Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda -CCSCR- Cadre de Concertation de la Société Civile Rwandaise

Kuli Madamu/Bwana, umuyobozi w’Ishyaka nyarwanda: PPR Imena, RDI Rwanda Rwiza, FDU Inkingi, ISHEMA Party, Rwanda National Congress, PDR Ihumure, RPRK (Rwandan Protocol for a Rwandan Kingdom – Ihuriro ry’Inyabutatu), PDP Imanzi, FDLR Abacunguzi, PS Imberakuri, Amahoro People’s Congress, FPP Urukatsa, UDFR Ihamye, ARRDC Isangano, MRP Abasangizi, CNR Intwari, UDR – Union Rwandaise pour la Démocratie, RUD Urunana na CNRD Ubwiyunge;

Kuli Madamu/Bwana, umuyobozi w’Ishyirahamwe nyarwanda:LECP: Liberté, Expression, Culture et Paix, Association ESPOIR, Association AMICALE RWANDA, CLIIR: Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda, Projet DVJP: Projet pour la Réconciliation par le Droit, la Vérité, la Justice et le Pardon, RDTJ (Rwandan Platform for Dialogue, Truth, and Justice), Initiative HUMURA, IBUKABOSE RENGERABOSE, Stichting Tolerantie Benimpuhwe, Justice et Réconciliation asbl, CUPR: Comité pour l’Unité, la Paix et la Réconciliation, RIPRODHOR: Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l’Homme au Rwanda, Global Campaign for Rwandan’s Human Rights, ODHR – Observatoire des Droits de l’Homme au Rwanda, CRES – Collectif des Rwandais en Suisse, Jean Claude Mivumbi – CCSCR, Mporamusanga Jean Népomuscène – CCSCR, Havugimana Pierre Célestin – CCSCR, Jambo asbl, Inyenyeri Neuws group, RIFDP Réseau international des Femmes pour la Démocratie et la Paix, AFRIBEL vzw, COVIGLA (Collectif des Victimes des crimes de masse commis dans la Région des Grands Lacs Africains), OPJDR (Organization for Peace, Justice and Development in Rwanda)

Impamvu: Gutumira inama

Nyakubahwa Muyobozi w’Ishyaka,
Nyakubahwa Muyobozi w’Ishyirahamwe rya Société Civile,

Taliki 13 Nyakanga y’uyu mwaka wa 2017, Inama mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda, CCSCR mu magambo ahinnye y‘igifaransa (Cadre de Concertation de la Société Civile Rwandaise) yabagejejeho umushinga yise “UMUSHINGA W’INZIRA YAGEZA U RWANDA KULI DEMOKARASI NYAYO BINYUZE MU NZIRA Y’AMAHORO”. Turashima abashoboye kudusubiza mwese mugira icyo muyitubwiraho, kandi twashimishijwe n’uko mwese mwatubwiraga ko uwo mushinga wabanyuze.

Mu gihe twabohererezaga uwo mushinga twanabasezeranije kuzabatumira tugafatanya kuwutekerezaho kugira ngo amashyaka ya politiki ndetse n’amashyirahamwe adaharanira inyungu ya Sosiyete Sivili twese tuwugire uwacu.

Mu kwubahiliza iryo sezerano, CCSCR ibatumiye mu nama izaduhuza twese izabera i Buruseli taliki ya 9 Nzeli 2017 saa saba (13h) ku isaha y’u Bubiligi.
Ahantu iyo nama izabera tuzahabagezaho mu gihe gikwiye.
Usibye n’uwo mushinga tuziga, tuzanasesengura ibikorwa bw’ubwicanyi n’ihohotera bimaze kurenza urugero bili gukorerwa abanyarwanda muli rusange n’abatavuga rumwe na Leta yishyizeho ya FPR by’umwihariko. Umwanzuro w’ibikorwa tuzemereza hamwe nituwuhuriraho tugafatanya kuwushyira mu bikorwa, nta gushidikanya ko uzagira uruhare mu gutabariza abacu (Ingona zirya abaturage, ingabo n’abapolisi bica abazunguzayi, kwica no gutoteza imiryango nk’iya Diane Rwigara n’indi). Iyi ngingo igizwe n’ibikorwa byihutirwa byo gutabariza abanyarwanda ikaba aliyo itumye inama itumizwa ku buryo bwihuse.

Kubera agaciro k’izi ngingo iyi nama izafataho ibyemezo bireba ku hazaza h’abanyarwanda twese n’aho u Rwanda, ntidushidikanya na busa ko intebe y’ishyaka/ishyirahamwe ryanyu muli iyi nama izaba yicawemo.
Buli shyaka/shyirahamwe rizahagaralirwa n’abantu batarenze babili, kandi kugira ngo mutegurirwe ibyicaro n’ibikoresho bya ngombwa, tubasabye ko mwazatumenyesha ukuza kwanyu bitarenze taliki ya 7 Nzeli 2017.

Mu gihe dutegereje kuzahurira namwe muli iyo nama tubaye tubufulije, Nyakubahwa Muyobozi, amahoro y’Imana na demokarasi.

Simpunga Aloys
Prezida wa CCSCR

INZIRA Y’AMAHORO YAGEZA U RWANDA N’ABANYARWANDA KULI DEMOKARASI NYAYO MULI LETA IGENDERA KU MATEGEKO

1 COMMENT

  1. Ibi bisabwa n ubundi agatsiko kabisabwa kenshi kandi ntacyo kabikoraho. N ubu kandi niko bizagenda. Muri texte yanyu ntimuteganya ikizakorwa Agatsiko niba katareyajishije à vos demandes. Kuri jye icyo ni ingenzi.

Comments are closed.