ICYITONDERWA YOHANI BAPTISTE ATI:”NTANGAJWE NO KUBONA UBUSHINJACYAHA BUNDEGESHA INYANDIKO BWIHIMBIYE”!!!!!!!

    Jean Baptiste Icyitonderwa

    Kuri uyu wa 9 Nyakanga 2015 niho haburanishijwe urubanza mubujurire bwatanzwe na bwana Jean Baptiste Icyitonderwa aho yaburanaga n’ubushinjacyaha mu Rukiko Rukuru rwa Kigali<HC>

    Urubanza rutamaze n’iminota icumi ariko rwarimo uburakari bugaragara ku mpande zose, nk’uko byari byitezwe, icyo urukiko rwari rwatumye ubushinjacyaha ni inyandiko y’umwimerere n’imigereka yayo byajyanywe mu biro kwa Minisitiri w’Intebe, iyi barwa ikaba ariyo yari yarabaye agatereranzamba kuko yasaga nk’aho yari yarabuze

    Uyu munsi rero niho Ubushinjacyaha bwayizanye, buyishyikiriza urukiko, Icyitonderwa n’umwunganizi we Me MUKAMUSONI bayihawe ngo barebe niba ariyo koko, Icyitonderwa yahise agwa mu kantu yerekana agahinda kenshi bitunguranye nyuma kavuyemo gusa n’aho arakaye

    Akimara kubona ibyo yabwiye Urukiko ko ntabahanga akeneye bo gusuzuma izo nyandiko, agira ati niba urwego rwa Leta nk’uru twavuga ko rwizewe rushobora gufata inyandiko zigaragarira buri wese ko ari rwo rwishakiye abagerageza gusinya ni gute nakwizera ko abo bahanga bo mutazagenda mukabatekinika nyuma ibyemezo bikaza bivuga ngo ni jye wisabiye abahanga none bemeje ko inyandiko zisa?

    Aha yahise asohora ibarwa yateweho kashe no mu biro kwa Minisitiri w’intebe aravuga ati ibi hatabayeho kwirengagiza murebe niba hari aho iyi kopi mfite ihuriye niriya ubushinjacyaha bundegesha kandi bwemeza ko bwakuye kwa Minisitiri w’intebe, avuga ati nyijyanayo najyanye izisa none iyo bazanye inyuranye niyo mfite kandi iyo mfite niyo ubushinjacyaha bwari bwandegesheje, asaba urukiko ko bwamubariza ubushinjacyaha niba iyo ibarwa igeze kwa Minisitiri w’intebe ihindura umwimerere, we rero icyo yerekanaga cyane ni uburyo ubushinjacyaha bwashatse abantu ngo basinye bashaka kwigana ariko avuga ko yabufatiye ku ibarwa yari asanganywe.

    Icyitonderwa yarangije avuga ko urubanza aburana ari Politike, avuga ati abategeka gukora biriya nibabategeka kundekura muzandekura kuko n’ubundi umucamanza anategetswe kuburana yishakira ibimenyetso ati nacyane ko biriya byo byigaragaza bikanashimangira impungenge zange.

    Urubanza rwashojwe rukazasomwa kuwa 30 Nyakanga 2015

    Sylver Mwizerwa