Gicumbi: umunyamakuru yakubiswe anurizwa pandagali

Umunyamakuru Fidèle Twiringiyimana

Fidele Twiringiyimana, umunyamakuru wa R/TV1, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2018, abapolisi bakorera mu Rukomo-Gicumbi bamukuye mu modoka yavaga i Gicumbi yerekeza i Kigali.

Ababibonye bemeza ko yakubiswe cyane ndetse agahutazwa ku buryo bukomeye ubwo bamuteruraga bakamujugunya muri pandagali.