Nyarutarama yagombye guhindurwa izina ikitirirwa Emmanuel Gapyisi

Nari nabasezeranyije kubagezaho amateka ya Nyarutarama. Nyaratarama yogezwa nk’agahebuzo kakozwe nyuma ya 1994, Nyarutarama agashya ka FPR, Nyarutarama bamwe bakeka ko ari iyabo gusa. Nyamara iyo Nyarutarama ni umushinga wa Emmanuel Gapyisi (wari secrétaire général muri MINITRAP), ni n’umuganda w’abakozi bose ba Leta ba Kigali ba mbere ya 1990, ku mwihariko ni Ishema rw’abakozi ba MINITRAP na ELECTROGAZ.

Igishanga cya Nyarutarama twaragitangatanze, tukirwaniramo n’inzoka z’ubwoko bwose harimo impiri za karahabutaka maze turagitunganya koko ku buryo bushimishije. Ni igikorwa kerekana ukuntu umuganda uhuza Abanyarwanda mu byishimo byo kwifasha mbere yo kwaka imfashanyo zo mu mahanga. Muri Kigali, muri Capitale yacu (sic!), nyuma y’umuhanda “Boulevard Umuganda” (niba ukitwa gutyo si namenya!), igikorwa cya Nyarutarama ni cyo gikorwa k’igenzi umuganda watugejejeho kugeza nanubu.

Ubundi mu bindi bihugu byibuka Intwari zose bitavanguye, icyo gikorwa gikwiriye kwitirirwa Emmanuel Gapyisi maze NYARUTARAMA noneho koko igahindura izina ikitwa GAPYISI. Ngiyo indi nzira yo guhuza Abanyarwanda b’ibihe byose, nguko gushima ibikorwa by’ingenzi no gushimira abakozi ba Leta batubangirije, bitanze ngo uru Rwanda tubona ubu rube rufite isura iteje ubwuzu. Kigali rero ntiyikoze umunsi umwe (comme Rome ne s’est pas fait en un jour), Kigali ntiyakozwe n’umuntu umwe, Kigali si iya Kayibanda, si niya Habyarimana, kuyitirira Kagame ni ugufobya amateka y’Urwanda ukima Abanyarwanda agaciro kabo. Kigali ni iyanyu, Kigali ni iyacu, Kigali ni iyacu Abanyarwanda twese! Tureke kuvangura, ntaho twaba tugana. Nta gihugu kitagira amateka yaba meza cyangwa mabi, icya ngombwa ni uko tuyafatanya nta gushyira ibyiza kuri bamwe n’ibibi ku bandi.

Ni iki rero cyo kunenga kuri Nyarutarama yagombye kwitirwa Gapyisi, usibye ko uko narinzi iriya mfura atari kwemera. Nyarutarama abavuye mu buhungiro, ariko nabo ba Banyarwanda, bayishotsemo ituzuye maze umushinga wa Gapyisi baba barawujambije ku buryo budasubirwaho. Muti gute? Iyo murebye neza ubu Nyarutarama yubatse nka “gereza VIP” ku kirwa kiri hagati y’imihanda ibiri gusa (cyakora aha hoze ikigo cy’abasirikare b’Ababiligi harimo akandi gahanda gato ariko ni ako gusa). Si ko byari biteganyijwe kuko ubundi MINITRAP (urbanisme na nouvelles voiries urbaines) yagombye kuba yarashyizemo ibibanza bikase neza n’imihanda mishya minini. Ibyo byari gukorwa muri 1991 na 1992, Inkotanyi zitera muri 1990 maze imishinga hafi ya yose irahagara. Cyakora hari ibikorwa remezo twari twaratangiye gushyiramo, nk’imiyoboro-fatizo y’amashyanyarazi, iy’amazi ndetse niya téléphone.

Uko rero Nyarutarama yibutse ubu inyuranyigeje n’amategeko agenga imyubakire y’imijyi kandi kubikorosa byatwara amafranga menshi cyane. Icyo nakongeraho, abashotse Nyarutarama bagiye bahafata ibibanza busahuzi tudakoze icyo bita “étude d’impact social et environnemental” harimo cyane cyane ukuntu twari kwimura abari bahatuye. Nti bitangaje rero iyo ujya kumva ukumva ubu Président Kagame ategetse (iyo ikibazo kimugezeho) ko abahihaye ibibanza ku ngufu bishyure ba Gakondo bitaba ibyo ayo mazu akaba ayabo.

Ingero ni nyinshi… ni uko abagirira akabanga! Ubundi kandi hari ikiyaga kinini na za plages byagomba gutunganwa ahegere terrain ya golf. Nti byakozwe cyangwa byarapfubye. N’ibindi byinshyi cyane… Bityo utazi umushinga wa Gapyisi yagirango Nyarutarama ni paradis kandi ahubwo ari fiasco. Tujye tuvuga ibyo tuzi, twogeze ibyo twikoreye ariko kandi tunamamaza ukuri.

Reka ndagize iyi nkuru (itaza gushimisha benshi), nshimira équipe yaba ingénieurs “soviets” bo muri MINITRAP twari tufatanyije mu gushyira mu bikorwa umushinga wa Nyarutarama barimo Martin Ndikumana (chef de division “urbanisme”), Évariste Karekezi (chef de division “nouvelles voiries”), Charles Uramutse (directeur de l’hydraulique urbaine), naho jye nkaba nari chef de division “production et transport d’électricité”. Sinareka kandi kuvuga abari badukuriye mu rwego rwo hejuru mu guhuza ibikorwa bya politiques na stratégies sectorielles, ari bo : Félicien Libanje (directeur général de l’urbanisme et des bâtiments civils), Alphonse Ntirivamunda (directeur général des ponts et chaussés), Télesphore Bizimungu (directeur général de l’eau) na Marcel Nsabimana (directeur général de l’énergie)

victor Manege

Victor Manege Gakoko