Ishyaka PS Imberakuri riratabariza abakoze ibarura

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 019/P.S.IMB/012

Mu mpera z’ukwezi gushize, kuva kuwa 16/08 kugera kuwa 30/08, abanyarwanda twitabiriye ibarura rusange.
Ni byiza rwose ko igikorwa nk’iki kibaho iyo giteguwe kandi kigakorwa neza yuko bituma Leta ishobora kugena imigambi ikurikije umubare nyawo w’abaturage bayo. Uretse kandi gufasha Leta kugena imigambi, bwari n’uburyo bwo kugirango abakozi bashinzwe uyu murimo bashobore kubona uburyo bwo kubona amafaranga cyane ko abenshi muribo ari abarimu bagera ku bihumbi makumyabi na bitanu (25.000), akaba arirwo rwego ruhembwa amafranga make mu bakozi ba Leta bose ku buryo abenshi badatinya kubyita “ IKINYA”.

Abarimu akaba ari n’ikiciro cy’abakozi gituma ubukungu busesekara kuri rubanda rwose, cyane ko batuye igihugu cyose. Hakiyongeraho n’abamotari bafashije abayobozi b’amatsinda y’abakozi b’ibarura kureba uko icyo gikorwa kirimo kigenda.

Gusa, imiyoborere y’iri barura yaranzwe:

1. Bigitangira, ba nshimwe nshimwe bati “ibaruze wiheshe agaciro”, kugera n’aho batera abantu mu mago yabo nijoro. Twizera rwose ko aya atari amabwiriza bahawe n’abayobora ibarura;

2. Ku byerekeye guhemba abakoze ibarura:

a. Buri mwarimu witabiriye ibarura yari yateganyirijwe kubona ibihumbi ijana na makumyabiri na bitanu (125.000 Frw). Muri yo, makumyabiri na bitanu (25.000 Frw) akayabona arangije amahugurwa y’ibarura kuwa 04/08, mirongo itanu (50.000 Frw) akayabona arangije igikorwa cyo gushyira nimero aho azabarura. Igikorwa cyo gushyiraho nimero ku mazu kikaba cyarabaye kuva kuwa 08/08 kugera kuwa 12/08. Naho mirongo itanu asigaye (50.000 Frw) akayabona arangije ibarura nyaryo ryabaye kuva kuwa 16/08 kugera kuwa 30/08.

Abarimu rero baratabaza bavuga ko uretse ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw) bahembwe kuri 27/08 nayo kubadasanzwe mu mwarimu SACCO bagakatwa 6.180 Frw, andi bayaburiye iherezo. Izindi mpungenge abarimu bafite ngo n’uko bamenyeko nibaramuka babonye n’ayo mafranga asigaye, bazayahabwa mu byiciro kandi buri kiciro SACCO ibakata amafaranga igihumbi (1.000 Frw).

b. Igikorwa cyo kudahembwa nticyabaye ku barimu gusa. N’ abatwara moto bagombaga gutwara abakozi b’ibarura bari bumvikanye guhembwa ibihumbi cumi na bitandatu na magana atanu (16.500 Frw) ku munsi. Nyamara, ishyirahamwe ryabo ryari ryatsindiye isoko ryabahaye gusa hagati y’ibihumbi birindwi (7.000 Frw) n’ibihumbi icumi (10.000 Frw). Ibi kandi bigakurikirwa nuko mu gihe cy’amahugurwa bari bategetswe gutanga igihumbi na magana atanu (1.500 Frw) ngo yo gushyigikira gahunda ya girinka munyarwanda.

Ishyaka PS Imberakuri rikaba riratabariza aba bose bakomeje kubuzwa uburenganzira bwabo kubyo baruhiye, ryizerako abashinzwe gukemura ibi bibazo babishyiramo ingufu. Icyo utifuza ko bagukorera, nawe ntuzifuze kugikorera mugenzi wawe. Uko niko kwihesha AGACIRO.
Mugire URUKUNDO, UBUTABERA n’UMURIMO.

Bikorewe i Kigali, kuwa 03 Nzeli 2012

Alexis BAKUNZIBAKE
Vice Prezida wa Mbere