IBIGANIRO BIRAKOMEJE MBERE YO GUSHYIRAHO « GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO ».

ISHEMA PARTY : ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

  1. Ku itariki ya 23/11/2016, Guverinoma y ‘u Rwanda iyobowe na Paul Kagame yashyize igitsure ku makompanyi atwara abantu, iyategeka kudatwara Padiri Thomas NAHIMANA n’ikipe ye bari bajyanye kwandikisha ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu kwezi kwa munani 2017. Tuributsa ko Padiri NAHIMANA Thomas ari we mukandida ishyaka Ishema ryahisemo kuzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse agashyigikirwa n’abagize impuzamashyaka ya Nouvelle Génération.
  1. Ku itariki ya 11/12/2016, itangazamakuru ryo mu Rwanda ryatangaje ko Perezida Paul KAGAME yamaganye igitekerezo cyo guheza abanyarwanda ishyanga, natwe dutekereza ko ahari yaba yamaze gusubiza ubwenge ku gihe, agasobanukirwa ko uburenganzira bw’abenegihugu budakinishwa. Ni muri urwo rwego twongeye kujya kuri Ambasade zibishinzwe ngo ziduhe ibyangombwa by’inzira bihabwa Abanyarwanda twari twarasabye. Twasanze ibyo Kagame yavuze byari ibinyoma ahubwo akaba yarakekaga ko iterabwoba rye rizatugamburuza ku mugambi wo kujya gukorera politiki mu Rwanda.
  1. Ku itariki ya 23/01/2017, Leta y’u Rwanda rubinyujije ku muyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka, yongeye gutegeka indege zose zigwa mu Rwanda kudatwara Padiri Thomas NAHIMANA n’abo bari kumwe. Tumaze kwerekwa no gutangaza ibikubiye mu ibaruwa iteye isoni uwo muyobozi yandikiye Amakompanyi y’izo ndege, nibwo u Rwanda rwasohoye itangazo ryuzuyemo gucurikiranya utugambo, ariko mu by’ukuri ryekana neza ko Paul KAGAME arenze umurongo utukura mu kugarura wa muco wo ku ngoma ya cyami wo « gucira » abenegihugu bamwe ishyanga. Reka twibutse ko icyemezo nk’iki na Perezida wa Repubulika adafite ububasha bwo kugifata kuko kivuguruza Itegekonshinga n’andi mategeko agenga igihugu cy’u Rwanda.
  1. Mu rwego rwo guhangana n’aka gasuzuguro k’umunyagitugu Paul KAGAME ndetse no gufasha Abanyarwanda , ari abahejejwe ishyanga ari n’abakomeje gusuzugurirwa mu gihugu, guharanira uburenganzira bwabo ku buryo bufite ingufu kurushaho, twatanze igitekerezo cyo gushyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro kandi ihuje abanyarwanda b’ingeri zose.
  1. Komisiyo ishinzwe gutegura no kunoza ishyirwaho ry’iyo guverinoma ikomeje kugirana ibiganiro n’abanyarwanda batandukanye baba abasanzwe mu mashyaka ya opozisiyo, sosiyete sivile n’abantu ku giti cyabo. Turashima abakomeje kutugezaho ibitekerezo n’ibyifuzo by’uko babona iyo guverinoma ikwiye kuzaba imeze n’icyo yakorera abanyarwanda bari mu buhungiro n’abari mu gihugu.
  1. Kugeza ubu ibisubizo bitangwa birimo ibice bine : Icyambere kigizwe n’abavuga ko bifitiye UBWOBA bwinshi, ngo baratinya ko baramutse bagize uruhare muri iyo Guverinoma, Paul KAGAME yabamarira ku icumu ! Icyakabiri kigizwe n’abashyigikiye kandi biteguye kujya muri iyo Guverinoma. Icyagatatu kigizwe n’abantu basanzwe bavuga ko batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ariko bakemeza ko ibya Guverinoma ikorera mu buhungiro batabyitayeho ko ahubwo bafite indi imishinga yihutirwa ibashishikaje ! Icyakane kigizwe n’abavuga ko iyo Guverinoma bazayijyamo ari uko imaze kujyaho bakareba uko izakora…. Muri demokarasi duharanira, twubaha ibitekerezo bya buri wese.
  1. Inama ya Komite Nyobozi y’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda yateranye kuwa 29/01/2017 yashimye uko ibiganiro birimo kugenda, ishima abiteguye kugira uruhare muri iyi Guverinoma kuko izaba ari intambwe ikomeye itewe nyuma y’imyaka irenga 23 hakorwa politiki isa n’aho yibanda ku kuvuga ibibazo bitsikamiye Abanyarwanda ariko hakabura ibisubizo na gahunda zifatika ziganisha kuri ibyo bisubizo. Inama kandi iragaya abavuga ko bifiteye izindi nyungu bashyize imbere zitari izo gufasha abanyarwanda guhanga ibitekerezo bishya byabafasha kubona umuti w‘ikibazo cy’ingoma y’igitugu imaze gutagangaza Abenegihugu.
  1. Turasaba Abanyarwanda bose batishimiye ubutegetsi bubi bw’umunyagitugu Jenerali Paul Kagame gukanguka, bakabyutsa umutwe, bagahaguruka bagashyigikira ku buryo bugaragara iyi « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » igiye kujyaho.

Harakabaho Abanyarwanda bunze ubumwe. Harakabaho u Rwanda ruha abana barwo bose amahirwe angana

Chaste Gahunde,

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda Ushinzwe Itangazamakuru.

Tél : 0033 643 60 13 11

Email : [email protected]