IBYA KAGAME NA FPR BIRANGIYE NK’IBY’UMWAMI N’ABIRU. Igice cya nyuma.

UKO ABIRU BA FPR BAPANZE GUSOHORA KAGAME MU KIBUGA NTA FIRIMBI IVUZE

Ndabanza kwisegura ku basomyi kuko natinze gusoza uyu murimo. Urugamba rw’ubuzima, gukwepa no kwikingira abaicanyi ba FPR badashaka uwakoranye na bo uvuga akari imurori, n’izindi mpamvu nyinshi byari bimpugije muri iki gihe. Nzinduwe rero no kubagezaho iki gice cya gatatu ku nkuru ndende y’uburyo abiru bo muri FPR bapanze bakanashyira mu bikorwa umugambi wo kuvana Kagame mu nzira kuko babona atangiye kuba ka kamasa kazaca inka kazivukamo.

Nk’uko nabisobanuye mu nyandiko zatambutse, abiru bamaze kubona ko Kagame atangiye kuba akamasa kazasenya sisteme ya FPR, bashakishije inzira zinyuranye babinyuzamo mu kumuhigika. Gusa izitari nkeya baje gusanga zigoranye. Impamvu nta yindi ni ya yindi navuze, ni uko sisteme ya FPR yubakiye ku gisirikari n’inzego z’iperereza. Aha rero Kagame akaba na we ariho ahoza ijisho. Kwibeshya ngo uzamunyura mu rihumye uhabone icyanzu si umurimo woroshye. Reka turebere hamwe ingorane zabonetse muri buri scenario.

Inzira ya mbere: Coup d’etat.

Ubwo RNC yatangiraga, iyi nzira yatangiye kugira ingufu. Icyari gihangayikishije abiru ba FPR ni ukumenya aho umujinya w’abarakare bo muri RNC uhera kandi ugarukira. Kuko batinyaga ko baba barahindutse ibipinga bimaramaje, ni ukuvuga byambariye guhirika Kagame na FPR. Umutima watangiye gusubira mu gitereko kuko uko bwije n’uko bukeye, ab’ikubitiro nka Kayumba Nyamwasa, bemeje badasobwa ko ikibazo ari Kagame atari FPR. Ku biru ba FPR iyi yari inkuru nziza kuko mu by’ukuri ibyo Kayumba yamaganaga kuri Kagame na bo bakabivuze babaye bafite uruvugiro.

Aha rero ni ho igitekerezo cya coup d’etat cyaturutse. Gutegura coup d’etat byasabaga umuyobozi mu gisirikari wiyemeza kujya abandi imbere, akanakoresha incuti n’abamenyi afitemo ngo ibyo bitegurwe mu ibanga. Aha rero ni ho byose byatangiriye kuba insobe. Nk’uko nabigarutseho mu nyandiko yabanje, hari aho batashoboraga gukandira kuko ntacyo bari kuhavana. Ni muri cya gipande cy’aba ofisiye bakigendera kuri siyasa yo mu rugano kuko mu mutwe wabo isi yatangiranye na Kagame bakazanarangirana. Aba rero ntacyo bafasha.

Gusa abasaza n’incabwenge nka ba James Musoni , Polisi Denis, Protais Musoni, n’abandi nka ba Rutaremara Tito bafite uburambe, bemezaga ko aba na bo nta ribi rya bariya ba ofisiye b’inkomamashyi kuko nta “confidence” bifitemo amaherezo bajya aho ibintu byerekeye. Icyo utababarizaho ni ugufata iya mbere mu guhindura ibintu. Ku rundi ruhande hari ba Nyamvumba, Kayonga n’abandi bumva kandi bashyigikiye uyu murongo w’abiru. Ikibazo cyabo cyabaye ubuke. Bigatuma batakwizera kwinjira mu mushinga nk’uyu bakazawusoza bitamenyekanye, kandi nyine bakikijwe n’inkomamashyi za Kagame zitabarika. Gusa bemeye kujya batanga inkunga mu kwinjiza icyitso ahashoboka no mu gihe bishobotse.

Aha rero ni ho Kayumba yinjiriye mu ihurizo. Baribwiraga bati we ari ahantu hitaruye, ashobora gukora nta jisho rimuri hejuru, afite réseau mu gisirikari y’abo bakoranye igihe yari agifitemo ijambo. Uburyo bwemejwe ni ukwifashisha intasi zicicikana muri Afurika yepfo zigiye kumuneka, abiru bakajya bacengezamo n’izimushyira amakuru zikanamuhuza n’abari mu Rwanda mbese Kagame ntazarabukwe. Aha bari babonye iturufu yindi kuko Karegeya yoroheje ibintu mu kwifashisha amashumi ye yo mu gihe yayoboraga ubutasi. Ibi kandi byari bitangiye gucamo kuko abatari bake bajyaga gutata muri Afurika y’Epfo batwaye icumu rya shebuja Kagame ariko bakanongeraho agakeregesho kagenewe Kayumba.

Iyi nzira nyamara yaje guhinduka impatanwa aho Karegeya yiciwe. Ku ruhande rumwe, kuba yarishwe agambaniwe n’uwo yitaga ishumi ye, uyu akoreshejwe na Kagame byavanze amakarita. Kuko nyine izo ntasi zakinaga double jeux byari bitangiye kugorana kumenya aho zerekeza. Babonye ko na Kayumba azabigwamo, n’uko buri wese atangira kugenza make. Ikindi kandi abiru bavumbuye ni uko ba Kayumba nta popularité bari bagifite mu gisirikari. Bo bibwiraga ko nyuma y’iyicwa rya Karegeya umujinya uzabazamura bagakora akantu, barategereza baraheba, batangira kubona ko ibyerekeye Jenerali  Kayumba ari bimwe by’inkovu z’imiringa ariko ubushobozi nyabwo bwarangiye hambere.

Ngo cyago ntugahore ariko na none ntugahere. Ibi byatumye hashakwa izindi nzira zashoboka. Ni bwo rero hizwe iyi nzira y’amategeko twavuze. Burya abasirikari bagira ingufu ariko zikagira ao zigarukira. Kubera kwizera imbunda, bibeshya ko ikemura byose. Abiru rero batayobewe inyumvire y’Inkotanyi barabyifashishije. Icya mbere cyaborohereje ni ka gasuzuguro navuze hejuru katangiye muri za 1990. Abasirikari bita abasivili abajinga, abantu badatekereza, batazi gupanga, n’ibindi. Uku kuba Kagame n’abasirikari be babafata nk’ibicucu byarabafashije. Kuko nyine ntabahozaho ijisho nk’uko arihoza mu ngabo.

Inzira ya kabiri: Kwikiza Kagame mu nzira z’amategeko.

Ubwo hatangiraga inkubiri yo guhindura Itegeko Nshinga, habaye igitangaza. Ibice bibiri muri FPR ubundi bitumva ibintu kimwe byahurije hamwe mu gupfumbatiza Kagame ikibiribiri. Ku ruhande rumwe hari ba biru bashakaga kumuhigika, ku rundi hakaba ba basirikari bakuru bakigendera kuri siyasa yo mu rugano. Bahurije hamwe mu kubeshya Kagame ko abanyarwanda nta kindi bahumeka uretse kumugumisha ku butegetsi ubuzira herezo. Igitangaje ariko, buri wese yabikoraga mu nyungu ze ariko umusaruro uba umwe. Abiru babikoraga bagira ngo bamusinzirize atuze bityo bikorere imipangu yabo nta ndishyi, naho ba basirikari bo bakabikora kuko ari wo mwuga wabo kubwira Kagame ibyo yifuza kumva kabone n’aho byaba bihabanye n’ukuri. Umwaka rero wa 2015 wabaye uwo koza Kagame ubwonko ko ngo hose  mu gihugu nta kindi basenga Imana uretse mandat ze zihoraho. Ngabo abakecuru bavugwa mu itangazamakuru ko ngo natiyamamaza baziyahura, ngabo abambikwa imishanana bakazanwa mu nteko umunyamakuru yabegera bakamubwira ko bashaka ko ingingo ya 5 ihinduka, n’ibindi by’interabitwenge.

Mu kwemeza neza Kagame, bakoze umushinga w’itegeko, babyandika ku buryo bushimangiye, habuze ho gato ngo bashyiremo amazina ye n’igisekuru cye. Ariko ubundi ntako batari bagize ngo agubwe neza. Dore uko byari byanditse.

“Ingingo ya 167: Perezida wa Repubulika mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe. Ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri Tegeko Nshinga rivuguruye bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi (7), itangira nyuma y’isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo. Hitawe ku busabe bw’abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bimaze kugerwaho mu kubaka u Rwanda no kubaka umusingi w’ iterambere rirambye, Perezida wa Repubulika urangije manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ashobora kongera gutorerwa manda y’imyaka irindwi (7). Perezida wa Repubulika ushoje manda y’imyaka irindwi (7) ivugwa mu gika cya gatatu (3) cy’iyi ngingo ashobora gutorwa nk’uko biteganywa mu ngingo ya 101”.

Reka tubyegerenye kuko ari birebire. Baragiraga bati iyi manda turimo nirangira, Kagame yemerewe gutorerwa indi manda y’imyaka irindwi. Nirangira, hazatangira gukurikizwa ibiri mu ingingo ya 101, ni ukuvuga ko azaba yemerewe gutorerwa manda y’imyaka 5 incuro ebyiri. Tubiteranyije ni  imyaka 7 izatangira muri 2017 kungeraho imyaka  10,  ni ukuvuga ko ashobora kuzayobora u Rwanda kugera mu mwaka w’ 2034. Ntako rwose batari bagize.

Ibi rero ni byo Kagame yasomye ni na byo yibeshya ko biri mu itegeko nshinga rivuguruye. Ubwo yashimiraga abanyarwanda ku munsi w’Ubunani akanabemerera ko azongera kwiyamamaza ngo nk’uko babimusabye, ni ibi yari agendeyeho. Ntiyamenye ko hagati aho abazi ubwenge byose babicishijemo umurongo. Igitangaje, n’abanyarwanda batari bake ni ibi bazi. Ariko se itegeko nshinga rivuguruye rivuga iki?

“Ingingo ya 172: Perezida wa Repubulika Perezida wa Repubulika uri ku buyobozi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe. Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo ya 101 y‟iri Tegeko Nshinga, hitawe ku busabe bw’Abanyarwanda bwabaye mbere y‟uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n’amateka mabi rwanyuzemo n’inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo, ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w‟iterambere rirambye; hashyizweho manda imwe y‟imyaka irindwi (7) ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo. Ibiteganywa mu ngingo ya 101 y‟ iri Tegeko Nshinga bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y‟imyaka irindwi (7) ivugwa mu gika cya kabiri (2) cy‟iyi ngingo”.

Umushinga n’itegeko ryatowe bihuriye he, bitaniye he ? Icyo bihuriyeho ni uko manda turimo izarangira kugera 2017 ikomeza uko bisanzwe. Ikindi ni uko nyuma y’aho uzatorwa azatorerwa manda imwe y’imyaka 7. Iyo ugeze aha hatangira rugondihene. Mu gihe mu mushinga bagiraga bati “Perezida wa Repubulika urangije manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ashobora kongera gutorerwa manda y’imyaka irindwi (7) (aha ni Kagame uvugwa kuko ari we uri muri iyi manda turimo ari na yo ivugwa mu gika cya mbere), mu Itegeko rivuguruye barabyirinze. Baragira bati “hashyizweho manda imwe y‟imyaka irindwi (7) ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo”. Ibyo kuvuga ko uwarusanzweho  yemerewe kuyiyamamariza babikuyemo. Yewe n’ibyo kuvuga ko aziyamamariza manda z’imyaka 5 , ubugira kabiri, nabyo babicishijemo umurongo. Gusa na none kuko Kagame azi kurasa ntiyite ku byo gusoma, ubu aricaye aratuje, azi ko aziyamamaza bikamukundira. Byahe byo kajya.

Inzira ya gatatu: Inzira y’ubwiteganyirize.

Nk’uko nigeze kubikomozaho, abiru ba FPR ntibasinziriye nk’uko njye nabyibeshyagaho cyangwa se hakaba n’undi wabibonaga atyo. Mu rwego rwo guteganya, ntabwo gusa bazibiye Kagame mu nzira z’amategeko. Baramutangatanze. Basanze izindi ngufu afite ari iz’ubukungu kandi na bo bazikeneye mu gihe byaba ngombwa guhangana na we. Ubu rero ni yo ntambwe bagezeho. Ubu amafaranga y’igihugu, ay’imishinga n’inguzanyo arimo aranyerezwa akaribwa umusubizo. Yego no ku bwa Kagame yararibwaga, ariko we yagenaga urya akanagena aho agarukiriza. Ubu rero si ko bimeze. Ikigega cya Leta kirahuhwa n’umuyaga kuko abakeneye impinduka na bo bagomba kugira aho bizigamira kuko bazi ko no guhindura ibintu bisaba uburyo. Icyo bavumbuye ni uko babonye inzira Kagame yabibafashamo. Imishinga imwe yabaye icyanzu cyo kurigisa ayo mafaranga ntibatinya kuyishyiramo n’abo kwa Kagame, cyane cyane umufasha we uzwi mu kuba Businesswoman. Na we agomba kuba afite impamvu ze zo kwiteganyiriza kuko agomba kuba arimo yubaka iye nkuge ashobora kuzahungiramo umwuzure bibaye ngombwa. Kandi impamvu zabimutera ni uruhuri.

Indi ngaruka ibi bizagira, ni uko Kagame agiye kwibona mu ihurizo rikomeye, haba mu gihugu no hanze yacyo. Biranzwi ko ingoma yose ikomezwa no kuyoboka kw’abo igabira. Aho bukera rero imishahara igiye gutangira kugabanywa, zaministeri zimwe zikurweho kuko ibyo kugaba byatangiye gukendera. No hanze ntibizamworohera kuko ba bazungu birirwa bamuvuga imyato, ubushobozi bwo kubatamika nibugabanuka ururimi rushobora kugobwa. Amahanga n’ibigega bitanga inguzanyo na byo ntibiraza kumworohera, amagenzura yabyo azakora akantu.

Muri make, Kagame ari mu mazi abira. Yasuzuguye abasivili, yibagirwa ko yubatse ubwami kandi akaba ari bo babubereye abiru. None bamweretse ko haguma Karinga (system) naho umwami abyarwa. Ese mama hagati aha azabigenza nk’uko yabigenje muri 2003, atumize inama kuri stade bahave bakoze irindi vugurura ry’Itegeko nshinga rimwemerera kwiyamamaza?

Tubitege amaso.

Luc Nzaramba
Ankara.

IBYA KAGAME NA FPR BIRANGIYE NK’IBY’UMWAMI N’ABIRU! (igice cya 1)

IBYA FPR NA KAGAME BIRANGIYE NK’IBY’UMWAMI N’ABIRU (igicecya kabiri).