FPR ikomeje kwicukurira akobo uko bwije n'uko bucyeye:Nelson Gatsimbazi

FPR ikomeje kwicukurira akobo uko bwije n’uko bucyeye kubera kubera kuzengereza abaturage. nyuma yo kwandikira ubuyobozi bagaragaza ibibazo byabo, abanyeshuri n’abashoferi barafashwe barafungwa,hanyuma baza kurekurwa bimaze kugaragara ko abantu batangiye kwiharararukwa bagahaguruka kwirwanaho.

Ubu ikibazo kindi gikomeye ni uburyo FPR yinjiye mu bucuruzi bwo gutwara abagenzi igahitamo kwirukana rubanda rugufi bakoresha tagisi ntoya bazira yuko batabasha kugura Coaster nyamara twese ntabwo twanganya ubushobozi. FPR ntishishikajwe no kumenya ko rubanda rugufi rwakoreshaga tagisi ntoya bafite imiryango batunze nk’abana bagomba kurya,bakiga,bakavurwa.

Aba bashoferi baba barafashe imyenda yo kugura izo modoka bagomba gukora bakishyura. ku ngoma ya FPR umuturage nta burenganzira afite bwo gukora ubucuruzi ashatse nko gutwara abagenzi.

Ese kuki FPR itareka umuturage agakoresha imodoka afite binyuze mu ipigana hanyuma abaturage bakwanga kujya muri za tagisi ntoya, bikaba bigaragarira nyirayo ko abaturage batayishaka aho kumwirukana?

Ubu izo modoka FPR yazanye, zazamuye ibiciro ku buryo umuturage wo hasi adafite amahitamo ngo arebe igiciro kimworoheye. Ubu kuva i Kanombe ujya i Nyamirambo ibiciro bigeze hafi kuri 500 muri izo modoka za FPR mu gihe muri tagisi zari zisanzwe byari 350.

Ese ubu u Rwanda umuturage adafitemo uburenganzira bwo guhitamo ikimunogeye adashyizweho agahato, murabona amaherezo yarwo ari ayahe? Igihe kirageze ngo buri munyarwanda ahaguruke maze dufatane urunana twikize ingoma y’igitugu maze twimike demokarasi no kwishyira ukizana aho umunyarwanda wese azaba afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka.

Wizarira kuko ruriye undi rutakwibagiwe, ejo yari umuturanyi wawe, uyu munsi ni wowe. Nidufatanya tuzagera ku cyo dushaka vuba. Abanyeshuri n’abashoferi bari bafunzwe bakaza kurekurwa baduhaye urugero rwiza kandi intsinzi baharaniye ni iya buri munyarwanda.

Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda

Nelson Gatsimbazi

3 COMMENTS

  1. Gatsimbazi, mucuti wange !

    Ni wowe uvuye mu Rwanda vuba kundusha. Sinshidikanya ko wanacengeye politiki y’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR no kwikubira ibyiza byose by’igihugu. Iyi politiki yo kwikubira byose, ugaheza bamwe, byahozeho no ku butegetsi bwa Habyarimana, ariko ku bwa FPR ho byabaye ibindi. Hari mugenzi wacu wigeze kwandika ko FPR itifuza ko hari n’umuturage wahinga urusenda ngo rwere, arusarure, arugurishe mu masoko yo mu Rwanda, kuko n’uru rusenda FPR na yo iba ishaka kuruhinga, ikarwambura umuturage. Iyi ni politiki yo gukenesha rubanda. Ntibyumvikana ukuntu ubutegetsi butegeka umuturage guhinga ibidashobora gutunga umuryango we, n’ibyo yejeje bikagurwa ku biciro bito n’abahawe amasoko n’ubutegetsi, abaturage inzara yamara kubica bagahindukira bakongera kubigura ku biciro bikubye kabiri ayo babitangiye. Aka ni akarengane gateye ubwoba. Kuri iki kibazo cy’amatagisi yo mu mugi wa Kigali, bigaragara neza ko amasoko yagiye ahabwa abantu bari hafi y’ubutegetsi kugirango abari batunzwe no kuzunguza amatagisi asanzwe ya «twegerane» basubizwe ku isuka. Niba mwaritegereje neza mu bihe byashize, umucuruzi uri mu rwego ruciriritse yakaga inguzanyo muri banki akagura tagisi minibus, igatunga uwayikopesheje, ikishyura amashuri y’abana be, igatunga umushoferi wayo, igatunga kigingi wayo, ikishyura na banki. Iyi business yari itunze umubare munini w’abanyarwanda FPR yarayibambuye, irabakenesha, yiharirwa n’agatsiko k’indobanure ziri hafi y’ubutegetsi. Uretse uyu mubare munini wabagaho kuri ubu buryo, byanakenesheje abagenzi bishyuraga make mu matagisi ya za «twegerane». Wivugiye ko aho umuturage yatanga 350, ubu yishyura 500, nyamara umukozi wa Leta n’abandi biyambazaga izi ngendo za make, ntibigeze bongezwa imishahara. Ibi byose iyo umuntu abyitegereje yibaza niba abafashe ubutegetsi bwa FPR bari bagamije kwisahurira igihugu gusa, bamara kuyagwiza bakisubirira iyo bateye baturuka, abacancuro, ba gashakabuhake mu gihugu gisa nk’aho atari icyabo. Si ibi bibazo by’amatagisi biri mu Rwanda gusa kuko akarengane ugasanga mu buzima bwa buri munsi bwa rubanda. Hari uwo duherutse kuganira wambwiye ko ubu hari ikindi kibazo gikomeye cy’abiswe aba «victimes» b’igifaransa. Aba ni abize cyera muri za universités zo mu Rwanda, badashobora kubona akazi mu Rwanda rwa FPR kubera ko bize gusa mu gifaransa, ubu gisa n’aho cyaciwe mu gihugu. Aba iyo batari bamaze imyaka irenga 19 mu magereza, ngo ubabona mu mugi wa Kigali bambaye za kamambiri zacitse n’imyenda yabashiriyeho. Uyu wampaye iyi nkuru, yarambwiye ati «aba bantu kumenya ikibatunze ntibyoroshye» na mba. Ngo batinya no kwitabira amapiganwa yo gushaka imirimo kugirango hatagira ubamenya ko bize mu gifaransa «cyaciwe» mu gihugu, bakaba babizira. Aho bari biganje mu karere k’amajyaruguru y’igihugu,abenshi muri bo ngo bihingira ibirayi, abagifite aho bahinga, hatubatswe amasoko n’ibigo bya gisirikare. Aka karengane kose habuze ukamagana kuko ugerageje kugashyira ahagaragara, aregwa ingengabitekerezo n’amacakubiri. Ababigerageje ni abifuje kubohoza iyi rubanda y’aba «victimes», ubutegetsi buriho bubashakira ibyaha, barafungwa. Urundi ruhande ni urwiyemeje kuyoboka Rucagu n’intore ze, interahamwe nshya z’ubutegetsi. Kubera ko Rucagu yamaze kumenya akababaro kabo, abinjiza mu ntore ku bwinshi, ariko akanasabwa kubigisha gusaba imbabazi z’ibyaha batamenye aho byakorewe, n’ababikoze. Ngo ni politiki yo kugwiza umubare munini w’aba «victimes», ariko noneho b’icyongereza n’igifaransa!Iyi politiki ishingiye kuri «népotisme» aho izagarukira buri wese yagombye kuhibwira. Ni kuri wa muteremuko Kagame akunda gucaho imigani, ariko na we atazi uburyo azawumanukaho. Gatsimbabazi ati ngaho twese niduhaguruke, turebe uko twakiza u Rwanda. Na njye ntyo, naho ubundi ba gashakabuhake baraduheza i Syanga !

    Amiel Nkuliza, Sweden.

  2. Ariko nimutubhwire ikibazo nyakuri aho Kiri, Impamvu abantu batamerewe neza mu Rwanda. Niba
    Politique ya FPR ntacyo yumva yabikoraho, ubwo Izaba yitandukanije…

    Nuko bigenda.

Comments are closed.