Gatsibo: abaturage bashatse kwivugana umukuru w’umurenge wa Rwimbogo kubera inzara

Nagirango mbasangize aya makuru yo mu ntara y’iburasirazuba, mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Rwimbogo, ajyanye n’inzara ikabije bafite ku buryo imiryango myinshi imara iminsi 2 ntacyo bashyize ku munwa, ngo ku buryo abagikanyakanya bo barya rimwe ku munsi.

Ubu abaturage birirwa basiragira ku murenge wa Rwimbogo ngo barebe ko babaha imfashanyo ariko amaso yaheze mu kirere. Ku wa gatanu tariki 16/09/2016 abaturage bagiye ku murenge ari benshi bagezeyo bavuga ko ikibazo bafite ari inzara ko bakeneye gufashwa. Umuyobozi w”uwo murenge wa RWIMBOGO twamenye kw’izina rimwe witwa MUNYABURANGA ari nawe wabakiriye nta kindi yabamariye uretse kubashinyagurira gusa.

Ariko MUNYABURANGA abonye ko abaturage ari benshi atari bubone uko abikura imbere ababwira ko bataha ko agiye kuza gukorana nabo inama bakareba uko babafasha. Iyo nama yabereye ahitwa NDAMA hazwi kw’izina ryo MUGAKUBA.

Abaturage babwiye uwo mutegetsi ko icyateye inzara ari uko imirima yabo leta yayikozemo amaterasi kandi bakabuzwa guhinga ibihingwa bari basanzwe bahinga nk’ibijumba n’imyumbati muri gahunda yo guhuza ubutaka bagahinga igihingwa kimwe aricyo ibigori. Uwo mutegetsi yababwiye ko icyo yabamarira ari uko agiye kubakorera ubuvugizi bagafashwa.

Aba baturage babonye ntacyo ababwiye gifatika barushaho gusakuza ari nako bahaguruka. MUNYABURANGA abonye bikomeye yurira moto abaturage nabo bamwirukaho bamuvugiriza induru.

Kugeza ubu abaturage bategereje ya mfashanyo yababwiye baraheba kandi niko inzara irushaho kwiyongera.

Mu gusoza iyi nkuru twasabaga leta ya Kigali gukemura iki kibazo mu maguru mashya bagaha ababaturage uburenganzira ku masambu yabo bagahinga ibihingwa bishobora kurwanya inzara kandi bikihanganira izuba nk’ibijumba n’imyumbati, kandi bagahabwa imfashanyo mu gihe cyose ibyo bahinze bitari byera.

Source: Radio Inkingi