Ishyaka FPP-Urukatsa ryandikiye Bwana Faustin Twagiramungu

Réf: N° 002/14/Pr/FPP-Urukatsa

Bwana Twagiramungu Faustin

Président w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza,

 

 

Impamvu: Icyifuzo cyo gukorana n’abandi muri Plateforme ihuza amashyaka yose

atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.

 

Bwana Twagiramungu Faustin,

Twebwe abagize komite nyobozi y’ishyaka riharanira amahoro n’iterambere rirambye ry’igihugu rya

FPP-Urukatsa;

Dushingiye ku bunararibonye busanzwe bubaranga tutahwemye kugaragaza mu ruhame, ndetse tukaba tutaranatinye kubishyira ahagaragara twifashishije itangazamakuru ryandika,

Dushingiye ku kizere tubona mufitiwe n’abanyapolitiki batari bake batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa leta ya FPR-Inkotanyi natwe turimo,

Dushingiye ku kizere mufitiwe n’amahanga nk’umuntu w’inararibonye ushobora guhuza abanyarwanda haba mbere y’impindura matwara ndetse na nyuma yayo ntawe usigajwe inyuma,

Dukurikije ubushishozi bwabaranze mu gihe cyose mwagaragaye mu bikorwa bya politiki cyane cyane aho mwaranzwe no kutagira ubwironde (akazu), amacakubiri cyangwa se mugira uwo muheeza hashingiwe ku ivangura iryo ari ryo ryose

Dushingiye kuburyo mwakunze kuvuga ku bibazo byugarije u Rwanda mutarya indimi ari nako munakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwicara hamwe bakabiganiraho kugira ngo bibonerwe umuti urambye biciye mu inama Rukokoma idaheza,

Dushingiye kubushake ishyaka ryacu rifite bwo gufatanya n’abandi banyarwanda bagamije gushaka umuti urambye w’ ibibazo biri mu gihugu cyacu hagamijwe kugira ngo bikemuke mu nzira z’amahoro biciye mu biganiro bya politiki;

Tumaze kumva ko ntagikorwa na kimwe kireba abanyarwanda dukwiye guhezwamo ku mpamvu izo arizo zose kabone n’iyo haba hari abo bitashimisha,

Tunejejwe no kubagezaho icyifuzo cy’ishyaka FPP-Urukatsa cyo gukorana n’amashyaka yose azabasha kwihuriza hamwe muri plate-forme yaguye kugirango natwe tubashe gutanga umuganda wacu mu rugamba rwo kuzana amahoro n’impinduka zishingiye kuri demokarasi mu Rwanda,

Turashe ku ntego rero turifuza ko iyo plate-forme iramutse igiyeho twaba mu banyamuryango b’ikubitiro bayo (membre fondateur) kugirango ubwo bushake dufite tubashe kubugaragaza mubikorwa nyabyo bitari amagambo gusa.

Niyo mpamvu mwebwe ubwanyu nk’umuntu mukuru dufitiye ikizere gihagije tubasabye kutubera aho tutari mudukorera ubuvugizi kugirango tubashe kuboneka mu ishyirwaho ry’iyo plateforme kandi twizeye ko bitazabananira ari nayo mpamvu arimwe twahisemo ngo mutubere intumwa idatenguha   kuko burya ngo zitukwamo nkuru.

Mugihe tugitegereje igisubizo cyanyu cyuje ubushishozi tubaye tubashimiye uko muzakira iki cyifuzo cy’ishyaka FPP-Urukatsa n’abanyamuryango baryo.

Mugire amahoro

Bikorewe mu Ndorwa kuwa 17 Mutarama2014

Président w’ishyaka FPP-Urukatsa

AKISHULI Abdallah