GUSABA IPEREREZA MPUZAMAHANGA RYIGENGA KU BWICANYI N’IBINDI BIKORWA BY’ITERABWOBA

ITANGAZO No 2019/10/27

GUSABA IPEREREZA MPUZAMAHANGA RYIGENGA KU BWICANYI N’IBINDI BIKORWA BY’ITERABWOBA LETA YA FPR IKORERA ABANYARWANDA IKABYITIRIRA AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE NAYO (OPPOSITION) YITA ABANZI B’IGIHUGU-ABATERORISTE

Umuryango Nyarwanda Uharanira Impinduka muri Demokarasi (MRCD-UBUMWE) uramagana amarorerwa akomeje gukorerwa Abanyarwanda, cyane cyane abasore n’abagabo bitirirwa ko ari ingabo za FLN (Forces de Liberation Nationale –Ingabo zigambiriye Kubohoza Igihugu).

Nyuma y’aho ingabo za Paul Kagame ( RDF) zinaniriwe kwigarurira ibirindiro by’ingabo za FLN-MRCD biri muri Nyungwe mu mirwano yabaye muri uku kwezi ku Ukwakira 2019 ndetse zigatungurwa cyane n’igitero cyagabwe ku nkambi ya gisirikare ku itariki ya 22 Nzeli 2019 mu karere ka Rusizi, ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bwishoye mu bikorwa byo kwica no guhohotera abaturage b’abasivile Leta y’U Rwanda ikeka ko ari abayoboke ba MRCD.

MRCD iramenyesha abanyarwanda bose n’abanyamahanga ko ifite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ishami rishinzwe iperereza rya gisirikare DMI( Department of Military Intelligence ubu risigaye ryiyita Defense Intelligence Department ) ryateye igisasu mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ku italiki ya 19/10/2019; icyo gisasu kikaba cyaratewe nyuma y’inama Paul Kagame yari amaze gukoresha mu muhezo abasilikare n’abapolisi bakuru akabaha amabwiriza yo kwica abantu bose bacyekwaho kwanga Paul Kagame. Iryo jambo rutwitsi Kagame yavugiye muri iyo nama rikaba ryarakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bikozwe na babwe mu bakuru b’ingabo z’inkotanyi badashyigikiye ubwicanyi bwe.

Nyuma y’iyo nama Dany Munyuza uyoboye igipolisi cy’u Rwanda yahise atanga amabwiriza yo gufata abantu bakekwaho kuba abayoboke ba MRCD bari mu karere ka Rusizi bakagerekwaho ibikorwa byo gutera ibisasu mu baturage kandi ibyo bikorwa ari ibya DMI. Ku cyumweru taliki ya 27/10/2019 mu karere ka Rusizi, igisilikare cya leta y’u Rwanda cyashyize ku karubanda abaturage 4 bari bamaze icyumweru banyerejwe bafungiye ahantu hatazwi bari gukorerwa ibikorwa by’iyica- rubozo kugirango bemere ko ari abayoboke ba MRCD kandi ko aribo bakoze ibikorwa byo gutera ibisasu mu baturage. Nk’uko Munyuza azwi mu itekinika ry’ibyaha by’ubugome, MRCD ifite ibimenyetso by’uko abo baturage babageretseko imbunda n’amasasu kugira ngo bavuge ko ari intwaro bahawe na MRCD muri gahunda yo guhungabanya umutekano w’abaturage, bityo FPR ibone uko ikwiza ikinyoma ko FLN ari umutwe w’ibyihebe.

MRCD-FLN irabihakana yivuye inyuma, ikemeza ko nyuma ya biriya bitero yagabye ku ngabo za Kagame muri Nyungwe no muri Rusizi, abasirikare bayo bose bashoboye kugera mu birindiro byayo. Bariya DMI yitirira ibikorwa byo gutera ibisasu (grenades) ni abaturage basanzwe Leta ya Kagame yafashe mu rwego rwo gutera ubwoba abandi baturage, ndetse no gushaka guharabika ingabo za FLN ko hari ibikorwa ziba zakoreye abaturage cyangwa se zari zigamije kubakorera. MRCD-FLN iributsa Abanyarwanda n’amahanga yose, ko kuva na cyera na kare muri 1990 ubwo FPR-Inkotanyi yeguraga imbunda, yakoresheje ariya mayeli yo gukora amahano ikabyitirira abatavuga rumwe na yo. Turasaba Abanyarwanda bose aho bava bakagera, kwamagana aya marorerwa akomeje kubakorerwa, ndetse no gushirika ubwoba bakarwanya FPR na Kagame bivuye inyuma, kuko ari bwo buryo bwonyine buzatuma baba mu mahoro no mu bwisanzure.

Bityo MRCD-FLN irasaba ko habaho iperereza mpuzamahanga ryigenga, kugira ngo ukuri kugaragarire buri wese, kandi ikanasaba ko Leta ya Kagame igomba kutabangamira iryo perereza mu buryo ubwo ari bwo bwose. MRCD-FLN yijeje amahanga ko yiteguye kuyafasha muri iyi gahunda yo kugira ngo ukuri kujye ahagaragara ku bwicanyi n’ibindi bikorwa by’iterabwoba bitegurwa kandi bigashyirwa mu bikorwa na polisi n’ingabo za FPR mu gihugu cyose.

Kubera izi mpamvu:

1° MRCD irasaba umuryango mpuzamahanga wa ONU gukora iperereza ridafite aho ribogamiye ku bwicanyi buri gukorwa mu gihugu cy’u Rwanda kugira ngo ababukora bashyikirizwe ubutabera butabogamye ;

2° MRCD irasaba igihugu cya Congo ( RDC) guhagarika ibikorwa byo kwica impunzi z’abanyarwanda zahungiye muri icyo gihugu no guhagarika ibyo kohereza izo mpunzi mu Rwanda ku zigize amahirwe yo gufatwa ntizicwe kuko iyo zigeze mu Rwanda zikorerwa ibikorwa by’iyicarubozo zizira ko zikekwa kuba abayoboke ba MRCD.

Twese hamwe tuzatsinda.

Buruseli, 29/10/2019

Wilson IRATEGEKA, Président wa MRCD-UBUMWE

Paul RUSESABAGINA, Vice-Président wa MRCD-UBUMWE

Kassim BUTOYI, Vice-Président wa MRCD-UBUMWE

Faustin TWAGIRAMUNGU, Vice-Président n’Umuvugizi wa MRCD-UBUMWE

http://www.mrcd-ubumwe.org/
https://twitter.com/MUbumwe
Email: [email protected]