IREKURWA RYA GEN KARENZI KARAKE NI UBUTABERA

Thomas Sankara Habyarimana

Kubera ubugome bw’ingoma ya Kagame yazengereje abanyarwanda benshi, iyo habaye ikintu kibi ku bakozi be bamwegereye abantu bahita bumva ko ari intangiriro ry’iminsi yo gukira iriya ngoma ntindi yatuzengereje. Nubwo ari byo, ibyo bituma bamwe mu batishimiye buriya butegetsi bibuza gutekereza mu nguni zose maze bagatwarira aho rigoramiye.

Ifatwa rya Karake ryaduteye akanyamuneza kuko nubwo Karake Atari inshuti ya Kagame, imbaraga zaragabanutse muri system kandi icyo ni cyo cy’ingenzi, ngo ukorora acira aba agabanya indwara.

Ku batari babizi, ubundi Gen Karake ni nka Adolf Nshimirimana w’I Burundi Nkurunziza aherutse kwica; abo ba Gen bombi ntabwo aba chef babo babizera. Ubwo uwahoze ari perezida, Bizimungu yabasomeraga amafuti yabo, Karake yegereye Kagame aramubwira ati “utegereje iki? Niba udashaka kuba President mbwira mbyikorere!” Birumvikana rero ko umuntu nk’uwo Kagame atamwizera, n’iyo atarabutse areba aho amutuma ngo adasanga yamuhiritse.

Nuko rero Karake aratashye ariko aho agiye si heza kandi buriya nawe muramurokotse, na Kagame aramurokotse kuko nta mu criminel de guerre umaze kuba ikirangirire kuriya wazashaka uriya mwanya w’icyubahiro.

Tugarutse rero kw’irekurwa rya Karake, twebwe abasirikare twarwaniye igihugu nta bintu bibi dufite mu mitima yacu, dushime Imana ko yarekuwe! Dushime Imana yemeye ko dusigwa amaraso ariko ikatugirira ishyaka ryinshi ntitume duhamwa n’icyaha.

Muzabisanga mw’Ijwi ry’umuvurungano navuze mu kwa mbere 1998 ngo “Ingabo zanjye izi z’intwari abanzi bazisize amaraso, ngo aribuka ibirangirire bye uko bagenda basitara bitegura kwitabara.” Aho rero ni ahantu ho kwitonderwa cyane! Abanzi badusize amaraso, abasirikari ba APR bose muzarebe muri HCR n’ubwo batabivuga ariko badufata nk’aba criminels de guerre.

Yego abahutu bose bapfuye ntibakubiswe n’inkuba, ariko rero natwe turarengana. Habayeho gusitara abantu bitabara kandi n’ubu biracyakomeje kuko n’abasirikari bari aba APR bagenda babitangira ubuhamya nabo bagenda basitara. Mugutanga ubuhamya bakwiye kureba ko batatwangije cg ngo bangize ubwoko bwose. Ni icyaha kwanduza ubwoko bwose bwanakorewe jenoside. Ntabwo uburakari bwawe wowe utanga ubuhamya bugomba gutuma urengera ngo urenganye n’abo bitareba. Bikoreshe mu kwitabara wenda kugirango wibonere ubuhungiro ariko uzirikane abavandimwe.

Erega biriya bibazo byose abazungu batubaza batubazanya na ticket y’indege iri mbere yacu, ntibyoroshye! Ntitukamere nka Esawu waguranye umurage we isahane y’ibishyimbo! Ariko nimusitara kugira ngo iyo ticket batayisubizayo, byibura mujye mugerayo mwibuke impumuro y’isano. Erega n’intumwa y’Imana Paul igihe ajuririra I Roma, yabaye akigerayo atuma ku bayuda bose ati nabikoze nitabara ntabwo rwose naje kurega ubwoko! Tujye tumwigana.

Irekurwa rya Karake ritugaragarize ko tugomba kubakira ku bintu bifatika kandi ko uburakari bwacu butagomba kutuvana mu kuri ngo tugere n’aho dusenya n’ibyo twarwaniye. Tugomba kumenya ko Imana ari yo yadushyize mo Umwuka wo gutabara igihugu mu gihe byari bikenewe, uwo mwuka uracyahari uracyatugendamo kandi ku Mana nta gikomeye, ntabwo amahugu bariya bahungu bahorana, agomba gutuma duhinduka,tugahindukirira ibyo twarwanyije.

Imbere ni heza igihe cyose tugenda twemye nta mahugu, tuzahabwa igihugu ho gakondo. Kandi tugume tuzirikana bagenzi bacu b’Abarundi badutabaye nabo bakire uriya mwicanyi Nkurunziza’. Amaso yacu n’amasengesho yacu tuyaherereze ku Burundi dore barugarijwe, iby’iwacu byo bizirangiza kdi na Kagame ntiyiyoroheye nta mpamvu yo kumukoma mu nkokora. Dutahe cyane!

Thomas Sankara H.
8/11/2015