IJAMBO RYO KWIFURIZA ABANYARWANDA NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA WA 2019

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda,
Mw’izina ryanjye bwite no mw’izina ry’abagize Ihuriro ry’Inyabutatu, ndabifuriza Noheli nziza n’umwaka mwiza, mushya, muhire wa 2019. Mwese uzababere umwaka w’ubuzima buzira umuze, umwaka w’amahoro n’imigisha by’Uhoraho.

Reka twese dufatanye gusaba Imana ngo itabare igihugu cyacu, kiri mu maboko y’umukozi mukuru wa lusifero kw’isi, umwicanyi ruharwa, wamaze abantu mu Rwanda no mu karere rutuyemo. Ariko uko imyaka igenda isimburana, ni nako uruhu rugenda rumwikubiraho, abantu benshi barushaho kumenya kamere ye mbi.

Akimara gufata u Rwanda ku ngufu, yifubitse itekinika, yari ameze nk’ubumbatiye isi yose mu biganza bye, benshi baramushimagizaga bamufataga nka messiah wahagaritse jenoside. Ibigo bikomeye kw’isi byabyiganiraga kumuhundazaho ibikombe, imidali n’amadipolome ahanitse, bamufata nk’ikigirwamana. Hari abemezaga ko umuntu nk’uwo agaragara kw’isi rimwe mu myaka ibihumbi ijana. Erega yatangiye kubyina intsinzi imirambo y’abacu icyandagaye mu gihugu hose kandi adukina ku mubyimba ngo nta wurya umuleti atabanje kumena amagi, ngo nidufungire akababaro kacu mu kabati, ngo abapfuye barapfuye nitumukomere amashyi atuyobore.

Abantu barahuruye bamwoma inyuma kubera ibinyoma bye birenze kure ibya Semuhanuka mubwirwa. Yarabeshye bikomeye ko yahagaritse jenoside, ko indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana yahanuwe n’abahutu b’intagondwa, ko we ubwe ari umusirikare w’intwari utica abana, abagore, abasaza, abakene batazi gusoma no kwandika, abasivili badafite intwaro. Yarabeshye ko akunda demokarasi, ko ashaka gucyura impunzi nyarwanda mu gihugu. Yarabeshye ko ashyigikiye amasezerano y’amahoro ya Arusha. Yabaye umuhanga wo kubeshya kuburyo aho yanyuraga hose, abantu bamiraguraga bunguri ibinyoma bye. Yarabeshye kugeza aho na we afata ibinyoma bye nk’aho ari ukuri.

Hanyuma se byaje kugenda gute kugirango abantu batangire kumugendera kure nk’uhunga imbwa irwaye ibisazi?

Abakurambere bacu badusigiye igisubizo cy’iryo hurizo: iminsi y’ikinyoma irabaze, ukuri kuratinda ariko ntiguhera, ndetse guca mu ziko ntigushye, guhoraho iteka. Igihe cyarageze, ibinyoma bya Paul Kagame bimuhambukiraho, Radio Inyabutatu ivuga akari imurori, abamuzi neza baramutoroka maze ukuri kumera nk’izuba ritamuruye ibicu rigacana uwarugi. Abari baratwawe n’ibinyoma bye, bakorwa n’isoni z’ukuntu bihutiye kubimiragura nk’aho bavutse nta bwonko bafite.

Kumuhunga si ikindi ni uko banga ko yongera kubapfunyikira amazi bagaseba. Erega batahuye ko ari umutekamutwe wo mu rwego rwo hejuru cyane, rwarundi rugerwaho n’abafite impamyabushobozi z’ikirenga zitangwa na Lucifer University. Basanze inseko ye ari nk’iya mahenga; babona intoki ze, zikabibutsa afashe imbunda ikomeye anyagiza urusoro rw’amasasu mw’isoko muri Byumba arasa ashinyitse yica abagore, abana, abasore n’inkumi, mu kivunge cy’abaturage batamwakuye b’inzirakarengane, ba bandi Nshimiyimana Diane Rwigara akunda gutabariza.

Abanyarwanda benshi bari mu mashyaka atavuga rumwe na Paul Kagame, iyo batahuye amabi ye bahita bakoma akaruru hejuru bakamwaganira kure. Dukwiye kwishimira abo bantu no kubaha impundu. Ba bandi batanguranwaga ibinyoma bye bakabimiragura bunguri ako kanya, ubu noneho basonzeye gusoma inyandiko zisobanura amarorerwa ye. Bazi ko ari umuhanga wo guhisha ubwicanyi bwe, ko akunda kurindagiza abantu abarangaza ngo batamenya ibyo ajunditse, ariko abakurambere bacu badusigiye inyigisho nziza ngo “Ubwenge bwari ikintu iyo butamenywa na bose.” Bitinde bijye kera, amaherezo amabanga y’ibikorwa bye by’urukozasoni azamenyekana ndetse amwe yatangiye kumenyekana.

Abanyarwanda n’abanyahanga bafunguye amatwi n’amaso, bakurikirana buri ntambwe yose ateye. Hashije iminsi mike bimenyekanye ko U Rwanda rwatanze impapuro 900 zisaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakidegembya. Paul Kagame umaze imyaka myinshi yihishe ubutabera muri Village Urugwiro ni we mujenosideri mukuru warukwiye ahubwo gutabwa muri yombi. Ubu isi yose yarangije kumenya ko jenoside imwanditse ku gahanga, ndetse hari abamubona nk’icyorezo cyibasiye akarere kose kigomba kubonerwa umuti ku buryo bwihutirwa.

Kubera igitutu gikomeje kumushyirwaho, hari abanyururu yarekuye.Turashimira Imana ko yavanye Kizito Mihigo, Victoire Ingabire n’abandi benshi mu rwobo rwa gihonomo. Twongeye kuyishimira ko yahanaguye amarira y’umubyeyi Adeline Mukangemanyi n’umwana we Diane Rwigara, urukiko rukemeza ko ari abere kuva kera na kare; undi mwana we, Anne Rwigara yari yaramurekuye mbere kubera igitutu yari yokejwe rugikubita. Mu basohotse muri gereza harimo ba nyirantabwa na ba sentabwa, Imana ishimwe ko yabarinze gupfira mu kangaratete ikabagarura imuhira bagihumeka umwuka w’abazima.

Ntitugomba kwibagirwa ko abo barekuwe ari nk’igitonyanga cyo mu nyanja, umubare w’ababorera muri gereza ni nk’uburo buhuye; muri bo harimo inzirakarengane nyinshi. Muri izo nzirakarengane twavuga Déo Mushayidi, Dr.Théoneste Niyitegeka, Colonel Tom Byabagamba, Général Frank Rusagara, Colonel Rugigana, Lt Joel Mutabazi. Ntitwabura kwihanganisha ihohoterwa umwicanyi ruharwa Paul Kagame n’agatsiko ke bakomeje gukorera urubyiruko rw’Abaryankuna ndetse bamwe muribo nka Gérard Ntamuhanga bishwe urubozo.

Erega n’abaturage batari muri gereza umwicanyi ruharwa abaragije imbunda nk’amatungo. Hari abo yicisha nkana inzara n’ubukene, hari abafungiye mu biyobyabwenge, hari abafunze mu bwonko bibera mw’ivanguramoko, hari ababaye imbata z’ubwicanyi n’ubusambo, hari abahindutse ibiragi kubera ubutegetsi bubi budakozwa uburenganzira Imana yihereye ikiremwamuntu.

Kureba amabi yose umwicanyi ruharwa akorera abanyarwanda, byatuma umuntu yiheba, yibaza aho umucunguzi azaturuka, ariko ntawe ugomba kwibagirwa ko Imana itajya ibura uko igenza, ifite inzira nyishi cyane, zitabarika. Iyavanye mu cyobo umubyeyi Adeline Mukangemanyi n’umwana we Diane Rwigara, twese ntiyatwibagiwe. Iyakoze biriya n’ibindi izabikora! Se wa Diane yamwise neza “Nshimiyimana.” Twese twibuke kuyishimira cyane cyane bamwe muri twe umwicanyi ruharwa ahiga bukware ashaka kubica!

Mwese Imana ibahe kuzarangiza neza uyu mwaka, mwese ibahe amahoro, usibye Paul Kagame, imubuze amahoro kuko akora nka sekibi! Imana izamwambure ubutegetsi, itatanye agatsiko ke yirata, igasezerere amara masa.

Mbifurije Noheli Nziza kandi muzagire umwaka muhire mushya wa 2019. Uhoraho azabagoboke, abatamirize impuwe ze zisesekarizwa abamutinya mu bihe byose.

Yozefu Mutarambirwa
Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’INYABUTATU