IBYA KAGAME NA FPR BIRANGIYE NK’IBY’UMWAMI N’ABIRU! (igice cya 1)

Mu kwezi gushize, mbere gato ko ibiruhuko by’abanyehuri bitangira, hari uwahimbye ubutumwa bushekeje abuzengurutsa kuri izi mbuga nkoranyambaga. Yageragezaga gusobanurira abanyeshuri baje mu biruhuko bimwe mu byahindutse ubwo bari bahugiye ku masomo. Yarateruye ati:

“Dore ibyabaye mwaragiye ku mashuri: Mwagiye abasore (Derek na Olvis ) bakundanana ba Miss Teta & Vanessa ubu siko bikimeze. Mwagiye caguwa turi kuzamagana none ubu zizageza muri Vision 2020. Mwagiye Convention Center itaruzura none ubu yaruzuye ndetse yanakiriye aba President 31 mu nama ya AU Summit. Mwagiye muzi ko Knowless afite ubukwe, ubu itariki zaramenyekanye gusa buzatahwa nufite invitation nta muvumbyi wemewe. Mwagiye APR FC itajya itsindwa na Rayon ubugira kabiri none yabaye *4G*. Mwagiye muzi ko baca umugani mu Kinyarwanda ngo *”Active irahitinga daaa!!* ubu noneho baca uwundi ngo “Nta wita Umwana uwo yambariye ukuri”. Mwagiye Primus Guma Guma Superstar itaratangira none igikombe twamenye nyiracyo….”

Munyemerere nanjye nifashishe iyi nganzo mbabwire ibyahindutse hagati aha mu gihe mwari muhugiye muri byinshi binyuranye: “Mwagiye Ambassadeur Eugène Gasana agihagarariye u Rwanda muri Loni. Ngo umwambari w’umwana agenda nka shebuja, mwagiye agenza nka shebuja, agatuka amahanga y’ibihangange nka shebuja ngo mu rwego rwo kwihesha agaciro. Hagati aho ngo yaba yarashyekewe, ibyo kugenza nka shebuja abifata uko (au pied de la lettre), agenza nka we no mu byo atemerewe none dore bimukozeho. Ubu bamutumije i Kigali atinya kuhakandagira, na we bamusezerera ikitaraganya. Ngo yaba aryozwa icyaha gikomeye kijyanye no kubogora amata ya shebuja.

Mwasize Agnès Binagwaho avuna umuheha bakamwongera uwundi bimwe by’umwana uri iwabo. Ubu atangiye kwibagirana kimwe n’abandi bamubanjirije ku ibere. Mwasize Theos Badege yica agakiza muri CID. Ubu ikibazo kigezweho ni ukumenya niba ari we wavuyeho na CID bakajyana, cyangwa niba ari yo yarohamye na we ikamutwara. Mwasize Kagame afite telecomande ayoboza byose mu Rwanda: Guverinoma, Icyama, Ingabo, iperereza, mbese igihugu mu nzego zose. Hagati aha telecomande ye amabuye yarashaje ntiyabimenya. Hagati aho abiru b’Icyama, ba bandi yakoreshaga atubyinisha muzunga, bakoresheje indi bakajya bazapinga (zaping) bucece kugeza igihe Kagame atakimenya canal yerekana amashusho ndetse n’ubwoko bw’ayo mashusho. Nguko uko bamukinnye amayida, bamubeshya ko bagiye kuvugurura itegeko nshinga ngo akaziyamamaza ubuziraherezo. None no kwiyamamaza umwaka utaha bizamubera nk’inshoberamahanga.

1. Ibintu 2 twemeraga kuri FPR none ano mezi atandatu ya 2016 akaba amaze kubisenya.

Icya mbere mu kwemera kwanjye cyahungabanye, kandi nkanibaza no kubyabaye kuri benshi, ni isano iri hagati ya Kagame na FPR. Abatari bake, twitegereje inzira FPR yanyuzemo muri iyi myaka 22 iri ku butegetsi, twemeraga ko yasenyutse, cyangwa se isigaye yubatse kuri Kagame nk’inkingi ya mwamba. Mu yandi magambo byavugwaga ku mugaragaro ko Kagame ari we FPR. Icyo iyi myaka ibiri ya nyuma isize igikuye mu nzira.

Icya kabiri abatari bake twibwiraga ni uko FPR, nyuma yo kugenda ishyira ku ruhande abatari bake mu bigugu byayubatse, yari yaratakaje za ngufu yahoranye zo gupanga, kureba kure, kumenya aho inyungu zayo ziri no guhangana n’ibihe bihinduka. Iki na cyo iyi myaka ya nyuma irakinyomoje. FPR iracyafite abiru bareba kure, bapanga bagapangura, byaba na ngombwa na wa wundi Kagame wigize akari aha kajya he bakamwinjiza muri iyo operation yo gupanga no gupangura, mbese na we akabyinishwa muzunga yibwira ngo ni we uyoboye umudiho.

Gusa na none nta zirumba ngo zibure n’agahaza. Hari icyo twashidikanyaga cyangwa tukacyemera nta gihamya, none kibaye ukuri. Ni ukuba FPR ikora neza neza nk’ubwami bwa kera. Kimwe mu byaranze ubwami mu Rwanda, ni uburyo bwari bwubakitse gihanga. Umwami yafatwaga nk’igikingi cya byose, nyamara imipangu y’ukuri ya politiki yakorwaga n’abiru umwami akinjira muri iyo muzunga atazi na we iyo igana. Ni muri urwo rwego bamurambagirizaga abagore babyita ngo berejwe inzuzi, nyamara wakwitegereza ugasanga byarakorwaga ku munzani w’inyungu z’imiryango 5 ikomeye y’ibibanda, ni ukuvuga ya moko yabyaraga abamikazi. Umwami ntiyanagenaga uzamusimbura. Ashwi da. Kuko uyu musimbura akenshi yatangazwaga ku munsi wo gushyingura se. Bityo, abiru bavugaga ko iryo banga nyakwigendera yari yararibabikije, ndetse ko uwo musimbura yavukanye imbuto, nyamara ubu dufite gihamya nyinshi ko byari umupango. Mu by’ukuri uruhande rurushije izindi ingufu rwashyiragaho uwarwo nuko abiru bakabyita irage ny’umwami watanze.

Na Kagame ibye na FPR birangiye nk’iby’umwami n’abiru. FPR yiyubatse ku cyitegererezo cy’ubwami. Si ku busa FPR yavutse yitwa RANU, ni ukuvuga UNAR mu cyongereza. Iyo UNAR ni rya shyaka ryarwaniraga ubwami. Mu kwiyubaka rero, koko FPR yafashe zimwe mu ngeso nziza n’imbi z’ubwami. Imwe muri zo ni ubwiru. Ni ukugira abantu bitangiye kubaka ingengabitekerezo ya politiki, kubaka umurongo, guharanira guhora bawuhuza n’aho ibihe bigeze, gupanga no kureba kure ngo ikintu cyose cyatera ingaruka zikomeye bakibone mbere y’igihe bagishakire umuti inzira zikigendwa.

Ikindi FPR yakopeye ku bwami, ni umuco w’igitambo. Mu bwami icyari ngombwa ni uko système ikomeza. Ibisigaye bindi byatangwaho igitambo. Iyo byabaga ngombwa, umwami bamuvanaga mu nzira iyo babonaga abangamiye système. Umwamikazi na we bamunyweshaga amata bibaye ngombwa. Mbese buri wese yashoboraga kuba igitambo. Icy’ingenzi cyari ko système ikomeza. Na FPR ni uko. Uwo ari we wese ashobora kuba igitambo ngo système idahungabana. Ikibazo ni uko twajyaga twibeshya ko bireba abandi ukuyemo Kagame. Si byo, na Kagame birashyize bimugezeho.

2. Uko byagenze ibara umupfu.

Bijya gutangira, Kagame yadukanye kuvuga mu ndimi zose ko adakeneye mandat ya gatatu. Yarabivuze arabishimangira mu mpitagihe, mu ndagihe no mu nzagihe. Hagati aho muri FPR abiyumvagamo ko bamubera abasimbura batangiye kwishyira mu myanya. Ngabo ba Musoni, ngabo ba rugize rute n’ibindi. Ukuri ni uko Kagame yagira ngo abarebe. Ubwo abivuyemo nk’inopfu bategereze akazaza. Nyuma yaho gato, binyujijwe ku bamotsi babigize umwuga nka Musa Fazil Harerimana, hatangijwe inkubiri yo gusinya no gusaba ko Kagame ahabwa amahirwe yo kwiyamamaza ubuziraherezo. Ba bandi bari baragaragaje inyota yo kuba basimbura Kagame babonye ko yabagushije mu mutego batazikuramo, ubwo Kagame aba yinjije kimwe zeru. Hagati aho ibya Burundi na byo byari bitangiye gushyuha. Abiru muri FPR batangiye kubona ko Kagame agiye kubera système ikibazo : Gushaka gukomeza kwiyamamaza ubuziraherezo byamwogerera imbaraga ariko amahanga akabakuraho amaboko bityo FPR ikaba igiye mu mage.

Aha rero ni ho hatangiriye undi mukino. Ikibazo gikomeye cyari inzira yo kwigizayo Kagame. Inzira zari nyinshi. Iya coup d’Etat yarageragejwe ariko bigaragara bwangu ko itazashoboka. Ni bwo rero abiru bapanze iyo kumutsinda icya mpaga atazivanamo. Mu gihe abamotsi be baririmbaga ko natiyamamaza u Rwanda ruzubama, barabaretse, bakora umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga rikamwemerera kuziyamamaza muri 2017 na nyuma yaho. Kagame n’ababyinnyi be baherutse iyo ngingo, ntibamenye uko abiru babigenje Itegeko Nshinga rishyashya rigasohoka rifungira Kagame inzira yari atezemo amizero. Ubu kugira ngo yiyamamaze byamusaba irindi vugurura, kandi naryo ryasiga rimukojeje isoni bidasanzwe mu maso y’amahanga !

3.Amayida hagati ya Kagame na FPR si ay’ubu, ava kure.

Si ubwa mbere Kagame na FPR bakina uyu mukino. Gusa kugeza ubu Kagame yari yaragiye awutsinda, none urugiye kera ruhinyuza intwari. Amaherezo awutsinzwe ubutazegura umutwe. No muri 2003 inama ya bureau politique yateranye kenshi ishaka umukandida. Inshuro eshatu zose hatowe utari Kagame, kandi abasirikari batariyumvishaga ukuntu umuntu w’umusivili yatwara Afandi uwo mwanya . Ni bwo rero inzego za gisirikari n’iperereza zahagurutse, abantu bakoranyirizwa kuri stade Nyamirambo igitaraganya, Kagame bamwimika bakomye amashyi (désignation par acclamation). Umuntu wese wasoma amategeko ya FPR biroroshye kubona ko ubwo buryo bwakoreshejwe nta hantu buteganyijwe. Kagame rero yari amaze kumenyera gutsinda ibitego none atsindiwe ku iyogi rya nyuma.

4.Abiru ba FPR bateye ibuye rimwe bica inyoni ebyiri.

Ku ruhande rumwe Kagame bamuvanye mu nzira nta nduru. Niyiyamamaza azaba yishyize mu mage, amahanga amwamaganire kure ko yishe itegeko, natsimabarara abe ataye ibaba noneho n’uwatekereza coup d’Etat bibe byagira inzira.

Hagati aho ibanga baba barikojeje Kayumba bati uwo mwari mufitanye amasinde ari mu marembera tangira inzira igaruka mu rugo igihe nikigera uzabe uri mu micungararo ya hafi. Yumva birakwiye, cyane ko système koko atigeze ayivuga nabi. Ba Rudasingwa bagotse bazenguruka isi bavuga ko Kagame na système yose byaboze bati mugiye kutugira injajwa. Ubwo hagati ya Kayumba na Rudasingwa ruba rurambikanye. Kagame avuye mu nzira…RNC ivuye mu nzira.

Harakabaho ubwiru n’abiru.

BIRACYAZA ….

Ubutaha tuzabagezaho uko umupango wakozwe n’amazina y’abawuri ku isonga.

Luc Nzaramba.
Ankara,

IBYA FPR NA KAGAME BIRANGIYE NK’IBY’UMWAMI N’ABIRU (igicecya kabiri).

IBYA KAGAME NA FPR BIRANGIYE NK’IBY’UMWAMI N’ABIRU. Igice cya nyuma.