IHURIRO RY’NYABUTATU R.P.R.K. RIRATABARIZA ABANYARWANDA BASHIRIYE KU ICUMU.

Kagame ati :usibye kurigisa abanyarwanda, kubafatatukabafunga,turazakujya      Tubarasa kumanywa y’ihangu.

Hejuru y’ayamagambo agayitse? Yuzuye ubugome, ntabwo twakwita Paul Kagame umukuru w’igihugu.

Twabivuze kenshi, twongeye kubisubiramo, nta munyarwanda, uwariwe wese, aho yaba ari hose, ugomba kwitwa umwanzi w’igihugu. U Rwanda si urwa Paul Kagame, ni u Rwanda rw’abanyarwanda twese. Umunyarwanda agomba kugenda mu Rwanda rwe yemye nta mususu.

Abo Kagame avuga agiye kurasa ku manywa y’ihangu ni abo yita ibyitso. Ibyo yareze Leta ya Habyarimana, ari nabyo byayikomye mu nkokora, nibyo arimo akora.

Niba Kagame yarishe abanyarwanda muri 1997 abita abacengezi,  akabona ntacyo bimutwaye arongeye. Ibi byo ntabwo bizamuhira.

Twibukiranye ko Kagame ariwe wateze ibisasu imodoka, agatera grenade, akica abaturage, kuva muri 1990 kugeza muri 1994, akabavana mu byabo kugeza aho inkambi ya Nyacyonga yonyine yarimo abasaga milyoni (1.000.000 ) y’impunzi mu gihugu cyabo, agambiriye gufata ubutegetsi.

Amaze kubufata yanze kunamura icumu, akomeza yica muri Congo, abatahutse abagerekaho urusyo arabafunga, abandi baburirwa irengero. Ubu asigaye akurikirana abanyarwanda aho bari hose akabica akoresheje uburyo bunyuranye.

Kagame yica abahutu, yica abatutsi, abatwa bo umenya hasigaye ngererwa. Ntihakagire ubwoko bwitirirwa amahano Kagame akora.

Banyarwanda, bwanyarwandakazi, ko twese tubibona, ko amahanga Kagame  yabeshye igihe kirekire ko yarangije kubona ingoma mpotozi uko igenza abanyarwanda n’abanyamahanga, harabura iki ngo tuyigobotore ?

Mwibuke ko akimuhana kaza imvura ihise.

Musubije amaso inyuma mwasanga abamufashije guhotora abandi banyarwanda  aribo yadukiye magingo aya. Abamufasha kwica none, umunsi wabo n’ejo. Hazasigara nde? Ibyo abashukisha ko atareka mubirya, muraruhira iki?  Ni iki muzaraga abana banyu? Ese amateka ntacyo abigisha?

Aka wamuririmbyi ngo ni akamanyu k’umutsima.

Twe twibumbiye mu ihuriro ry’inyabutatu RPRK turamagana aya mahano n’amarorerwa twivuye inyuma.

Nkuko ingabo z’abanyaburaya na Amerika ku italiki itazibagirana ya 06/06/1944, bishyize hamwe bagahagarika ingabo za Hitler wari ugiye kubamarira ku icumu, turasaba abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda guhagarika Kagame.

Imyumvire ye n’imikorereye, nta na hamwe itandukaniye n’iya Hitler.

Nibitubere isomo rikomeye twirwaneho tutarashira. Amaraso Kagame amaze kumena ni menshi ntabwo azemera gushyikirana kuko azi ko nta mbabazi akwiye.

Iby’amashyaka mube mubishyize ku ruhande tubanze dutabare abanyarwanda batarashira. Twibuke ko aribo politiki nyakuri ishingiyeho.

Twese hamwe tuzatsinda

Eugene Nkubito  Chairman

IHURURI R’NYABUTATU “RPRK”

Bikorewe mu biyaga bigali le 06/06/2014