Hatangiwe igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kugira ngo Sankara abone ubutabera bwuzuye.

Callixte N. Sankara, wari Umuvugizi wa FLN

Yanditswe na Ben Barugahare

Kuri uyu wa kane tariki ya 9 Gicurasi 2019 hatangiye igikorwa cyo gukusanya inkunga igamije gutuma Major Callixte Nsabimana Sankara wari umuvugizi wa FLN ashobora kubona uburyo yahagararirwa mu mategeko.

Icyo gikorwa cyakozwe hifashishijwe urubuga Go Fund Me kuri internet kigaragaraho ubutumwa bugira buti:

“Ntabwo Kalisiti Sankara akiri ya mfubyi yacitse kw’icumu itagira abayo: hari abanyarwanda bamufata nk’umwana wabo, abandi babona ari mukuru wabo, abandi murumuna wabo, musaza wabo… Ntakiri wenyine”:Yozefu Mutarambirwa, Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’Inyabutatu

Abifuza gutanga inkunga bakurikira uyu mushumi>>

1 COMMENT

  1. hari abantu besnhi bifuza gutera inkunga iki gikorwa ndetse n’ibindi bikorwa Sankara yaharaniye ariko bakagira impungenge z’umutekano wabo ndetse bamwe bari mu rwanda. nari mfite igitecyerezo cyo gukoresha amafaranga ya cryptocurrency nka bitcoin cg ethereum kuko nta wamenya uwohereje amafaranga cg uwakira. bityo hakaba umutekano w’abatanze inkunga, Murakoze.

Comments are closed.