Gereza ya Mageragere: abagororwa 3 barashwe barapfa.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Nzeli 2019, mu masaha ya nyuma ya saa sita abagororwa batatu bari bafungiye muri Gereza ya Mageragere barashwe barapfa.

Abapfuye ni Nzayimana Djibril wari ufungiwe icyaha cy’ubujura, yari afunzwe iminsi 30 y’agateganyo akirimo kuburana; Wagula Sam wari ufungiwe gukoresha ibiyobyabwenge wari ufunze nawe iminsi 30 y’agateganyo, na Kabuye Joseph wari warakatiwe imyaka itanu ahamijwe icyaha cyo kurigisa umutungo.

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu iwi ry’umuvugizi warwo SSP Hillary Sengabo, rwavuze ko abarashwe bashatse gutoroka banyuze mu rihumye abacungagereza.

Yagize ati “Byabaye hagati ya saa munani n’igice na saa cyenda. Basohotse hanze mu gihe cyo gusurwa, bahita biruka kuko bari hanze ya gereza, birukanka bagana mu manga iri inyuma ya gereza. Babarasiye muri iyo misozi ikikije gereza birukanka. Bagerageje kubahagika barirukanka biranga, biza kuba ngombwa ko barasa bahita bitaba Imana.”