Gabon: Umukuru w’abashatse guhirika ubutegetsi yafashwe abandi baricwa

Amakuru ava mu gihugu cya Gabon aravuga ko uwari uyoboye abashatse guhirika ubutegetsi yafashwe abandi babiri bari kumwe nawe baricwa, igihe abashinzwe umutekano binjiraga mu nzu ikoreramo Radio y’igihugu bari bigaruriye.

Ibiro by’umukuru w’igihugu Ali Bongo byanatangaje ko abantu bose bari bafashweho ingwate muri icyo gikorwa barekujwe.

Uwari kw’isonga ry’abo bashatse gufata ubutegetsi, Lieutenant Kelly Ondo Obiang, yinjiye ku ngufu mu nzu ikoreramo radiyo y’igihugu ku murwa mukuru Libreville maze atangaza ko umutwe ayoboye ufashe ubutegetsi muri Gabon.

Yahamagariye abaturage bose ba Gabon kwivumbura bakamagana Prezida Ali Bongo, yavuze ko arwaye cyane ku buryo adashobora kwemererwa kuguma ku butegetsi.

Hashize amasaha make leta yavuze  abo bari bafatanije muri icyo gikorwa cyo kwigarurira ubutegetsi bamwe bafashwe abandi baricwa.

Prezida Bongo amaze amezi abiri atari mu gihugu, mu gihe arimo aravurirwa mu gihugu cya Maroc.

Ishyirahamwer ry’Ubumwe bwa Afrika kimwe n’igihugu cy’Ubufaransa, bamaganye uko kugerageza guhirika ubutegetsi.