ESE MWARI MUZI KO IGIFUNZE BWANA IGNACE MURWANASHYAKA MU BUDAGE NTAHO GITANIYE N'IGIFUNZE UMUTEGARUGORI INGABIRE VICTOIRE MU RWANDA?

Umutwe mpaye iyi nkuru ni igitekerezo nungukiye mu myigaragambyo yo gushyigikira Umuyobozi w’ishyaka FDU- Inkingi Madame INGABIRE VICTOIRE UMUHOZA umwe mu mfungwa za politiki zigirijweho nkana n’ubutegetsi bw’igitugu buyobowe n’amashyaka agize ikitwa FORUM kirangajwe imbere na FPR-Inkotanyi.

Ku itariki ya 22 na 23 gashyantare uyu mwaka nagize urugendo rwa politiki mu mugi wa Buruseli mu rwego rwo kumenyana n’abandi bayobozi b’amashyaka akorera ku mugabane w’i burayi dore ko benshi muri bo batahwemega kugaragaza ko bitoroshye kugirana urugwiro n’ubuyobozi bw’ishyaka bubarizwa mu birometero byinshi biri hagati y’umugabane babarizwaho n’ikirwa cya Mayotte.

Nk’uko natangiye mbivuga, nyuma yo kwitegereza uburyo imyigaragambyo yari yiswe iyo gushyihgikira Madame INGABIRE Victoire ufungiye impamvu za Politiki yari iteguye nasanze ngomba kubwira abanyarwanda bose bashishikajwe no kwamagana akarengane karangwa mu butabera bwo mu Rwanda kakaba kamaze no gukongeza ubutabera bw’amahanga ibi bikurikira:

Banyarwanda, banyarwandakazi namwe bayobozi ba sosiyete sivile ndetse namwe muhagarariye amashyaka, Ndibwira ko muri mwese ntawe utazi ko umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR bwana IGNACE MURWANASHYAKA aboheye mu budage azira ibyaha by’ibihimbano byegetswe ku mutwe wa FDLR nyamara twese tuzi neza y’uko ibyo aregwa ari ibyakozwe n’imitwe yashinzwe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bubinyujije mu mitwe nka RCD,CNDP,MAYI MAYI ndetse na M23 hakiyongeraho n’indi myinshi ishyigikiwe n’ibihugu nka UGANDA n’abandi.

Birababaje kubona Igihugu nk’ubudage twakekega ko cyaba cyubahiriza uburenganzira bwa Muntu aricyo gifata iya mbere mukubangamira inzira yo kwibohoza abanyarwanda batangije kugirango baharanire ukwishyira ukizana kwabo. Ibyo ubudage bwabikoze bugamije gushyigikira ingoma y’igitugu iyobowe n’amashyaka agize ikiswe FORUM arangajwe imbere na FPR-Inkotanyi kugirango bace intege umutwe wa FDLR utarahwemye kugaragaza imiyoborere idahwitse ya leta ya Kigali. Ndahamya ntashidikanya ko igihugu cy’ubudage gifite inyungu mugushyigikira ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi cyane cyane mu rwego rwo kubufasha gusahura igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ubukungu bwacyo bugizwe ahanini n’amabuye y’agaciro.

Igihe kirageze rero ko twatangira gutunga agatoki nta kurya indimi ibihugu by’ibihangange bitera ingabo mu bitugu ingoma ya FPR-Inkotanyi idahwema kumena amaraso y’abanyarwanda n’abanyekongo hagamijwe kugwizaho ubukungu bw’umutungo kamere biciye mu nzira z’intambara zitegurirwa imahanga. Ni muri urwo rwego nifuza niba abo duhuje urugamba babinyemereye ko uburyo bwo kuvuganira abarenganyijwe n’ubutabera cyangwa se imfungwa za politiki bidakwiye kugarukira kuri madame INGABIRE Victoire UMUHOZA wenyine kuko abari mu kangaratete bashyizwemo na FPR-Inkotanyi batagira ingano.

Ntidukwiye kwibagirwa n’abantu benshi bishwe n’ubwo butegetsi bwa FPR-Inkotanyi ibihugu nk’ubudage n’abandi bagize uruhare mu ishyirwaho ry’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha barebera ahubwo bagahitamo kwicira umushwi mu igi bafataho igitambo abantu nka bwana IGNACE MURWANASHYAKA utarigeze yica n’inyoni kugirango bakomeze baduce intege banajijisha injiji.

Ndababwiza ukuri ko nitutamagana akarengane uyu muvandimwe IGNACE MURWANASHAYAKA akomeje kugirirwa n’ubutabera bw’ubudage natwe umunsi byatugezeho ntawe uzatuvugira (Imbeba irya umuhini yototere isuka kandi inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo) Dukwiye kuzirikan ko n’abantu bafunzwe na Gacaca nabo ari imfungwa za politiki bitewe n’uko ifungwa ryabo ryashingiye ku marangamutima no ku buhamya bw’ubuhimbano ndetse imanza zabo zigacibwa n’abantu bafite ubumenyi bucye cyane mu mikorere y’ubutabera. Ndibwira ko ntawe uyobewe muri mwe ko hari benshi bafunzwe Gacaca bazira imitungo yabo, amashuri bize cyangwa se imyanya bari bafite mu butegetsi bagombaga kuvanwamo kugirango hashyirwemo abantu bo mu kazu k’abasajya cyangwa se abahutu b’ababacinyankoro.

Uretse Madame INGABIRE VICTOIRE UMUHOZA, Bwana DEOGRATIAS MUSHAYIDI, Me BERNARD NTAGANDA ndetse na Dr THEONESTE NIYITEGEKA bakunze kugarukwaho inshuro nyinshi,njye nsanga ku rutonde rw’infungwa za politiki hakwiye kwongerwaho bwana IGNACE MURWANASHYAKA ufungiye mu budage, Colonel BEMERA (umucunguzi) ufungiye mu Rwanda, Lt Joel MUTABAZI na bagenzi be bafungiye mu Rwanda, abahitanywe na FPR nka Bwana SETH SENDASHONGA, COLONEL RIZINDE THEONESTE, Colonel PATRICK KAREGEYA n’abandi benshi bakomeje gushimutwa no kwicwa tuzagenda twibukiranya amazina yabo tugakora urutonde ruhamye.

Mbere yo gusoza iyi nkuru nagirango mbanze nshimire abo twahuriye mu myigaragambyo yo kuwa 22 gashyantare 2014 banyeretse urugwiro bakintera imboni mpereye ku mukambwe FAUSTIN TWAGIRAMUNGU nasanze andusha no gushyenga mu gihe njye nibwiraga ko nta kindi kiganiro yamenya uretse kuvuga ijambo Rukokoma ryonyine. Bwana Jean Damascène MUNYAMPETA wa PDP- IMANZI, Padiri Thomas NAHIMANA umuyobozi w’ishema Party, Bwana RYUMUGABE uhagarariye PS Imberakuri ndetse na Bwana MICOMBERO wa RNC nabo banyakiranye urugwiro rwinshi ku buryo nkeka ko za nzozi z’URUKATSA zo kutigungira mu nguni runaka zishobora kuzabona gikabya. Ndashimira byimazeyo ubuyobozi bw’ishyaka UDR riyobowe na Dr Paulin MURAYI bwanyakiriye ku buryo bw’umwihariko ndetse tukanasangira izimano bwari bwangeneye kuri uwo munsi muri Hotel imwe yo mu mugi wa Buruseli.

Mu kiganiro cyamaze amasaha atatu nagiranye na Dr Paulin MURAYI wari uherekejwe n’umufasha we ndetse n’umunyamabanga nshinga bikorwa w’ishyaka UDR bwana Salehe KARURANGA nashimisijwe n’uko nabo bibona mu murongoa wa Nouvelle Génération. Bwana MINANI Jean Marie Vianney umuyobozi w’ishyaka ISANGANO AARDC ABENEGIHUGU we sinabona amagambo nkoresha mushimira kubera urugendo yafashe ava mu budage aharenga ibirometero 600 akaza kundeba aho nashyikiye mu gihugu cy’ubufaransa kugirango anyifurize ikaze ku mugabane w’iburayi agamije no kunyereke ubuvandimwe (Fraternité) buranga cyangwa se bukwiye kuranga Nouvelle Géneration.

Mu gusoza nagirango nihanganishe imiryango n’imitwe ya politiki ikomeje gukorwa munda n’ingoma ya FPR-Inkotanyi kandi mbizeza mu izina ry’ishyaka mpagarariye rya FPP-URUKATSA ko tutazahwema kubafata mu mugongo kandi ko ku itabaro tuzaharanira kuba mub’imbere.

Bikorewe i Paris mu bufaransa

kuwa 1/03/2014

AKISHULI ABDALLAH

E.mail: [email protected]

FACE BOOK &SKYPE Abdallah Akishuli

Tel:+33 0758 17 30 72