Hakomeje urunturuntu mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa

Mu gukumira ko abantu bahora bashotorana cyangwa barebana ay’ingwe ubuziraherezo, abakurambere bacu batanga inama baca uyu mugani ugira uti:  »findi findi irutwa na so araroga ». Mu mibanire y’u Rwanda n’Ubufransa yagiye irangwa kenshi na kenshi

no guterana amagambo,ndetse no gushotorana hakoreshejwe inyandiko zisemburana hagati y’ibi bihugu byombi, uwabacira uyu mugani ntiyaba abeshye cyangwa se yibeshye. Uretse no kubacira uyu mugani:  »findi findi irutwa na so araroga », uwanavuga ko noneho aho ibintu bigeze ari iwa Ndabaga ntiyaba arengereye cyangwa yihenze. Muri iyi nyandiko turasesengura tunagaruke ku mwuka mubi wakomeje kuranga u Rwanda n’Ubufransa kuva inyeshyamba za FPR-Inkotanyi zafata ubutegetsi kugeza magingo aya, aho noneho Leta y’u Rwanda yasohoye urutonde rw’abasirikari 22 b’Ubufransa ishinja kugira uruhare muri  »Jenoside » mu mwaka w’ 1994.

Kuva inyeshyamba za FPR-Inkotanyi zafata ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto muri 1994, umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa waranzwe no kwishishanya no gucengacengana gukomeye mu mikoranire no muri dipolomasi. Ubutegetsi bw’i Kigali n’i Paris bwakomeje gushyira abantu mu rujijo no gutuma abaturage b’ibi bihugu byombi baba ingaruzwa-muheto z’ingengabitekerezo ya politiki ishingiye ku macenga twakwita umukino w’injangwe n’imbeba. Ibi byatumye abaturage batuye ibi bihugu byombi bibona mu ndorerwamo ya muzunga, aho rimwe na rimwe usanga bamwe bita abayobozi babo banyirabayazana b’umwuka mubi uranga imibanire y’ibi bihugu byombi kuva muri 1994 kugeza ubu. Hari ndetse n’ababonye muri bo imitekerereze n’umuco wo guhishirana mu makosa, akaba ari byo bamwe bashingiraho bavuga kogushotorana kwa Kigali n’ i Paris ari nk’umukino w’imbeba n’injangwe.

Abajya kure mu isesengura mu mibereho y’abantu n’iy’ibihugu, usanga ndetse bemeza ko n’abaturage b’ibi bihugu byombi baragiye rimwe na rimwe barebana hagati yabo mu ndorerwamo yo kwitana nkana cyangwa se bitagambiriwe (kubera ubujiji= ignorance)  »umugome kabombo » cyangwa se  »kabuhariwe », ku ruhande rumwe; cyangwa se ku rundi ruhande  »intungane z’Imana » (une idéologie dualiste ou mieux encore manichéenne où il y a, d’un côté, les  »gentils ou les bons » et, de l’autre, les  »méchants », les  »mauvais » ou les  »sauvages »).

Iyi mitekerereze yagiye yenyegezwa no kudatinyuka kubwizanya ukuri k’ubuyobozi bw’ibihugu byombi no gukomeza guhomerera iyonkeje ngo hatagira ukanga rutenderi ku ruhande uru n’uru. Abanyarwanda bamwe bumvishijwe ko abafaransa muri rusange ari babi ko muri kamere yabo ari abicanyi; ko bashyigikiye abahekuye u Rwanda muri 1994; abandi na bo babona ndetse banumvishwa ko abafaransa ari intungane z’Imana (les gentils) ko bakoze uko bashoboye bagatabara abanyarwanda igihe byari bikomeye amahanga arebera (bagakiza abantu bamwe, abandi bakababicana kubera ubushobozi buke).

Ku ruhande rw’abaturage b’ubufaransa n’abanyaburayi muri rusange na ho byabaye uko: bamwe bumvishyijwe cyangwa batekereza ko abanyarwanda muri kamere yabo ari abanyamusozi n’inyamaswa (les méchants/sauvages) n’abicanyi kabuhariwe; ko ubwicanyi ndengakamere bwabaye hagati yabo ari ikintu kiri muri kamere y’abirabura muri rusange. Ibi byaje bitsindagira ingengabitekerezo zari nzaragiye zikwirakwizwa cyane cyane mu binyejana bya 18 na 19 zivuga ko muri Afurika muri rusange hari ubwoko bw’abavukanye imbuto kandi bufite ubwenge kamere, ukwemera n’imitekerereze byegereye iby’abanyaburayi n’ubundi bwoko bukiri kure cyane mu mu mitekerereze. Ibi byatumye mu mizo yambere ya nyuma ya  »Jenoside » iyo wavugaga ko uri umunyarwanda aho uri hose wagombaga gusobanura neza uruhande uherereyemo: urw’ubwoko « bwatoranijwe » n’Imana (les gentils/bons naturellement=abatutsi) cyangwa se « ubwavumwe » (les méchants/mauvais naturellement=abahutu).

Benshi mu banyarwanda baguye muri uwo mutego wo kwita bene wabo b’abahutu abicanyi kabombo (les méchants/mauvais) no guha umwanya iyo mitekerereze y’igicagate y’abazungu gukwirakwira; abandi na bo kubera ipfunwe ryo gucishwa bugufi nkana, bararuciye bararumira kugira ngo babone indaro mu bihugu byabakiriye cyangwa bibatera inkunga mu dushinga twabo dutandukanye. Rimwe na rimwe kandi, iki cyiciro cyagiye gipfukamira abo bacanshuro mu gushaka amaramuko bityo bikaba ngombwa ko rimwe na rimwe babeshya ko na bo ari abatutsi cyangwa se bifitemo udusigisigi tw’inkomoko n’amaraso by’abatutsi. Ibi na byo byatije umurindi iriya ngengabitekerezo y’amacakubiri ashingiye ku kwita bamwe ba  »Ruharwa »,  »ibivume n’inyamaswa kabombo ». Ibi byatumye kandi bamwe mu batutsi biyumvamo ko bafite indangagaciro n’ubumuntu biri heju y’ibyabavandimwe babo b’abahutu. Bamwe mu bahutu babyemeye gutyo kuko babonaga nta kundi byagenda; ko ariko koko bavutse cyangwa se baremwe (fatalité, fatum); abandi bo bakomeje kubirwanya no kubyamaganira kure. Nguko uko ingengabitekerezo ya  »RUVUMWA na MICO-MYIZA » (les bons ou gentils= abatutsi et les méchants ou mauvais= abahutu) yashinze imizi ikamunga buhoro buhoro imibanire n’imikoranire y’u Rwanda n’Ubufransa.

Komeza usome inkuru irambuye hano>>>>>>>