Ibyo tubona nibyo twumva ntibikagende tutabyibajijeho!

Umunyarwanda umwe ati”ukuri gushirira mu biganiro” Uyu mugabo Ambasaderi Nduhungirehe Olivier nigeze guhurira nawe mu biganiro by`abahagarariye amashyaka akorera mu gihugu atarandikwa n’ayanditswe atavugarumwe na FPR Inkotanyi, we yari yaje ahagarariye PSD njye nari mpagarariye FDU-Inkingi. Ibyo biganiro twabikoranye n’abashingamategeko (abadepite) batandukanye bari basuye u Rwanda baturutse mu gihugu cy’u Buhorandi.

Muri ibi biganiro buri muntu yahabwaga ijambo akavuga amateka magufi y’ishyaka ahagarariye ndetse akavuga n’ibibazo cyangwa imbogamizi ziri mu gihugu mu mikorere y’imitwe ya politiki.

Nk’uko bisanzwe uyu mugabo Ambasaderi Nduhungirehe wari uri kumwe na Mme Mukabunani Christine (PS Imberakuri) bagerageje kwereka aba bashyitsi ko mu Rwanda ibintu ari paradizo rwose ko ahubwo n’ibindi bihugu byaza kwigira ku Rwanda!

Ubwo nari mpawe ijambo nabwiye abo bashyitsi ko mu Rwanda hari ikibazo gikomeye cy’ubwisanzure bwa politiki ku buryo rwose n’umuturage uyu usanzwe wo hasi nta bwinyagamburiro afite bwo kuvuga icyo atekereza atikanga kuza guhutazwa n’ubuyobozi mu gihe cyose yaba atagaragaje gushyigikira ibyo ubutegetsi buriho bushaka.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe

Nanasobanuye ko binagaragara ko ubutegetsi buriho butiteguye na gato gufungura urubuga rwa politiki, ko ahubwo uko imyaka ishira indi igataha ubutegetsi buyoboye uRwanda burushaho gukanda no guhonyora uwo ariwe wese utabona ibintu kimwe nabwo, yaba umuturage cyangwa umunyapolitiki. Ntanga n’ingero z’abagiye bagerageza gushinga amashyaka bose ukuntu bagiye bafungwa, bagahunga, bakaburirwa irengero cyangwa bakicwa.

Icyantangaje rero cyane muri ibi biganiro nuko nyuma y’uko aba bashyitsi bamaze kumva buri muntu, umwe muri bo yabajije Ambasaderi Nduhungirehe ati: kubwawe ni iki gituma ubutegetsi buriho butandika aya mashyaka?

Ambasaderi Nduhungirehe yahise abasubiza ko impamvu ubutegetsi butandika amashyaka ariko abantu bose bayagize haba abari mu gihugu haba nabo banakorana bari hanze y’igihugu ngo ari abajenosideri abandi ngo ni ba FDLR! Birumvikana ko amaze kuvuga ayo magambo twese twaraturitse turaseka!

Nyuma ibiganiro birangiye nabwiye Ambasaderi Nduhungirehe nti: rwose nawe n’ubwo nyine uba wigura ariko urakabya rwose kubeshya. Ndamubaza nti mbese buriya iyo uvuga kuriya wumva umutima utagucira urubanza? Nta gisubizo yampaye ahubwo yabaye nkumwenyura gusa!

Nyuma ndongera ndamubaza nti: ariko buriya umuntu afite akanya mwakwemera tukaganira ko numva nkeneye ko twaganira birambuye? Ati: “reka reka reka ntitwenerewe kuvugana namwe” nti tuvuganye se ikibazo kirihe ko kuba abantu batumva ibintu kimwe bitaba impamvu yo kurebana ayingwe? Ati: “ntitwemerewe kuvugana n’abarwanya leta”. Nuko nti akira umukono ngusezereho, cyakora arawakira nuko turatandukana ariko nsigara nibaza nti mbese ni gutya bano bantu bibera mu mutaka wa FPR babayeho?

Icyo gihe mu minsi yakurikiyeho nibwo yagizwe Ambasaderi mu Bubirigi aho ngo ahagarariye inyungu z’u Rwanda n’abanyarwanda muri kiriya gihugu.

Niba koko atarahinduye imyitwarire uko yavugaga ko atakwegera abatari inkomamashyi z’ubutegetsi cyangwa abatabona ibintu kimwe nawe bisobanuye ko adahagariye inyungu z’abanyarwanda n’u Rwanda kuko abanyarwanda bose bari hariya baratandukanye haba mu mitekerereze mu migenzereze no mu myemerere kandi abo badahuje imyemerere ubwo yaba abafata nk’abanzi ubwo kuri we ntibaba ari abanyarwanda buzuye.

Ibi rero nta gushidikanya ko bishoboka ko byaba ariyo migirire y’abandi nka bagenzi be bari ahandi hirya no hino ku isi. Ubu se bibaye biteye gutya ibi murabona atari akaga ku hazaza h’igihugu yacu? Nonese ibi ntibyaba ari ivangura kandi rishobora kuzagira ingaruka ku hazaza h’igihugu cyacu?

Njye mbona rwose bikwiye ko dutangira kwitoza umuco wo kubana mu mahoro no kubahana nk’abavandimwe, ntabwo ntegetswe gutekereza nkawe kandi nawe ntugetswe gutekereza nkanjye, ariko ibi ntibyatuma tutaba abavandimwe ngo niduhura turamukanye tuganire dufashanye aho bikenewe. Erega kuva Imana ikirema umuntu yamuhaye ubwigenge busesuye, imuha no guhitamo mu bwisanzure! Ubudasa bwacu aho kuba umuvumo ahubwo bukwiye kuba ikigega cy’ubwuzuzanye no gutizanya ibitekerezo kuruta guhigana.

Harakabaho ubwisanzure n’ubwubahane mu rwatubyaye.

Boniface Twagilimana