Gen. Mubarak Muganga ati: abo tuzajya dufata ntabwo tuzajya turushya Polisi ngo bajye gufungwa maze bagemurirwe!

Major Gen Mubarakh Muganga

Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’i Burasirazuba, Gen. Mubarak Muganga, yatangaje ko abashinzwe umutekano badashobora kwihanganira umuntu wese ukora ibikorwa biwuhungabanya birimo ubujura, gupfumura inzu, gukora iterabwoba n’ibindi nka byo

Yabibwiye abaturage bo mu Murenge Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bari bitabiriye umuganda usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2016, aho bawukoreye mu Kagari ka Rwimbogo.

By’umwihariko, ku kibazo cy’abashikuza abagore amasakoshi na telefone kigenda kigaragara mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali nka Nyamirambo na Nyabugoro ngo uzabigerageza azabona isomo.

Gen. Mubarak wavuze ko ari mushya ku mwanya w’ubuyobozi bw’ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’i Burasirazuba kuko yari asanzwe ayobora izo mu Ntara y’i Burengerazuba, yagize ati “ Hari abantu tudashobora kumvikana batajya bampa n’amashyi kuko baranzi. Ba bantu bashikuza isakoshi z’abagore n’amatelefoni ndetse n’abashaka imirimo itaduhesha agaciro. Uzashikuza isakoshi dushikuze ukuboko kwawe.”

Yakomeje agira ati “ Nizere ko mbivuze ku mugaragaro mwese mwabyumvise kandi mfite abasore babyigiye bambara nkamwe rimwe na rimwe ntimubimenye, ndetse n’abambaye nkanjye iyo twabishatse. Mujya mubona uko bahagaze hirya no hino. “

“Igishoboka gusa ni ukugutokoza mu jisho cyonyine kandi rimwe(Icyo Kinyarwanda mwacyumvise?)Ntabyo kurushya bagenzi bacu b’abapolisi ngo bamujyanye ubundi abantu bamugemurire.N’abandi mubibabwire, muti ’umuntu waje hariya ntasanzwe. Ni byo nigiye, ni byo nigishijwe.Nta wateza umutekano mucye ngo tubyemere, wenda agiye ahandi ntazi ariko ntajye muri ’East Africa’, kuko turi igihugu kimwe.’”

Ku kibazo cy’abashaka kuzana ibikorwa by’ubutagondwa Gen Mubarak yavuze ko bazajya bahanwa bikomeye kurenza abandi.

Ati “Aba bantu baza bashaka guhungabanya ibikorwa by’amajyambere abantu bagezeho kuko bareba nk’inzu aho gutekereza kubaka indi akumva yayijya munsi igaturika. Aba bo impamba mbafitiye irenze iya babandi bashikuza amasakoshi, kandi bo nimbahana nzajya nongeraho ko ndi umuyisilamu kuko ntitwakwemera abantu biyitirira idini runaka mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.”

Mu rwego rwo gusigasira umutekano u Rwanda rufite, yasabye abaturage bo mu Murenge wa Nyarugunga gukumira icyaha kitaraba buri wese akaba ijisho rya mugenzi we ndetse agatanga n’amakuru ku igihe kandi vuba.

inkuru irambuye>>