Gashora : Umunyeshuri wo muri E.P Dihiro yakubise umugeri umwarimu ajyanwa kwa muganga

Kuwa gatatu tariki ya 10 Ukwakira mu ishuri ribanza rya Dihiro riri mu kagari ka Ramiro, Murenge wa Gashora ho mu karere ka Bugesera umunyeshuri w’umuhungu witwa Niyomugabo Diomede w’imyaka 20 yakubise umwarimu umugeri ahita yikubita hasi, nyuma umunyeshuri ahita acika.

Nkuko twabitangarijwe na Uwiragiye Priscille, Ushinzwe uburezi mu Murenge wa Gashora, uyu munyeshuri akaba yari amaze iminsi yitwara nabi cyane cyane asuzugura abarezi aho yari amaze iminsi ahanwa ariko amakosa akayasubiramo.

Intandaro ya nyuma uyu munyeshuri akaba yarakubaganye mu ishuri harimo uyu mwarimu, akamwimura mu kicaro akamushyira ahandi, yahagera naho akabikomeza akongera kumwimura inshuro ebyiri nabwo abikomeza.

Ibyo byatumye mwarimu amutuma umubeyi, maze bucyeye umwana araza abwira mwarimu ko umubyeyi yamuzanye ariko mwarimu aje kumureba umunyeshuri amubwira ko yatinze umubyeyi akaba yigendeye.

Ibyo byatumye aho bigeze ajyanwa mu buyobozi bw’ikigo ndetse hatumizwa inama ya discipline ifata umwanzuro wo kumwohereza mu rugo mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri.

Umunyeshuri akimara kumenyeshwa icyo gihano yari yahanywe na mugenzi we nawe wari ufite amakosa, yanze gutaha nawe atihaniye mwarimu wamushyikirije ubuyobozi. Ibyo byatumye acunga mwarimu arimo kwigisha maze arinjira ahita amushota umugeri mu mugongo mwarimu nawe ahita yikubita hasi.

Ubuyobozi bw’ishuri bwahise bumujyana kwa muganga (mwarimu) ahabwa imiti y’ibanze ahita ataha. Kuva uwo munsi, uyu munyeshuri bikaba bitaramenyekana aho yaba aherereye kuko yahise yiruka. Ushinzwe uburezi akaba yadutangarije ko kugeza ubu bahumurije abandi barezi kugirango batagumya kumva ko nabo bashobora gukubitwa, ndetse hanakorwa n’urutonde rw’abanyeshuri 12 bazwiho kurangwa na discipline nke batumwa ababyeyi kugirango baze kuganira n’ubuyobozi ku cyakorwa ngo bikosore.

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com