Gutabaza cyangwa kwifashisha inshuti igihe ufite ikibazo gikomeye kandi kidasanzwe iwawe si ikosa, si no guseba nkuko benshi babyibeshyaho.

Boniface Twagilimana, Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi

Leta y’uRwanda biragaragara ko idashoboye gukemura ikibazo cy’inzara idasanzwe ubu yugarije ibice byinshi by’igihugu kuburyo ubu ingarame(abitabye Imana bazize inzara)

zatangiye kuboneka.Ubu muri Bugesera nabonye ibinyamakuru bivuga ko hamaze kupfa abagera kuri bane.Ndibwira ko wa mu minisitiri muri perezidanse wavugaga ko ategereje ko abantu bapfa ngo yemere ko mu gihugu hari inzara ubu atakongera kubihakana.

Ubu mu gihugu hose haravugwa ubujura bw’imyaka iri mu mirima amatungo n’ibindi kuburyo nabyo byatangiye kuba intandaro y’umutekano muke,hamwe abayobozi cyane cyane abasirikare barimo gukemuza ikibazo kwica abafashwe bibye.Ubu twandika mu karere ka Rutsiro muri kino cyumweru gishize hamaze kwicwa abantu batatu ; bariri bishwe ngo bashinjwa kwiba Inka undi wakubishwe ejo kugeza ashizemo umwuka we ngo yazize ko yari yibye intama. Mu kare ka Rusizi naho hari umuturage umwe watemaguwe bivugwa ko yari agiye kwiba igitoki kubera inzara. Aha ntibivuze hatari n’abibira ingeso kuko ibi nabyo ntibura muri sosiyete.

Igihugu cyose ubu ikibazo kibakomereye ni inzara ivuza ubuhuha kuburyo harimo n’abari kurya ibitakariwe cyane cyane imyumbati iri guturuka ngo za Tanzaniya ariko bigaragara ko itatunganyijwe neza ku buryo hamwe na hamwe hari abo iri kwirenza . Ariko nta mahitamo rubanda ifite ubu ikiri imbere yabo aho kwicwa n’inzara yahitamo kwicwa n’ibyo yariye bitujuje ubuziranenge.Ibi kuri jye mbona ntaho bitaniye no kwiyahura.

Abaturage kandi nubwo ubu bari mu mazi abira kubera inzara yishwe Nzaramba nta nkunga ifatika barimo guhabwa cyane cyane imfashanyo z’ibiribwa ndetse uwanemeza ko imfashanyo zisa naho ari ntazo ntiyaba abeshye.

Abaturage bari banatanze igitekerezo ko inzara bafite bamwe bise “Nyobozi” ko yakemuka ari uko basubijwe ibishanga bambuwe na leta bagahingamo imbuto zera vuba zabaramira na cyane ko bemeza ko bataramburwa ibyo bishamga batigeze basonza mwene aka kageni ariko leta yararuciye irarumira.

Iki kibabzo bisa naho kimaze kurenga ubushobozi bwa leta y’uRwanda kuburyo jye numvaga leta yari ikwiye gutanga impuruza ku bagiraneza hanyuma abaturage bacu bagatabarwa kuruta gukomeza kwihagararaho nyamara abaturage bawe barimo gupfa ubibona bishwe n’umudari! Ndumva ibi ntawabitugayira nk’igihugu kuko nubundi nta mugayo uruta uwo kubona abaturage bawe barimo kwitaba Imana bazize kubura icyo bashyira munda.

Ingamba nazo zo guhangana n’ingaruka ziyo nzara n’ibibazo bihita bijyana nayo hagati mu baturage ndabona nabyo byakwiganwa ubushishozi kuko niba uwibye agomba kwicwa ibyo bisobanuye ko uwishwe yibye kanaka cyane cyane kubera inzara ubwo bisiga amakimbirane mu miryango nayo ashobora kubyara ibindi bibazo nyuma ari naho numva hashakishwa umuti mu gutabara abaturage hagakemurwa ikibazo nyamukuru gihari kuko cyakemura wenda bimwe mu bibazo bigishamikiraho.

Sinavuze no kukindi kirimo guhuhura ikibazo cy’ inzara n’ubundi iri hose mu gihugu kirimo na politiki zikorwa zikongera umubare w’abatagira akazi cyangwa n’abagafite bigasa naho bakora ariko ntihagire icyo bacyura mungo zabo ngo kiramire imiryango yabo aha navuga nk’amakoperative yuzuyemo ba Runyunyusi birirwa banyonga icyagatunze abanyamuryango,gufata imirimo yari itunze benshi ukayishyira mu mifukaka y’umuntu umwe cg akarwi k’abantu bake ubwo abandi bakisanga baroshywe mu bushomeri….

Ibi byose rero birasaba igisubizo kugirango bifashe rubanda guhangana n’iyi nzara karahabutaka yugarije igihugu.

Bayobozi rero ndibwirako mudakwiriye gukomeza gutsimbarara mu guhakana ibyazamuye imyotsi itagira ingano kuko ubu ntibigikunze ko bihishwa ahubwo nimutabare niba mufite uhushobozi niba kandi mufite ubudahagije mbona nta kinegu kirimo gutabariza abaturage bawe ukarokora ubuzima bwabo.

Boniface Twagilimana