Ikiganiro Padiri Nahimana yagiranye na BBC Gahuza Miryango ari i Nairobi aho yabujijwe gufata indege imuzana mu Rwanda.

Umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika uri i Kigali, Eric Bagiruwubusa nawe yasobanuye uko umwuka wari umeze ku kibuga cy’indege Grégoire Kayibanda i Kanombe aho abanyamakuru benshi bari bategerereje Padiri Nahimana.
Uhagarariye Leta y’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu gihugu cy’u Bubiligi, Bwana Olivier Nduhungirehe we yakomeje kwemeza ko Padiri Nahimana nta byangombwa byo kwinjira mu Rwanda yari afite ndetse anamwita umutekamutwe (Escroc) ariko nyuma y’aho ifoto ya viza ya Padiri Nahimana igaragariye ku mbuga nkoranyambaga, Bwana Nduhungirehe yahinduye amagambo avuga ko Padiri Nahimana atagombaga kwemererwa kwinjira mu Rwanda kuri viza y’ubukerarugendo ahubwo yagobaga kuba afite Visa yahawe n’imwe muri za Ambasade z’u Rwanda!
Marc Matabaro
Email: [email protected]