Impamvu Bwana Faustin Twagiramungu yagombye gusaba imbabazi

Nyuma yo kumva ikiganiro uwitwa Haguma Marcel yagiranye na Radio Ijwi rya Rubanda ndetse n’uko Bwana Faustin Twagiramungu yusubije amagambo ya Marcel Haguma avuga ko adashobora gusaba imbabazi mu gihe nawe abamwiciye bataramusaba imbabazi, nahisemo kwandikira urubuga rwandarwiza.unblog.fr, kugira ngo nanjye ntange igitekerezo cyanjye.

Koko Bwana Faustin Twagiramungu agomba gusaba imbabazi abanyarwanda ndetse abo mu bwoko bw’abahutu by’umwihariko.

Kuba Faustin Twagiramungu yarapfushije umuryango we ndetse n’inshuti muri 1994, ntabwo bimukuraho uruhare (responsabilité) mu rupfu no mu buzima bubi bw’abanyarwanda batabarika. Kuko siwe munyarwanda wenyine wapfushije ngo asigare ari nyakamwe. Ntabwo aha mvuze ko ari Bwana Twagiramungu wishe abo bantu cyangwa ngo abagirire nabi ariko imyitwarire y’uwo mugabo niyo yatumye abo batu bapfa cyangwa bakagirirwa nabi kugeza ubu.
Bwana Twagiramungu ati nanjye bazansabe imbabazi. Ese azazisabwa nande? Ndahamya ko wenda atunga agatoki abari muri MRNDD n’andi mashyaka ya Power yari afatanije nayo, abo bo wenda ibyabo sinabitindaho kuko nk’uko Bwana Twagiramungu yabivuze iyo bamufata muri Mata 1994 baba baramugize nk’uko bagize Madame Agatha Uwiringiyimana n’abandi banyapolitiki bari mu mashyaka yari ku ruhande rwa FPR (Nkeka kandi ndashidikanya ko impfu rw’aba banyapolitiki ari FPR yazungukiyemo cyane kuko iyo baba batarapfuye, ubu nabo baba barahunze nka bagenzi babo Twagiramungu, Rwigema, Gasana, Nkuriyingoma n’abandi bakoranye na FPR nyuma bagahunga).

Twagiramungu ari kumwe na bamwe mu bayobozi ba FPR

Abo Bwana Faustin Twagiramungu agomba gusaba imbabazi:

-Abanyarwanda bose muri rusange bamwizeye bakamukurikira muri politiki ye ngo yo mu rwego rwo hejuru. -Aha navuga abo yashoye mu bikorwa by’urugomo hagati ya 1991-1994 ngo barahima Perezida Habyalimana. Ibikorwa by’uyu mugabo byatumye ingabo zari iza Leta zicika intege bigatuma FPR yinjira, kuko byaragaragaye ko Bwana Faustin Twagiraungu n’abo bari bafatanije barwanyije ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana gusa nta n’umwe wigeze ugira icyo avuga ku bwicanyi bwa FPR ahubwo birirwaga bashinyagurira abavanywe mu byabo n’intambara ngo bahunze iki? (Aha nabaza Bwana Twagiramungu niba kugeza ubu ataramenya icyo abo baturage b’abanyabyumba na Ruhengeri bari barahunze?)

-Abitwaga amajyojyi yasigaranye nabo mugihe ikindi gice kinini cya MDR cyari kiyobowe na Froduald Karamira cyajyaga ku ruhande rwa Habyalimana. Abo bantu barishwe cyane muri 1994 kubera kuregwa gukorana na FPR, abo imihoro y’interahamwe n’udufuni twa FPR byasize, nibo bahise bahitira mu ma gereza baregwa genocide, s’ibyo gusa kuko abarokotse bo mu majyojyi ubu nibo baregwa muri gacaca, abandi ingengabitekerezo. Kubera ngo ko Bwana Twagiramungu yabeshywe na FPR nawe akababeshya!

-Abanyarwanda bari bafite ubushobozi bwo guhunga mu 1994, bagumye mu Rwanda cyangwa bagera nuri Congo baragaruka bizeye ko kubera ko Bwana Twagiramungu yari Ministre w’intebe azabarwanaho ntibahohoterwe. Ndababwira ko ntacyo yabamariye abapfuye barapfuye kugeza n’i Kibeho. Kubera ko ngo FPR yabeshye Bwana Twagiramungu nawe akababeshya!

Abo bantu bose yari yaragaruye mu Rwanda, cyangwa batahunze kubera we yaranyonyombye muri 1995 aba arigendeye atabasezeye cyangwa ngo ababurire nabo bahunge (Ubu wenda Lt Col Cyiza n’abandi baba bakiriho). Nta gushidikanya ko Bwana Twagiramungu ari muri bamwe batumye Leta ya FPR yizerwa n’amahanga, ibibi iyo Leta yakoraga n’ubu igikora bikirengagizwa.

Ntabwo yashizwe mu 2003 aba aragarutse, nk’umunyapolitiki w’inararibonye yabonaga ko mitingi ze hazagamo abantu mbarwa, abenshi babaga ari abademayi (DMI) cyangwa IBINGIRA na KAYONGA rimwe na rimwe baje gutera ubwoba. Yagombye kuba yarabirebeyeho akagira inama abamushyigikiye bakicecekera nawe akitahira mu bubirigi aho kubasiga mu menyo ya rubamba ngo anyonyombe nawe yigendere. Ese ubundi ko ngo yiyamamazaga ku giti cye iyo atsinda yari gutegekana na nde?

Naraniza mvuga ko Bwana Twagiramungu akenewe muri politiki kuko ni inararibonye, ariko agahindura imikorere ntakajye ashora abantu ngo nabona rukomeye anyonyombe yigendere. Arakenewe nk’umujyanama w’abafite amaraso mashya, agasaba imbabazi, akagira inama abato muri politiki bakirinda imitego nk’iyo nawe yagiye agawamo. Kuko we izina rye ryamaze kwangirika nta munyarwanda mpamya ko yatiyuka kumwizera.
Murakoze

Manirakiza Albert
Gasabo