Ibihe turimo: «Ibijya gucika bica amarenga», Amiel Nkuliza

Turi ku wa gatatu, taliki ya 23 ugushyingo 2016. Iyo taliki, umunsi n’umwaka, ni bwo abagize ishyaka Ishema ry’u Rwanda, bari biyemeje gutaha iwabo; mu Rwanda. Barangajwe imbere na Padiri Thomas Nahimana, umuyobozi w’ishyaka, bageze i Nairobi ku gicamunsi cyo kuri uwo munsi.

Uko ari bane, indege yari ibakuye mu bihugu by’i Burayi na Canada. Uretse gukumbura iwabo, bari bafite n’indi gahunda ibajyanyeyo: kwandikisha ishyaka baturuka mo no kurihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu, azaba mu mwaka utaha wa 2017.

Nyamara burya inzira ngo ntijya ibwira umugenzi: mu gihe barimo gushaka kurira indege ya Kenya Airways, abakozi ba yo, babangiye kuyikandagiza mo ikirenge. Kubera izihe mpamvu? «Kigali yadusabye ko mutinjira muri iyi ndege». Nyuma y’iri jambo ry’abakobwa bo muri Kenya Airways, Padiri Nahimana n’ikipe ye batangiye gukanaguzwa amaso; batangiye kwibaza ibicu inkuba ibakubise iturutsemo; nyamara burya ngo ukuri gushirira mu biganiro. Ibyari bimeze nk’inzozi bibaye impamo: indege igurutse batayirimo, ari na bwo Padiri Nahimana na bagenzi be bahise babona ko, mu by’ukuri, ari «persona nona grata» mu gihugu cyabo.

Nta yandi mahitamo basigaranye, uretse kwitabaza itangazo, rimenyesha akaga cyangwa amahirwe yabo. Ikibazo gifashe indi ntera kuko abakekaga ko bagikemuye burundu, ahubwo bagitije umurindi. Abayobozi b’ishyaka Ishema ry’u Rwanda, ngo ntibashaka kumva ako gasuzuguro k’abashaka kubavutsa uburenganzira bwo gutaha iwabo. Ngo bazaguma muri «transit» i Nairobi kugeza Leta y’u Rwanda ikuyeho izo nzitizi zose; atari ibyo bazigaragambya kugeza ruriya ruhinja ruziranenge, inzara irutsinze ku kibuga cy’indege, kubera ko nyina warwo azaba atagifite amashereka yo kurwonsa! Quel cynisme!

Ni nde ufite ukuri, ni nde ukubuza abandi? Abataripfana ni byo bafite ukuri kose, ukuri gusesuye kuko umwana utaha iwabo, ntawe umutangira, cyane cyane iyo ataha atarwana. Nyamara uko kuri ngo ntikujya gukanga abanyagitugu bacu, babundaraye ku butegetsi, mpaka babusizeho agatwe. Kugirango aba barangaze abatazi ururo n’icyatsi, barimo kubeshya ko Nahimana n’abamuherekeje badafite ibyangombwa byo kwinjira mu gihugu cyabo, nyamara Nduhungirehe, umumotsi wabo, azi neza ko abataripfana bafite uburenganzira bubemerera kwinjira iwabo. Visa yo kwinjira mu Rwanda yatanzwe n’inzego za East African community, kubera ko bagenderaga ku mpapuro z’inzira z’abanyamahanga, zatanzwe n’ibihugu bari batuyemo.

Impamvu y’ibi ikaba iyihe kandi ari abanyarwanda? Igisubizo umenya cyoroshye: pasiporo z’u Rwanda barazisabye, ntibazihabwa, kuko ari «abanzi b’igihugu», cyangwa izindi mpamvu zitarashyirwa ahagaragara mu ibaruwa bandikiye «His Excellence», bamusaba «uburenganzira bwo gutaha iwabo». Igisubizo abahaye ni ikingiki : ukubafungira i Nairobi, nta cyaha kizwi gihanwa n’amategeko, yaba mpuzamahanga cyangwa ay’igihugu bari bagiyemo.

Ubwoba bw’ubutegetsi bw’u Rwanda, bushingiye kuki?

Hari abarimo kubyita ubwoba, nyamara baribeshya. Ni bya bindi ngo ijya kwica ubukombe, irabwagaza. Kagame uwo ajya kwica aramuteguza. Niba ari inzozi mbi Leta ya Kigali irota, ni iz’abashaka kuyirukana ku butegetsi, bakoresheje amatora. Aya matora aramutse abayeho ku buryo budafifitse, yahirika imijishi y’ingoma iganje. Ni ingoma itinya amatora kuko izi neza ko abatora barambiwe ubukana bwayo. Ngayo amatora yari ajyanye Padiri Nahimana mu Rwanda, kuko yanze kunyura inzira abo ashaka gusimbura, banyuzemo. Ni koko iyo nzira ni mbi, iranasenya, kandi ihira bake. Abo ihira ni abadatinya kumena amaraso y’abatagize aho bahuriye n’ubutegetsi: abaturage bene Ngofero, bazahajwe n’ingoma zica.

Ubu bwoba bwo gukumira abashaka amatora, bushingiye kuki, ko ba nyira bwo ngo bafite byose, imbunda za rutura n’amasasu yazo, adahusha n’abatabarwanya? Icyo buhishe gishobora kuba ikindi; ikindi kitazwi, ariko cyitwa ubwoba. Ubwoba bw’ingoma ishaje, ikeneye kubazwa bundi bushyashya. Ababaji bayo ni abangaba, barangaje imbere amahoro, bitwaje za Bibiliya, amashapure n’amasakaramentu ku bari barayavukijwe n’abagomeramana. Ngabariya ku ifoto, nta ntwaro bitwaje, uretse abamarayika barinzi na Roho Mutagatifu muziranenge w’amezi arindwi.

Inama yo mu Rugwiro

Iyi nama hari abatayizi. N’abataripfana sinkeka ko hari akanunu kayo bari bazi. Ni inama yatumijwe na Pahulo «wacu», Pahulo utari ya ntumwa y’Imana mwumva. «Nimumbwire uko tugomba kugenza uriya muginga, ugiye kuza»? Ibingira afashe ijambo, atarihawe. Mu ndimi we na bagenzi be batoraguye mu mihanda y’i Kampala, ati: «Your excellence, jyewe mpa uruhushya nzamwereke uko ingoma zambarwa»?

Ikibazo «His Excellence» yabazaga abatambyi be, ni nka cya kindi Pilato yabajije abayahudi, ubwo aba bamusubizaga bati «uyu wiyita umwami wacu, nabambwe»! Ngicyo igusubizo «Nyakubahwa» yashakaga kumva, nyamara hari undi mu bacurambwenge yagombaga kubanza kumva: «Nta mpamvu yo guhita mubamba uriya muziranenge, reka abanze akore ibindi byaha, byiyongera ku byo yakoreye i Le Havre». Inama nk’iyi si ubwa mbere Rutaremara ayigiriye Kagame, ubwo yashakaga guhita afunga Ingabire, akigera i Kanombe, mu mwaka wa 2010. Bwarakeye biraba, kandi yari yamuteguje, ubwo yamubwiraga ko «political space» arwanira, azayisanga muri 1930.

Ukubuzwa kwinjira mu gihugu kwa P. Thomas Nahimana n’abamuri inyuma, ni integuza kuri we n’abandi bashaka guhirika ubutegetsi ngo banyuze mu matora. Ibi babyita «signes avant courreur» mu rurimi rw’abafaransa. Ni integuza ku bashaka kumva neza uko ubutegetsi bwa Kagame bukora. Nkunda gutanga ingero zifatika, kugirango hatazagira umbeshyera ngo uriya muhutu w’ibizuru arangwa no kuraguza umutwe, gusa.

Muri 1996, nyuma gato y’uko mukuru wanjye, Edouard Mutsinzi aba DMI bamumennye agahanga, nahamagawe na Karenzi Karake mu biro bye, hariya ku Kabindi, muzi mwese. Yarambwiye ati: «ntidushaka gukomeza kwica abanyamakuru; niba na we ushaka gupfa, ngaho genda ukomeze wandike ibyo ushaka». Nta cyumweru cyashize, antumaho capitaine Joseph Nzabamwita, uyu aranshorera na none n’iwe. Ati «ibyo nakubwiye, ngirango warabyumvise». Nti «cyane». «None urashaka iki», «ibyo wandika ni uko ushonje, turakugira burugumesitiri wa Murama, urebe ko wakira iyo nzara»! Ni byo Buru nabaye we, ariko mu mpapuro gusa, mbere y’uko ndya ya ntumva, itunze intumva nyinshi!

Iyo ntumva ni ukwandika giparimehutu, nk’uko byari ibirego byanjye bya buri munsi, mbere y’uko ntumwaho indi ntumwa, noneho ya gatumwa, koko. Iyo ntumwa, Tom Ndahiro, abahutu benshi batigeze bamenya uwo ari we, ati: «ndashaka ko uzajya unyereka inyandiko zawe, mbere y’uko uzijyana mu icapiro rya Alphonse Kilimwobenecyo. Niba ari n’amafaranga ushaka tuzayaguha, ariko izo nkuru zawe za rutwitsi, ube uzihagaritse».

Ku ruhande rwe, Kilimwobenecyo na we yahise ategekwa kumpa ibiro by’ubuntu n’icapiro ry’ubuntu yayoboraga, ariko na we akagira icyo atanga: ugushyikiriza inyandiko zanjye zose Akabindi, mbere y’uko zisohoka. Ndahiro yaje kubona ko nabaye umunyeshuri mwiza, udakeneye kwicwa, noneho anyoherereza undi mwarimu, major Reveriyani Rugwizangoga, kugirango abe ari we noneho uzajya acisha umurongo mu nkuru zanjye, na we yitaga iz’abaparimehutu!

Iyi «torture morale» nayibaye mo umwaka wose, ibyo bishushungwe by’inkuru bikangarukira byose uko nabyohereje ku isoko. Lepartisan yari kugurwa na nde ko abaguzi bayo bari barampinduye igikoresho cy’ubutegetsi bukangisha kwica? Icyakurikiyeho ni ukwivumbura, kuko nari naratatiye amategeko agenga umwuga, nyamara ibyo byabaye nka ya mbwa umujinya wayo ushirira mu murizo, cyangwa wa mwana utazi ikimuhatse, ureba amabya ya se igitsure! Urupfu nakwepaga ntaho rutaniye cyane n’urwo Mutsinzi yapfuye, ni uko burya ngo abahutu banoga!

Kubera gukubitwa nyinshi, ngasagurira n’iz’ejo, muri gereza ya Kimironko nari nariyeguriye Imana, ntigeze menya ndi hanze. Nasomaga ishapure, iy’ishavu n’ububabare, nigishijwe na «parrain» wanjye Dominiko Makeli, mbere y’uko antegeka kubatizwa Jean-Jacques, mu idini ntakuriyemo. Nyuma ya «neuvaine» na none nigishijwe na Makeli, ni bwo Emmanuel Rukangira Roho mutagatifu yamumanukiraga mo, ati ngwino utahe, ariko unsinyire ko utazongera gukinisha iyo ntindi yawe ngo ni ikaramu! Ibyo nabyemeye ntazuyaje, kuko amamininwa n’ingorofani z’imihini, nari maze kubisesemwa!

Kubera ko burya hari abantu bariye intumva, amasezerano nagiranye na Rukangira nayarenzeho, maze ku wa 03 mutarama 2002, majoro Gacinya Rugumya na we ashyiraho ake: muri «interrogatoire» ye na «pistolet» ku meza, ati «ntituzongera kugufunga, kuko ntitugishaka ko bariya baginga b’abazungu bazajya bahora badusakuriza ngo dufunga abanyamakuru». Iyo «pistolet» n’iryo jisho risa n’igishirira, ni byo, mu by’ukuri, byatumye umwana w’umuhutu yiyemeza guhunga urupfu, n’ubwo ntaho waruhungira, kuko abatojwe kwica ntaho batagusanga!

Gutorwa ntutegeke, kuba perezida wapfuye, bimaze iki?

Nkunda kwibuka amagambo nyakwigendera Philippe Dahinden yambwiriye Arusha, ubwo nari mu mahugurwa yari yateguwe na «Fondation Hirondelle» yayoboraga. Ati: «umunyamakuru wapfuye, ntaba akiri umunyamakuru».

Hari abibwira ko aya mahamba yose ndimo kuvuga, ntaho ahuriye n’ukuri, nyamara ni ukuri kwambaye ubusa. Ni na yo mpamvu ntifuza ko na Padiri Nahimana azafungurwa n’amasengesho y’iminsi icyenda navugaga umunsi n’ijoro muri gereza ya Kimironko.

Mwifurije ibyambayeho, naba mbaye nka wa mwana wariwe n’inzuki, agakurubana murumuna we ngo na we naze zimurye, yumve uburyo urubori rwazo ruryana!

Icyo nifuriza Nahimana n’abataripfana be, ni ukubaho, bagatinya urupfu, n’ubwo ntaho waruhungira habaho, uretse mu ijuru! Ariko na none ntawabura kwibaza ngo tuzahunga urupfu tugeze hehe? Ko umenya ari ukuba ibigwari, nk’uko abanyaburayi batarahura n’aka kaga kose, bakunze kubihohamo?

Niba biyemeje gukuraho Kagame bakoresheje amatora, inama nabagira ni iyingiyi Nahimana yari yatekereje: ukwinjira mu gihugu utari inkehwe, utari nyakamwe nka madamu Victoire Ingabire, nka mucuti wanjye Déo Mushayidi, nka Dr Théoneste Niyitegeka, nka Maitre Bernard Ntaganda, ahubwo witwaje ikipi y’abazagusimbura uramutse wishwe, cyangwa wagizwe ikimuga nka Mutsinzi, Nkuliza n’abandi, batigeze bamenyekana! Nkaba ariko nanabaza Padiri Nahimana nti, utowe ntiwemererwe kuyobora u Rwanda, ubaye Perezida wapfuye, waba witwa perezida nyabuki?

Uburyo bwiza bwo gukora politiki mu Rwanda, ndavuga ubunyuze mu matora, ni uko izi ngenzi, izi manzi, izi ntaripfana, zazaba abaharamagara, zikavumbuka mu bwihisho bwazo i burayi na Amerika, zikiyemeza gusimburana mu magereza y’inkotanyi, kugeza igihe zizumva ko zirushywa n’ubusa, ko abo zirwana na bo bamaze kuba ibikuke, na ba «giharamagara». Atari ibyo gukorera politiki kuri «télécommande» uri nyakamwe, ntibizashoboka mba ndoga umwami!

Amiel Nkuliza,

Sweden.

1 COMMENT

  1. Ariko iki kigarasha ngo ni Amiel cyazabanje kwiga kuvuga neza mbere yo kwandika inkuru public? Nta soni ngo Padri Thomas na bagenzi be babanje gukanaguzwa amaso? Wa mase we kombona udakanuye mato!

Comments are closed.