IMPAMVU Z’INGENZI ZIZATUMA ABAHUTU BATAVA MU BUCAKARA.

Abdallah Akishuli

Banyarwanda, banyarwandakazi bavandimwe,

Birumvikana ko imitwe nkunda guha inkuru zanjye ikunze guteza ibibazo bitewe n’uko abenshi mu basomyi basesengura uko bishakiye inyandiko mbamurikira cyangwa se bakaba batanafite n’impano yo gusesengura no kumva ibintu uko bikwiye kumvikana bityo bigatuma bafatira ibyanditswe mukirere aho kwita ku butumwa mba nagambiriye kubagezaho.

Ibyo ariko njye ntibijya bimpungabanya kuko icy’ingenzi n’uko ubutumwa buba bwatambutse uko bwakwakirwa kwose kuko nzi neza ko kuvuga cyangwa guhanura ari inshingano nihaye ntawe unshyizeho agahato kandi ibyinshi mubyo mpanura buracya bigasohora.

Nk’uko umutwe w’iyi nyandiko ubigaragaza ,Ndavuga kandi ndabwira abahutu ku ikubitiro rya mbere kubera impamvu zikurikira :

  1. Abahutu nibo benshi mu muryango nyarwanda no mugihugu imbere (rubanda nyamwinshi),
  2. Abahutu nibo benshi mu buhungiro,
  3. Abahutu nibo benshi mu mitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi,
  4. Abahutu ni bo biganje kumbuga zinyuranye zitangirwaho ibitekerezo bya politiki.
  5. Abahutu nibo benshi bakandamijwe ukoze ikigereranyo cy’abo FPR yivuganye cyangwa se yivugana buri munsi.

Naho abatutsi n’ubwo nabo batorohewe ariko umubare w’abakandamijwe muri bo uracyari hasi dore ko n’uwo FPR inyagishije ukuboko kw’ibumoso bucya ikamugabisha ukw’iburyo ari nayo mpamvu benshi muri bo bihitiramo kuba abamotsi b’ingoma y’umwidishyi bibwira ko aribyo bizatuma ihora yimye.

Muri iyi minsi rero ntabwo nashatse kugira icyo mvuga mu mizo ya mbere ku mwuka umaze igihe urangwa hanze aha muri politiki cyane cyane kuruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ;ibyo akaba atari ukubera ko ntari kubona icyo nabivugaho ahubwo nkomeze nitegereze uko abiyita injijuke cyangwa inararibonye kurusha abandi babyitwaramo batanga imiti irambye.

NTABATINDIYE RERO DORE INGINGO NKE CYANE MURI NYINSHI NASHINGIYEHO MPA IYI NKURU UMUTWE UTEYE NK’UKO MUWUSOMA HEJURU AHA

  1. Abahutu benshi (pourcentage nini) ntibakunda kumva ukuri kwabavana mukaga ahubwo bikundira umuntu ubabeshya, mbese ubasiga amavuta ngo adakanga rutenderi , akabayobora inzira itanyurwa ngo nibyo bizatuma bisubiza ibyabo nk’uko bakunze kubivuga.
  2. Uko iminsi igenda yicuma urugamba abahutu barwana rugenda rurushaho gufata isura y’ubwoko twavuga ko ifite tendance ya Hutu Power cyangwa se ya PARMEHUTU ibyo bigaragarira mu mvugo no munyandiko zabo zinyuranye. Iyi myumvire akaba ari imwe mu nzitizi zituma gushyira hamwe mu rugamba rwo kwibohoza bitagerwaho kuko bigarura urwikekwe mu moko yagombye gufatanya urugamba.
  3. Abahutu benshi babarizwa mu mashyaka atari make binjiwemo n’umwiryane ushobora kuba ukomoka muri FPR no mubanyapolitiki bafite inkomoko muri FPR batabizi bityo n’abatutsi bake bahagaze ku kuri bakabigenderamo kuburyo uwavuga ko abahutu ari benshi b’ubusa ataba ashize isoni kabone n’iyo byabarakaza bikagera ku musokoro.
  4. Byaragaragaye ko amashyaka menshi y’abahutu nta strategie zifatika zayafasha guhirika ubutegetsi uretse kuvuga ko FPR yabakozemo ibyo bigatuma bakora ikosa ridakwiye kubabarirwa ryo guhakana cyangwa gushaka gutesha agaciro jenoside yakorewe abatutsi babanye mu gihugu mbere y’umwaka udasa n’iyindi 1994 bibwira ko aribyo byabafasha kumvikanisha akaga FPR yabashyizemo.
  5. Hari uruhande rw’Abahutu bitwa ko ngo bareba kure nyamara bigaragara ko batigirira ikizere (badafite self confidence/ confiance de sois même) cy’uko hari icyo bageraho bitabaye ngombwa ko bihisha inyuma y’ibirura kandi babizi ibyo akaba aribyo bayatumye benshi muri bo biyemeza kugaragira abicanyi b’abatutsi bashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga babamariye ku icumu mu Rwanda no mumashyamba ya Congo bibwira ko urwishe ya nka rwayishizemo barangiza bagakora n’ikosa rikomeye ryo gusaba ubutabera bw’igihugu cya Espagne ngo bukureho impapuro zihagarika bamwe muri abo bicanyi babahekuye kubera ubwenge bwaguranye ibyicaro n’igifu.
  6. Ikindi kigaragara ni uko abahutu benshi bateze amakiriro ahantu hadatamba umwezi bibwira ko ariho hazabacungura ibyo bigatuma bizirika kukaboze batabanje kwitaho uko barebwa hanze aha kabone n’iyo baba barishwe bingana bite.
  7. Ikintu kimaze kugaragara ariko kikaba ari umwihariko wa FDLR n’abumva ibintu kimwe nayo ni uko nta cause politiki bagaragaza barwanira uretse kuvuga ko babundikiriye impunzi z’abahutu bavuga ko barengera nyamara nta n’uwabura kwibaza niba batarazigize ingwate (bouclier) kugirango zibafashe guhisha bamwe mubagaba babo bafite ibyo babazwa n’ubutabera,
  8. Tugarutse kukibazo cy’impunzi kandi zibeshywa ko zirinzwe na FDLR ni uko hari izindi mpunzi zibarizwa mubindi bihugu biyuranye bitari Congo, zitarinzwe na FDLR kandi umutekeno wazo ukaba utabangamiwe.
  9. Kuva politiki y’amashyaka menshi yatangira byaragaragaye ko abanyapolitiki b’abahutu benshi bashyira ibijya mugifu imbere bityo kubavana kurugamba bikaba bitebuka nk’umurabyo mugihe uberetse agafaranga cyangwa umwanya w’ubumotsi muri leta y’umwidishyi.
  10. Dukurikije uburyo abahutu benshi cyane cyane abayoboke ba FDLR n’abafatanyabikorwa bayo bikomye bwana Faustin TWAGIRAMUNGU bidateye kabiri bamugize igikomerezwa biragaragaza ko abahutu benshi baboshye mu bwonko. Ni muri urwo rwego nifuza kuboneraho ngo ngire icyo mvuga mu mugambi wa TWAGIRAMUNGU FAUSTIN aherutse gutangaza kuburyo abona impunzi ziri muri Congo zarengerwa..

MU BY’ UKURI UMUGAMBI WA FAUSTIN TWAGIRAMUNGU WO KUVUGURURA FDLR NTIWARI MUBI.

Ikifuzo cya FAUSTIN TWAGIRAMUNGU cyo kutabangamira ubutabera navuga ko cyatumye amarika inota (Marquer le point) mu rwego rwa politiki no mu rwego rw’ubutabera kuko byibura abaye umunyapolitiki wa mbere wo kuri ruriya rwego utinyutse kuvuga ko hari abantu bakwiye gushyikirizwa ubutabera kugirango batange ibisobanuro kubyo baregwa bityo abagizwe abere babohoke naho abahamwe n’ibyaha bahanwe.

Aha natanga nk’urugero rwo kuba hari bamwe bashyikirijwe urukiko mpanabyaha ku Rwanda rw’Arusha bagizwe abere bakarekurwa bikaba bitumvikana rero impamvu abantu bumva ko umuntu ushyigikiye ubutabera ari umugambanyi.

N’ubwo hari aho byagiye bigaragara ko bwana Faustin TWAGIRAMUNGU ashobora kuba yototera ikiruhuko cy’izabukuru ariko kandi kiriya cyemezo yafashe cyo kwitandukanya n’abakekwaho ubwicanyi cyangwa se abakurikiranwa n’ubutabera akanagitangaza ku mugaragaro cyatumye mbona ko ashobora kuba ari un élément à recycler qui peut nous être utile dans l’avenir de l’opposition rwandais.

Gusa sinabura kuvuga ko akeneye abajyanama bashishoza (les hommes sages) hafi ye « niba yabemera » kandi turabafite bagaragaje ubwitange n’ubunyangamugayo mubyo bakora, ibyo byatuma atanga umusaruro warushaho kuba mwiza.

UMUSOZO

Reka nsoze mbwira abasomyi ko iyo nteruye mba ntagamije gutongana ahubwo mba ngamije guhanura no gutanga inzira mbona ko yafasha opozisiyo kurushaho kwiyubaka.

Ni muri urwo rwego nongeye guhanura abumva, mbabwira ko mugihe tutaziyemeza kwitandukanya n’abicanyi cyangwa se abashakishwa n’ubutabera oposisiyo idashobera gukomera no kwishyira hamwe kuko abo bicanyi ari nabo bakomeje gukuririza urwikekwe muri opozisiyo bagatuma abantu batabasha kwishyira hamwe babitewe n’inyota yo gufata ubutegetsi kugirango buzabafashe kutitaba ubutabera.

Bisobanura ko MUDACUMURA na BYIRINGIRO n’abandi nkabo bihishe muri FDLR batayirimo ntibyayibuza gukomera no gukomeza urugamba

Ku rundi ruhanda na none KAYUMBA NYAMWASA n’abandi nkawe batari muri RNC ntibyabuza RNC kubaho no gukomeza urugamba.

Reka ariko nanzure mpumuriza abahutu mbabwira ko badakwiye gucibwa intege n’umutwe w’iyi nkuru kuko babishatse barwanya ziriya nenge zose navuze bakibohora burundu kungoyi y’ubucakara ibaboshye mumyumvire maze bakareba ko uwahekwaga atakwigenza.

Abahutu ni mwe nabwiraga

Bikorewe i Paris mu bufaransa

kuwa 20 Ukwakira 2014

AKISHULI ABDALLAH