Inteko Nshingamategeko y’u Bubiligi yasabye ibisobanuro ku dutsiko tw’abicanyi b’abanyarwanda dukorera muri icyo gihugu

Yanditswe na Ben Barugahare

Ku busabe bwatanzwe n’umushingamategeko mu nteko y’igihugu cy’u Bubiligi witwa Samuel Cogolati, hasabwe inzego za Guverinoma ko abashinzwe ibijyanye n’umutekano n’ububanyi n’amahanga batanga ibisobanuro ku dutsiko tw’abicanyi b’abanyarwanda tuvugwa mu gihugu cy’u Bubiligi.

Mu nyandiko yashyikirijwe Guverinoma y’Ububiligi ku itariki ya 15 Ukwakira 2019 inteko ishingamategeko y’u Bubiligi ku busabe bw’uriya mudepite witwa Samuel Cogolati hagaragajwe ibibazo byibazwa n’abashingamategeko ku bijyanye n’abantu bakorera Leta y’u Rwanda babangamiye umutekano w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame mu Bubiligi.

Nk’uko iyo nyandiko itangira ibivuga ngo muri Kamena 2018 mu kiganiro n’ibinyamakuru byandikirwa mu Bubiligi Le Soir na Knack, uwitwa Guy Rapaille, wahoze akuriye akanama gashinzwe iperereza mu nteko ishingamategeko y’u Bubiligi (Comité R) yatangaje ko inzego z’iperereza z’u Bubiligi zamenyeshejwe ko hari udutsiko tw’abicanyi dukorera Leta y’u Rwanda mu buhugu bitandukanye by’u Burayi.

Muri Kamena 2019 aganira n’ikindi kinyamakuru cyo mu Bubiligi kitwa La Libre Belgique, lieutenant-général Claude Van de Voorde, umukuru w’inzego z’iperereza n’umutekano z’u Bubiligi, yashyize u Rwanda hamwe n’Uburusiya n’Ubushinwa ku myanya y’imbere y’ibihugu biraje inshinga inzego z’ubutasi z’U Bubiligi mu bikorwa byabyo muri icyo gihugu. Hagiye haba ibikorwa by’urugomo biteye inkeke muri iyi myaka ishize aho utwo dutsiko tw’abicanyi twagiye dutungwa agatoki n’abari bahohotewe.

Inteko y’u Bubiligi irashaka kumenya:

1. Ku buryo busobanutse utwo dutsiko tw’abicanyi dukora mu buhe buryo mu gihugu cy’u Bubiligi?

2. Ni uwuhe murongo wafashwe n’inzego za Ministeri y’ububanyi n’amahanga mu guhangana n’ibikorwa by’utwo dutsiko tw’abicanyi?

3. Hari ibyemezo bidasanzwe ku bijyanye n’ambasade y’u Rwanda i Bruxelles mu Bubiligi?

4. U Bubiligi bwaba bwaracungiye umutekano abantu bangahe (nk’uko byakorewe umwanditsi w’umunyakanada Judi Rever)? Inzego zishinzwe umutekano ziracyarinze bya hafi abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame mu Bubiligi?

5. Hakozwe iki mu rwego rw’ububanyi n’amahanga ku bijyanye n’u Rwanda kugira ngo hakorwe amaperereza ku mpfu zidasobanutse z’abaturage b’ababiligi Thomas Ngeze na Pieter-Jan Staelens baguye muri Afrika y’Epfo mu 2018?

6. Inzego zishinzwe ububanyi n’amahanga z’u Bubiligi hari ingamba zidasanzwe zafashe mu gihe cy’inzinduko 3 zishize za Perezida Kagame mu Bubiligi (urwa nyuma rukaba ruherutse muri Kamena uyu mwaka wa 2019) nyuma y’ibikorwa by’urugomo, ibirego byashyikirijwe polisi, gutera abantu ubwoba cyangwa kwangiza ibintu biregwa bamwe mu babiligi bafite inkomoko mu Rwanda?

7. Ni ibihe bikorwa bifatika byakozwe n’inzego zishinzwe ububanyi n’amahanga kugira ngo zicungire umutekano abaturage b’ababiligi n’abanyarwanda bari ku butaka bw’u Bubiligi mu rwego rwo gukumira ibikorwa by’utwo dutsiko tw’abicanyi?

Ababikurikiranira hafi baganiriye na The Rwandan bavuga ko iki gikorwa gishobora kuvamo guha gasopo idasubirwaho Leta y’u Rwanda n’abo bayikorera ndetse bamwe mu bagaragaye muri ibibikorwa batari abadiplomates bagakurikiranwa mu nkiko, uretse ko n’abakozi bamwe b’abadiplomates bagaragara muri ibyo bikorwa bashobora gusabirwa gusubirwa kuva mu Bubiligi biciye mu nzira za diplomasi.

Ariko hari abandi badashira amakenga iki gikorwa bakeka ko bwaba ari uburyo b’amayeri bw’inshuti za Perezida Kagame ziri mu butegetsi mu Bubiligi bwo kuzerekana ko utwo dutsiko tw’abicanyi bakorera Leta y’u Rwanda nta tubaho mu Bubiligi biciye mu gutanga ibisobanuro mu nteko nshingamategeko.

Tubitege amaso!