Gereza ya Huye:Bamwe mu bagemura bambuwe impushya zo kugemurira abafungwa!

Amakuru ava muri Gereza ya Huye iri mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo aravuga ko nyuma y’amakuru yavugaga ko abagore bagemuriye ababo bafunze bakwa n’abacunga Gereza ruswa y’igitsina, ubu ngubu abarimo kugemurira ababo noneho barimo gukorerwa ubugome bukabije bakamburwa impapuro zibemerera kugemurira ababo zigacibwa.

Bitwaje imvugo igira iti: “mwaratureze muradusebya reka noneho turebe ko muzongera kugaruka hano twabambuye icyemezo cyatumaga muzahano”

Nyuma y’inkuru yakozwe n’umunyamakuru wa TV1 Rwanda yavuagaga ku kibazo cy’abagororwa babuzwa guhabwa ibyo bagemuriwe, abantu bagera kuri 13 bamaze kwamburwa izo mpushya bahawe na muganga zibemerera kugemurirwa ibyo kurya bivuye mu ngo zabo kubera uburwayi bafite butabemerera kurya ibiryo bya Gereza bigizwe n’ibigori n’ibishyimbo gusa.

Barimo kuzibambura bababwira ko aribo babareze ndetse n’ibitutsi byinshi babatuka ku mugaragaro. Ndetse no kugabanyirizwa amafunguro birakomeje cyane kurusha mbere.

Umuyobozi w’iyi Gereza ya Huye niwe utanga uburenganzira bwo kwicisha abantu inzara kuko aba ahahagaze. Ntawe rero bashobora kwiyambaza mu gihe bakorerwa itotezwa umuyobozi mukuru abahagarikiye.

Umucungagereza ukoreshwa muri izo gahunda zo kugirira nabi abaza gusura ndetse n’abasurwa ni uwitwa Ngirinshuti Robert n’undi witwa Nkaka. Abo nibo bamereye nabi abagororwa kurenza abandi.

Hiyongereyeho n’ushinzwe Service Social nawe wirirwa afite igitabo ku muryango wa Gereza yaka amafaranga abantu baje kureba abantu babo bafunze akababwira ko batababaha barwaye iseru nyamara akabaka amafaranga yo kubashyirira muri sociale ngo bazayahahishe ariko bayamuha bikaba birangiriye aho. Umufungwa ntahabwe uburenganzira bwo guhaha hakoreshejwe ayo mafranga umuryango we wamushyiriye muri sociale yo kumufasha.

Ubu ikibazo ku mafaranga y’abafungwa ari muri service social ni ingorabahizi kuko barimo kwicwa n’inzara kandi bafitemo amafaranga yakagombye kubafasha. Ariko uburenganzira bwabo bwavanyweho yarafatiriwe kandi ntawusobanurirwa impanvu badahabwa ibyo bakeneye muri cantine ya Gereza, Kandi amafaranga yaratanzwe n’imiryango yabo

Umukozi uhagarariye service social Nsengimana Vencent ntiyegera abafungwa ngo ababwire impanvu amafaranga yabo yayafatiriye ntibahabwe uburenganzira ku mutungo bahawe n’imiryango yabo. Abafungwa bazi ko umuyobozi wa Gereza ya Huye Mugisha James aho akoze hose kuri Gereza ahava yibye amafranga y’abafungwa aba ari muri service social

Urugero rufatika ruzwi ni uko ubwo yari umuyobozi wa gereza ya Rwamagana aho yayiyoboye imyaka 2 n’igice yahavuye acikakanye akayabo k’amafranga y’abafungwa yari ari muri service social Miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda. Akimurwa ayatwaye yose ndetse yimutse n’uhagarariye service social bimuriwe rimwe bose amafranga bayatwara gutyo. Abafungwa babwiwe n’ababasimbuye aho ngaho ko nta mafaranga basanze kuri konti ya service social ya Gereza ya Rwamagana, ko batazayababaza kuko basanze yaribwe n’uwo Mugisha James wari uhavuye akimurirwa rimwe na social waho. Ni uko byagenze birangira nta ndishyi abafungwa babonye y’amafranga yabo.

Ubuvugizi burakenewe na Huye niko birimo gutegurwa kuko kwakira amafaranga ntuyageze kuri nyirayo nta kindi bigamije.

Umusomyi wa The Rwandan 

Huye