Hon. Bernard Makuza Turatsinze

Igihe cy’iminsi 30   ni cyo giteganywa n’itegeko  kugira ngo umuyobozi wa sena weguye asimburwe. Abanyarwanda bari bakomeje kwibaza uza gusimbura Dr Ntawukuriryayo J. Damascene ku buyobozi bw’uyu umutwe. Dr Ntawukuriryayo yegujwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa sena ku itariki ya 17 Nzeri 2014 aregwa ibirego byinshi kandi bikomeye. Nyamara n’ubwo ibi birego bikomeye, uyu  mukombozi ntiyigeze asabirwa gukurikiranwa mu butabera, iki kikaba ari ikimenyetso ko mu by’ukuri icyari kigamijwe ari uko atanga umwanya. Ntiwakumva ukuntu umuntu aregwa icyaha cyo kwigwizaho umutungo kandi ari mu nzego zishyiraho amategeko, ndetse yakagombye kuba intumwa ya rubanda ngo maze akomeze yicare mu ntebe nk’aho nta cyabaye. Iyo bigenze bitya biba ari ukumwereka ko agiriwe ikigongwe maze nyuma ye nihagira ukora ikosa nk’iryo yarezwe, uwababariwe aruce arumire kuko afite icyo yishinja.

Utaramenya strategy ya RPF ashatse yakwigira aha: Abanyabyaha babikoze ku buryo buzwi, ababihimbiwe ariko batinya ubutabera (n’ubundi butababuramo urukumbi) ni bo bahabwa ijambo kugira ngo batazinyagambura, kuko kuba batekanye babikesha impuhwe bagiriwe. Hari yewe n’abandi baterwa ubwoba ko bagiye gukurwa mu myanya kandi nta cyo bishinja ariko bareba uko system ikora, bagakubitiraho ubwoba bwabuzuye mu bwenge, bagashima igitekerezo bahawe: kwandika ugasaba imbabazi maze ugasubizwa mu mwanya upfa gusa kutazongera gukora iryo “kosa”. Abasirikare bakuru benshi barabikoze, abayobozi mu myanya myinshi barabikoze….ikibabaje ni uko n’ubundi biba nka bya bindi ngo byo “guhongera umwanzi akakumara ku nka”. Uko byamera kose bigera aho cya cyaha wasabiye imbabazi ukakiryozwa! Kuri Ntawukuriryayo, kuba ataravuzweho byinshi si uko adafite ibyo azasobanurira Abanyarwanda, ahubwo ni uko mu muco wacu atari byiza cyane kuvuga nabi uwatabarutse!

Tutagiye kubeshyana nta we utabona ko muri iki gihe nyuma FPR yatangiye kwitegura amatora yo mu mwaka wa 2017. Bibaye nyuma y’uko ishyaka ISHEMA party rya nouvelle generation rifashe icyemezo cyo kujya gutera ingabo mu bitugu umubyeyi Ingabire Victoire uri ku itabaro. Ibi bikaba bizakorwa abasore b’intarumikwa bamanuka i Kigali ngo na bo batange message y’ uko u Rwanda rudakwiye kuyoborwa nk’akarima k’umuntu ku gite cye, ko ubutabera bugomba kureba buri wese, kandi ko amaraso y’abanyarwanda uwayamennye wese akwiye kubiryozwa; ariko igikuru muri byose kikaba ko Abanyarwanda bakwiye kwishyiriraho ubuyobozi bashaka bitari bya bindi bya “tora aha”.

Ibi rero bitera ubwoba Paul Kagame uzi neza ko aramutse avuye ku butegetsi ashobora gukurikiranwa n’ubucamanza. Ubu bwoba butaha no mu mitima ya ba banyabyaha bamukikije bumva ko akabo karangiye. Igisubizo kuri bo ni ugushaka uko Paul Kagame yakwiyongeza akaguma ku butegetsi,  ndetse nk’uko wa muyobozi w’umutwe FFU (Fanya Fujo Uwone) Mussa Fazil aherutse kubivuga Kagame ntahabwe manda imwe ahubwo agahabwa izitabarika  ( indeterminés).

Umuyobozi mushya agomba kuba yujuje iki?

Umuntu wese ukurikiranira hafi politiki y’u Rwanda arabona ko umuyobozi mushya wa sena agomba gushyira mu bikorwa umushinga wo guhindura itegekonshinga kugira ngo perezida akomeze yicare ku ntebe. Hari conditions umuntu nk’uyu agomba kuba yujuje kugira ngo FPR ifite ubwiganze muri sena imwemere.

  1. Kuba ari ikigwari:

Guhindura itegeko nshinga ni cyo cyonyine cyageza Kagame ku cyo yifuza. Kimwe n’andi mategeko agenga amatora, guhindura itegekonshinga byemezwa na Sena hanyuma bikanyuzwa mu matora ya referendum. Umuntu utari ikigwari ntashobora kwemera guhindura itegeko nshinga cyane cyane ko nta kindi byaba bigamije uretse kwimakaza ingoma ya repubulika-cyamiy’Abega.

  1. Kuba afitiye umwenda Abanyarwanda:

Uyu muntu agomba afite inkomanga ku mutima ko u Rwanda ruramutse rugize ubuyobozi bwiza bwazamubaza ibibi yakoreye abenegihugu. Kubera kwitegereza uko Kagame akanira rumwe abamubwiza ukuri, abamuyobotse ndetse n’abamurwanya bose ntagire impuhwe, abantu benshi bibeshya ko wenda n’ubutegetsi buzatorwa butazabagirira ikigongwe. Nyamara nsanga umuntu aramutse yitwaye neza yabibabarirwa dore ko abenshi baba barabiguyemo babishowemo n’igitugu cya system iriho. Cyakora abakoze ibyaha by’indengakamere bo ndakeka bazakenera icyuhagiro. Bityo rero umuntu ugomba kwemera guhindura itegekonshinga ni utinya ko yazabazwa umwenda afitiye Abanyarwanda.

  1. Kuba atemera guhindura ingendo:

Umuntu wemererwa kujya muri uyu mwanya akaba atari ikigwari kandi ntagire umwenda afitiye rubanda, agomba kuba yemera kutazahinduka agakomeza uko ari. Ni ukuvuga ko niba atujuje conditions ebyiri zibanza ariko akaba yemeye kuba muri uyu mwanya agomba kuba atazigera na rimwe ahindura ngo avuge ko yibeshye kuko byatuma yigomeka kuri system akarwanya ihindurwa ry’itegekonshinga. Bene uyu muntu yaboneka mu bantu binjiye muri politiki vuba bataragira bilan ndende. Ikibaranga ni ukutagira indangagaciro bagenderaho ndetse no gutekereza birinda kubikora kuko bafata FPR nk’ubwonko bwabo bo bakaba ingingo zindi : amaguru, amaboko, umunwa, amatwi, intoki, amano, ndetse harin’abo ubonaari nk’uturegeya tw’intoki za FPR.

Ninde wujuje ibi bisabwa?

Bwana Makuza Bernard Turatsinze, Perezida wa Sena.

Uyu mugabo umaze igihe kinini muri politiki ya FPR yujuje zose cyangwa se inyinshi muri conditions maze kuvuga haruguru. Yatsindiye ubugwari ku buryo budasubirwaho igihe yatangaga umusanzu ngo asenye ishyaka rya se MDR ryamuhaye izina Turatsinze (yavutse MDR n’Abahutu bamaze gutsinda gihake). Byatumye ajyamo umwenda Abanyarwanda kandi yiyemeje gukomeza iyo ngendo yanga kugira irindi shyaka ajyamo ngo akomeze abe urugingo rukomeye rwa politiki ya FPR. Kuba ari mubyara wa Kagame bituma benshi batekereza ko ntacyo FPR yamutwara.

Makuza Bernard Turatsinze yamamajwe bwa mbere, Laurent Nkusi yamamazwa bwa kabiri ariko byari ikinamico. Makuza abyemeye, Nkusi yahise avuga ko amuhaye amajwi ye maze kuri 26 batoye, 25 batora Makuza, ijwi rimwe riba imfabusa bikaba bivugwa ko iri ryapfuye ubusa ari umuntu watoye utiyamamaje, nga akaba yabikoze mu rwego rwo kwerekana ko bose batemeye agahato bari bashyizeho mbere ko Makuza ari we wagombaga gutorwa.

Makuza rero niyitegure gukora akazi ko guhindura itegekonshinga ariko namutungira agatoki ko rubanda imureba. Muri referendum bazatora “oya” FPR yibe amajwi revolisiyo itangire. Ibizakurikiraho ni undi mwenda Makuza ashaka kwishyira ku mutwe kandi kuwishyura bizamusaba byinshi adafite.

Chaste Gahunde

ISHEMA Party