GUKURAHO IGIFARANSA BYARI MU NYUNGU Z'ABANYARWANDA? GUSHYIRAHO ICYONGEREZA SE BYO BYARI MU NYUNGU Z'ABANYARWANDA?

1. GUKURAHO IGIFARANSA

Aha hari uwambwira ngo igifaransa nticyakuweho, kuko mu itegeko Nshinga no mu byemezo bya Leta bivugwa ko indimi Officielles ali 3, igifaransa, icyongereza n’ikinyarwanda, kandi nta rurusha urundi uburemere. Ubwo bikaba bivuga ko mu kazi no mashuri izo ndimi zagombye guhabwa agaciro zose.

Aha nasubiza rero nti Ibyo ni ukubeshya. Kuko igifaransa cyakuweho mu bigaragara, n’ubwo mu magambo no mu mategeko kitakuweho. Aha habayeho kudahuza amategeko, amagambo n’ingiro. Reba kuli za Diplome, mu mashuli ni icyongereza gusa byaremejwe, mu kazi, kuli za Permi, …

Kandi twibuke ko aba-francophone bari bagize hejuru ya 90% by’abajijutse bo mu Rwanda. Aha rero habayeho kutareba inyungu z’abanyarwanda, kuyobora nabi, kwica amategeko, no kugirira nabi abanyagihugu, ndetse habayeho ukwikunda kwa bamwe bakeya, batarebye n’inyungu z’abana babao bari bakeneye igifaransa nk’ururimi mpuzamahanga rwazabafasha mu buzima. Habayeho guhimana kuko abafranco-phone nta ngufu za Leta bari bafite, bityo barahutazwa.

2. GUSHYIRAHO ICYONGEREZA NK’URURIMI OFFICIEL

Ibi byo byari byiza rwose. Kuko Icyongereza ni uruimi rukoreshwa cyane ku isi, mu bucuruzi, muli za diplomasi, n’ahandi. Uretse n’icyongereza ahubwo n’icyespanyolo cyagombye kwinjizwamo kugirango abana b’u Rwanda bongererwe amahirwe ku rwego rw’imirimo no mu buzima hanze y’igihugu cyabo.

Aha cyari kwinjizwa, aliko igifaransa kidaciwe. Urugero, nko muli Ile Maurice, bakoresha izo ndimi zombi neza, baziga zose kandi bakazimenya zose nta kibazo biteye. Ahubwo bibaha avantage nyinshi cyane ku isoko ry’imirimo no mu bucuruzi mpuzamahanga. Yewe n’igihugu cya Gabon ndetse na Senegali ibi nibyo bariho bagerageza kugeraho, aho guca ururimi rusanzwe ruvugwa na benshi cyane, bakareba uko bateza imbere n’icyongereza. Kuki tutakwifuza nk’ibyo byiza natwe? Kuki abayobozi b’igihugu batari kwifuza nk’ibyo,a ho kwikunda no kwirengagiza inyungu z’abanyagihugu cyangwa se guhimana bimwe bya gitindi? Ni ubuswa se? ni ubujiji se? simbyemera.

UMWANZURO

Ibyabayeho birababaje, aliko nta rirarenga, abayobozi n’ubuyobozi basaba abaturage imbabazi, maze ibintu bigasubizqwa mu buryo.

Turaza gukomeza, ejo cyangwa se ejobundi, nzabagezaho ikindi kiganiro kigufi kitwa “Abafrankofoni barashinjirijwe (batewe ikinya gikaze), Abana b’abangolofoni batangwaho igitambo (bikorezwa ibyaha batakoze), maze igifaransa kibagirwa ibisiga, abo bibabaje bakanuye amaso gusa ntacyo bashobora kubikoraho”.

Tuzkomeza ibiganiro bituganisha mu kumva neza ibibazo bitwugarije n’aho twahera tugorora, twigorora, kandi tugena ejo hazaza heza ku gihugu cyacyo, mu bufatanye no mu gushyira hamwe.

Imana idukomeze kandi iduhe kubahana no kumvikana

Prosper Bamara

bamara1