Ibisazi bya Kagame, igitekerezo cyatanzwe n’intore.

Thomas Sankara Habyarimana

Waramutse Kagame,

Ubusanzwe iyo ndi ku rugamba mparanira kwambura umwanzi wanjye intwaro. Iyo utaba umurwayi bifata akica ama commanda ye, uba ubajije Sseruwada, uba ubajije Kayitare , n’iyo Kanyarengwe aba akiriho yakwibutsa ko imodoka yatwaraga escorts ze ari iyo nambuye Adui mu gitondo kugasusuruko bose babireba, tugakuramo intwaro amasasu na peteroli. Na Mico iyo utamwica aba abiguhamirije kuko yari ku gasozi ko hakurya abireba. Kurugamba ndaberwa, Uzabaze Dodo, ibikamyo byawe nirirwaga mukiza ushaka kumuhitana. Azakubwize ukuri kuko yangiriye ho umugisha igihe kirekire. Ntugire ngo ndiyogeza, ngo “utagira nyirasenge arisenga”, kdi ngo ntawundi ukwiye kuvugwa uretse wowe.

Nkubaze wowe wakoze iki?

Uretse gusara ukica Cyiza wafashe Butaro, Ukica John Gashumba amaze gufata Kivuye, Ukica uriya mugabo mwiza nibagiwe izina wari ukuriye 209 B , uriya wafashe Cyeru na Kidaho, ukica Bagire wafashe Kanombe, Ukica Ngumbayingwe wafashe Rwamagana, ukica Murangira warasaga za katiusha neza, ukica intwari zitarondoreka, ugasigarana Kabarebe wirukankanywe n’interahamwe zifite amahiri, we n’abahungu be bagakizwa n’amaguru bibagiwe ko bafite imbunda?! Rwanda we, genda warakubititse none uri gucumitwa n’inkungu!

Tugarutse ku byiza by’iNasho, nararirimbye nti: “Umunsi umwe uba mo ibiri, ijoro riba mo abiri, kandi bikurikirana byitonze, maze urukumbuzi ruba rwinshi, impuruza zije nziha akato, zanzanaga mo utubiri narazinduwe na kamwe….” Ni koko buri kintu cyose kigira urundi ruhande, ngirango n’intore zizageraho zibyumve.

Intore zaravuze ngo ugira ibisazi bikuvumbukana ugakora amahano, hari n’uwabagireranije na allergy. Ibyo ntawabikurenganyiriza, indwara ni indwara, uzivuze. Ndabakugayiye cyane kuza kuvuga indwara yawe hano kukarubanda nkaho ari wowe wayiteye. Uzivuze ntukice abaganga, ibyo ni ibintu bibi kandi abantu bakwegereye babigufashemo. Ubundi igihugu iyo kiba kikigira abagabo nyabagabo, ntiwari ukwiye kuba ukikiyobora, wari ukwiye kuba wivuza! Ariko abanyarwanda turihangana! Kuba bicara bagasinzira bazi ko uburwayi bwawe bwakwangiza byinshi, ni ikibazo. Imana itabare uRwanda n’Abanyarwanda!

Abaganga nabo bagomba kumenya ubwenge, ntabwo wabasha kuvura umusazi ufite imbunda utamuboshye. Ibyo ni nko kujya gukama imbogo mw’ishyamba. Pole kuri bariya baganga babiguyemo, Igihugu cyarahombye.

Kagame rero, uzivuze wenda Imana yakugirira impuhwe, ikibagirwa cya gishinge washakaga ko doctor Ndushabandi antera ngo mujye muvuga ko ndi umusazi! Ariko Kagame weee, koko ngo urucira mukaso rugatwara nyoko!

Ntarambiranye, ndashaka Rwigema rwa Munyarubuga, Umunyakarama wo kwa Cyanika cy’iBurundi, iwe mu bana be! Uburetwa bwawe ndaburambiwe.

Ariko niba wakunze igitaramo, ba umugumanye nanjye sinzagutenguha. KUBITA UMWUNGERI INTAMA ZISANDARE!

Intore zawe ni wowe musa, ubwenge, indoro n’ingendo: Bampaye ibitekerezo byinshi, ariko hari n’ibyo nagaye, ugende urebe sinarinzi ko bakwanga bigeze hariya!!!Nako nawe ntiwikunda murasa nyine. Kuzana So mu kiganiro nawe bigutera isoni kumuvuga ari wowe!? Ibaze nawe!

Ni ahejo, sha!

H.T. Sankara