Ibitaro birashinjwa gufunga abatagira mituweli, umwe muri bo yapfushije umwana

Umwe mu barwayi bari bafungiye mu bitaro bya Gisenyi yapfushije umwana nyuma yo kwimwa uburenganzira bwo kujya kumuvuza indwara y’“icyo mu mutwe”.

Uwimana Jeannette ukomoka mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rushaki yabwiye Izubarirashe ko yaje mu Karere ka Rubavu hari umuntu umubeshye ko agiye kumushakira akazi ko mu rugo yagera i Rubavu akamutoroka.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 ngo bahise bamutera inda ajya kubyarira mu bitaro bya Gisenyi ariko ngo amaze kubyara ibitaro biramufunga byanga ko ataha akaba amaze mu bitaro ibyumweru bitatu n’igice.

Kuri uyu wa mbere umwana we yahise yitaba Imana kuko yari afite uburwayi bw’icyo mu mutwe (uburwayi bufata mu mutwe harabayeho kwika) ibitaro ngo bikanga ko asohoka mu bitaro ngo ajye kuvuza umwana we mu bavuzi gakondo kuko ari bo babasha kuvura iyi ndwara.

Uwimana yabwiye Izuba Rirashe ati “Nkimara kumenya ko umwana wanjye afite uburwayi nasabye ko njya kumuvuza barabyanga kuko ntagira mituweli, none babonye umwana apfuye ni bwo bambwiye ngo ntahe kandi akiri muzima banyangiye gutaha, bari kumbwira ngo mujyane mu bayobozi bamushyingure, kuki se bamumpa ari umurambo kandi baramunyimye mbere?”

Inkuru irambuye>>>