Gutinya utuzungu: Hakozwe umuganda udahagarika ubuzima

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nubwo Minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Rwanda yifatiye ku gahanga abanyamahanga bavuga ibitagenda mu Rwanda akabita utuzungu twivanga mu bibazo bya Afurika, u Rwanda rukomeje kugaragara nk’urukorera ijisho , cyane cyane rushaka kwigaragaraza neza kuri abo banyamahanga.

Igikorwa cy’umuganda usanzwe uba kuwa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi, ubusanzwe gihagarika ubuzima bw’imijyi mu ngeri zose, ariko cyane cyane umujyi wa Kigali niwo uhakubitikira.

Uyu muganda ukorwa na buri rugo, ariko aho bibera ikibazo ni uko nta rugo rusabwa guhagararirwa mu gukora umuganda ngo abandi barusigareho , nta na business isabwa guhagararirwa ngo abandi basigare biteza imbere banateza igihugu imbere, ahubwo buri gikorwa kirafungwa, kugeza no ku rwego rwo guhagarika abageni bafite ubukwe bakabanza gukoreshwa umuganda mbere yo gukomeza urugendo umuganda urangiye.

Nubwo hagiye habaho kenshi abasaba ko umuganda utajya uhagarika ibikorwa byose , Abanyarwanda benshi bagasaba ko Amabanki yajya afungurwa, amasoko agafungurwa n’imodoka zikemerewa gukora ingendo, inzego zibishinzwe ntizahwemye kuvunira biti mu matwi.

Mu myaka isaga 20, bibaye ku nshuro ya kabiri umuganda waroshywa, itangazo rya Minisitiri w’Ubutegstsi bw’igihugu rikavuga ko uzakorerwa ku byumba byateguwe nk’ibiro by’itora, ariko ibindi bikorwa byose bigakomeza. Ibi bikaba byakozwe mu rwego rwo gukinga amaso abanyamahanga benshi bari mu Rwanda muri iyi minsi, baje gukurikirana igikorwa cy’amatora, bahereye ku kwiyamamaza bakazakomereza ku matora nyirizina. Leta ikaba itashakaga ko hamenyekana ko hari iminsi ibuza buri wese guhumeka.

Ikindi kigaragaza uko u Rwanda rutinya amaso y’abanyamahanga (barimo abo Mushukiwabo yita “Utuzungu” n’abo mu itorero ry’igihugu bita ba” Nkovuzimiringa”), ni ukuba no mu kindi gihe ubwo abanyamahanga benshi bari mu Rwanda (ariko icyo gihe bakaba bari biganjemo abanyamakuru mpuzamahanga n’abashakashatsi bari bishyuwe na Leta y’u Rwanda ngo baze kuyivuga ibigwi), nabwo umuganda ntiwakozwe, ahubwo basabye buri wese kuwukorera iwe mu rugo, ibindi bikorwa rusange bigakomeza, ku muganda wa nyuma w’ukwezi kwa Kamena 2014.

Guhagarika umuganda byaherukaga kuba kuwa Gatandatu tariki ya 28/06/2014, ubwo mu Rwanda hari hariho inkubiri idasanzwe yoyo gutegura kwizihiza isabukuru ya 20 y’icyiswe kwibohora.

Muri uwo mwaka wa 2014 kandi, ni nabwo bwa mbere Kagame yasabye Abanyarwanda kujya bakoma amashyi ku munsi w’icyunamo, kuko yashakaga kwereka amahanga ko ngo yarangije komora ibikomere byose abacitse ku icumu bafite.

· Ese Leta ya Kagame izakomeza gukorera ku jisho kugeza ryari?
· Kuki ubusabe bw’Abanyarwanda butumvwa, nyamara rutuku yagera mu gihugu bagakangarana bagashyashyana berekana ko ibintu byose biri mu murongo, ko ubuzima ari ubusanzwe?