TV, mu binyamakuru ndetse no mu biganiro mbwirwaruhame hakunze kumvikanamo ukuntu Igihuru cyigeze kuba igihugu muri 59 gusubiza hasi imyaka 400 cyongeye kwisubiza agaciro no kwitwa igihugu cy’u Rwanda aho kiboneye Umucunguzi witwa Paul Kagame kuva 1994, uyu mugabo ngo yubatse igihugu akivanye kuri zeru nyuma y’imyaka 30 cyamaze gitobangwa n’abahutu maze arakizamura akigeza ku rwego rwa Singapour nuko abanyarwanda babibonye baratangara bariyamira bati ntawundi dushaka ko atuyobora uretse Mwebwe Nyagasani Nyirurwanda niko kumutora 99% nyuma yo kumwongerera manda yo kongera kuyobora yari imaze kurangira. Uyu Mugabo (Paul Kagame) yemeza ko nta mutegetsi u Rwanda rwigeze kugira ukunzwe n’abaturage nkawe gusa wareba imyitwarire ye ku baturage bagaragaje ubushake bwo kuyobora no gukora Politique badaciye mw’irembo rimwe rukumbi riba mu Rwanda rya FPR ngo babakoreremo, cyangwa abavuze (Kuvuga gusa) ibitaryoheye amatwi ubutegetsi bwe bagahita biturwaho n’urukuta rwa cya kirego Abafarizayo baregaga Yezu cyo kwangisha Rubanda ubutegetsi buriho. Njye Benito Kayihura buri uko numvise iki kirego hari ibibazo nibaza:

* Ese umuntu yangisha undi ate?

* Abanyarwanda turi ibicucu bingana iki ku buryo dushobora gushukwa byoroshye?

* Ese umuntu ukunzwe ku kigero cya 99% byari bikwiye ko aterwa ubwoba na 1%?

* Kuki Kagame yumva ko we n’abakozi be aribo bonyine bakunda igihugu?

* Ese kuki tutakwigira ku baturanyi bacu uko abantu badahuje imyumvire babana?

A) UMUNTU YANGISHA UNDI ATE KOKO?

ubusanzwe Leta n’Umubyeyi bivuze ko kimwe nk’undi Mubyeyi wese inshingano zayo za mbere z’ibanze ari ukwita ku baturage mu buryo bukurikira:

* Kubagaburira (Gutanga akazi)
* Kubashakira amacumbi
* Kubavuza ku buntu (Iyo abaturage batishoboye)
* Kubigisha
* Kubacungira umutekano
* kubaha Services nziza kandi vuba
* Kutabavangura
* Kububakira ibikorwa remezo
* Kubaha uburenganzira bwo kwitorera abayobozi
* Kubaha ijambo bakavuga ikibari ku mutima
* Kutabahohotera
* N’ibindi byinshi,…………

Iyo Leta igerageza gukorera abaturage ibi mu bushobozi ifite ntaho wamenera uyiteranya n’abaturage kabone n’ubwo umukuru w’igihugu yaba akunzwe 51% gusa, iyo uziko uri Umubyeyi koko w’Abaturage bawe nta mpamvu n’imwe uba ufite yo gutinya ko hari ukuntu byakunda ko umuntu yavuga ijambo rimwe gusa abaturage bakagumuka, kugirango ibi byumvikane neza yenda reka tuve muri Politike twinjire mu buzima busanzwe, NI IKI WAKORA CYANGWA NI IRIHE JAMBO WAVUGA UGATERANYA UMWANA NA SE CYANGWA NA NYINA? (Aha ndavuga Umwana muto ukibana n’ababyeyi) Amakosa yose Umubyeyi yakora ntiyatuma Umubano we n’urubyaro rwe uhungubana, n’iyo Umubyeyi yaba yaraye agukubitiye ubusa cyangwa se hari ibyo ataguhaye kandi wabishakaga iyo ugeze hanze ukumva bamuvuga nabi urababara byaba na ngombwa ukanarwana, ndibuka tukiri abana kw’ibuga aho twakiniraga umupira intambara yigeze kurota abana bararwana biracika bapfa ko umwe atutse ise ngo ni Peterori, Papa we yitwaga Petero kuko yikundiraga urwagwa mu kabari bari baramuhimbye Peterori.

Ese ubu hari umuntu wateranya Kagame na Ange cyangwa na Cyomoro bigakunda? igisubizo ni oya. Kuko abakorera ibyiza byose mu bushobozi bwe akabashimisha nk’Umubyeyi, iyo rero ajya no kuba Umubyeyi w’u Rwanda akanakora ibyo ashinzwe ntago yakabaye agirana ibibazo n’abaturage nkuko tubibona ubu.

Ubwoba n’impungenge by’uko hagize uvuga abaturage bahagurukira rimwe bushingira ko we akora ibinyuranye nibyo navuze ruguru ndetse akabigerekaho no kwica, gusahura umutungo w’igihugu no gufungira abantu ubusa, noneho byagera ku bwicanyi yakoze mbere na nyuma y’uko afata ubutegetsi na za Genocides no kwica Abakuru b’ibihugu ashinjwa igitima kigasimbuka akumva nareka abantu bakavuga bazageraho bakanavuga kuri ibyo bi dossiers biremereye bikomeje kumurwaza umutwe

B) ABANYARWANDA NTAGO TURI IBICUCU BYO GUSHUKWA NUBONETSE WESE

Abanyarwanda turi kimwe nk’abandi bantu bose, dufite ubwenge n’umutimanama wo gutandukanya ikibi n’icyiza tukamenya udushuka nutubwiza ukuri, ubwo bwenge si Kagame ubufite wenyine, ntakaduhatire ibitekerezo bye kuko umutwe w’Umuntu ni Leta yigenga, ese ko Cyiza Besigye avuga ibimuri ku mutima byose amaze kwangisha abagande bangana iki ubutegetsi buriho? Raila Odinga se warahiye ejo we ko ntawamukozeho ni uko Kenya itazi gufunga no kwica? Morgan Chivangalai ko atarangisha abazimbabwe ubutegetsi buriho? Twe Abanyarwanda Kagame yararebye asanga turi inanga ku buryo tubona ibyiruka byose tugakurikira? icyizere yifitiye ahora avuga niba koko aba akomeje yashyize umupira hasi ku mugani wa Diane Rwigara ubundi abafite igihaha bakinjira ikibuga bagahatana nawe maze akatwereka koko ko ari Rudasumbwa?

ESE AMAZI YARENZE INKOMBE?

Igisubizo ni oya: Mu mateka y’u Rwanda rwo hambere iyo Umwami yabaga yugarijwe n’ibibazo uruhuri yabuze uko akemura yanywaga uburozi akigendera agisigira igihugu undi akagerageza amahirwe, njye sindi kubwira Perezida Kagame ngo yiyahure ahubwo inama namugira n’uko umuhanda yahisemo kunyuzamo u Rwanda arushakira ubumwe n’ubwiyunge, amahoro, ituze n’umutekano uri kugenda urushaho kuba mubi uko tugenda twigira imbere, kuko wuzuyemo amakorosi mabi, ibinogo, ubunyerere, ibihuru, gutobokesha no kugongesha moteri bityo njye nkaba namugira inama yo gukata imodoka bigishoboka mbere yuko twese aturoha mu Rwabayanga tugashiriramo nawe adasigaye.

Uti yakata ate rero?

* Gukuraho amategeko amurinda abakeba muri Politique
* Kurekeraho kwiba umutungo w’igihugu no kwivanga mu bucuruzi bw’abandi we akajya gushora imari hanze kuko igishoro yarakibonye
* Kwikura mu mutwe ko atari we Rwanda
* Niba yumva ko we n’ingabo yayoboye aza gufata u Rwanda ari abere mu bwicanyi bw’Abanyarwanda akwiye kurekura abantu bose bafungiye ibisa nibyo maze bikitwa imbabazi rusange kuri bose (Nawe arimo)
* Kureka abaturage bakitorera abayobozi kandi inteko ikigenga igakora mu nyungu z’u Rwanda n’Abanyarwanda aho kuba inyungu ze bwite
* Kurekura imfungwa zose za Politique, akazisaba imbabazi kubafungira ubusa akanazisaba abo yahekuye ubundi akegura.

NIBA IBYO YUMVA BIKOMEYE AKABA ATABISHOBORA BYIBURA NIYOROSHYE IBINTU ATANGE AMAHORO MURI IBYO NAVUZE RUGURU UBUNDI ASIGARANE YENDA KUGUNDIRA UBUTEGETSI NK’ABANDI BANYAFURIKA ARIKO BYIBURA AHE ABATURAGE AMAHORO NABATABONA IBINTU KIMWE NAWE BISANGE MU RWANDA KANDI BAHAKORERE UBUCURUZI BAKIRE

Njye ku giti cyange ntago nemera ko hari Umunyarwanda wanga cyangwa wigeze yanga u Rwanda cyangwa ngo agambirire gusenya ibikorwa remezo kuko n’igihugu cyacu cyatubyaye dukunda twese nta numwe uvuyemo, ntago waba urwanira gutegeka ngo uze usenya ibyo uzakenera nyuma ufashe igihugu, ahubwo ikibazo nuko twe Abanyarwanda twananiwe kumvikana uko twasaranganya ubutegetsi tudahendana, cyangwa se ntabiciye ku ruhande ABAHUTU N’ABATUTSI KUMVIKANA BIRACYAKOMEJE KUBA IKIBAZO.

Inkotanyi zikiri mw’ishyamba batubwiraga ko ari Inyangarwanda zifashe igihugu zitwumvisha ko arizo zikunda u Rwanda gusa ko abo bahiritse aribo ahubwo banzi b’u Rwanda, ubu kwanga igihugu no kukigambanira byafashe indi ntera birenga amoko binagera no mu bashaka gutegeka FPR itabigizemo uruhare, kunanirwa kumvikana nk’abenegihugu biri kugira ingaruka ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranyi kuko amatiku yacu yo kwitana Interahamwe, Inyenzi n’Ibigarasha tuyambukana mu karere maze bigatuma igihugu cyacu n’abanyarwanda bangwa kubera ko Kagame akomeje guteranya amoko no gukurikiza abicanyi be impunzi zamuhungiye mu baturanyi kandi ibi bigira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bagiye kwishakira imibereho bakirukanwa.

Ngarutse ku mutwe w’iyi nkuru ndibaza igihe n’uko abantu bakomeje kuburira ubutabera mu gihugu cyabo bazabubona?

Kagame aherutse kuvuga ko ngo gufunga Diane Rwigara ari byiza ugereranyije no kumwica muri make icyo yashatse kutubwira ni uko ku muntu ugerageje kumusimbura ku butegetsi wese hateganyijwe igihano cy’urupfu kitanditse mu mategeko ahana y’u Rwanda ahubwo mu mutwe wa Kagame ubwe.

Muri make yaravuze ati: wowe uri umunyamahirwe ubundi nakabaye narakwishe, we yavugaga wumva agereranya nabo yasimbuye ko we byibura ari umunyampuhwe ko bo bicaga ariko nkuko twese abakuru tubizi Habyalimana ntiyigeze yica cyangwa ngo afunge umuntu amuziza kuvuga ibitagenda mu gihugu cyangwa gushinga ishyaka ritavuga rumwe na MRND kuko iyo bijya kuba uko Rukokoma n’abandi benshi barikorozaga imbere mu gihugu aba yarabishe.

Kagame akwiye guhindura imyumvire n’imico akitwara nk’umubyeyi w’igihugu ibyo kwicisha inzara no gushonjesha abenegihugugu ku bwende akabishyira hasi, akubaha abatanze imitsi yabo, imbaraga, umutungo n’amaraso ngo akunde abe icyo aricyo uyu munsi bityo Abanyarwanda banyanyagiye i Mahanga bagataha bafite umutima utuje n’icyizere ko ntawuzahungabanya umutekano wabo kabone niyo bavuga ibitamushimishije.

Hari Umuntu wo muri  Oposition muri Uganda wigeze kubwira Museveni ngo azamwica n’uko Museveni aramusubiza ngo: “You know my adress just come and do it”! Bivuze ngo uzi aho ntuye uzaze unyice, Kagame we no kurirmba gusa ko n’abahutu bapfuye ubwo ngo uba ushaka kumwica bityo agomba kugufunga.

Yiyangishije abaturage be kugeza n’aho iyo yagize icyo apfa na Nkurunziza, Museveni cyangwa Kikwete (Igihe yarakiri Perezida) ukuntu usanga abanyarwanda benshi baba bashyigikiye abanyamahanga kurwanya Perezida wabo (Ibintu ubundi bitakagombye kubaho igihe Perezida ari Umubyeyi koko) ibaze gusanga iso arwana aho kujya kumutabara ahubwo ukajya gufasha uri kumudiha, igihe cyose ubonye ibintu nkibyo uhita umenya kwo uwo Mubyeyi ari ikibazo kandi adashobotse.

Hari n’abo nabonye ikipe y’igihugu Amavubi ikina n’indi kipe bo bagafana ikindi gihugu aho gufana igihugu cyabo? Bene ibi bikwereka ko ahubwo Kagame ariwe wangisha abaturage igihugu cyabo aho kubeshyera abandi kuko nta muntu wakora ikintu nki’ki adafite impamvu ibimutera, twe abanyarwanda tunyotewe amahoro no kumvikana kuko turi abavandimwe, Kagamen n’itsinda rye ntibagashakire ubwihisho bw’ibyaha bakoze ku butegetsi ngo nibanarangiza badushore mu matiku yo kuduteranya no gusaba abanyarwanda kuvuga amateka uko atari bagamije kwigira abere kandi ataribo.

Nkaba nsoza nsaba Kagame ko yarakwiye kurekura mu maguru mashya:

1. Deo Mushayidi
2. Ingabire Victoire
3. Diane Rwigara
4. Kizito Mihigo
5. Dr Nkusi Joseph (Shikama)
6. Col Tom Byabagamba
7. Gen Rusagara
8. Abahutu Gacaca yarenganyije n’abandi benshi batagira ama dossier bafunzwe mbere
9. Abarwanashyaka ba FDU Inkingi
10. Icyitonderwa Jean Baptiste n’abandi benshi bari kurenganira mu magereza

Kabarebe ko atinya umunyururu akanga kujya kwitaba ubutabera niba we na Shebuja bazi neza ko uburoko buryana bafungira iki abandi banabaziza ubusa nkanswe bo bamaze abantu mu karere?