ISHYAKA PS IMBERAKURI RITEWE IMPUNGENGE N’INKONGI Z’IMIRIRO ZIBASIYE INYUBAKO ZIMWE NA ZIMWE MU RWANDA.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 015/P.S.IMB/014

Rishingiye ku nkongi z’imiriro ziri kwibasira inyubako zimwe na zimwe mu Rwanda, Ishyaka PS IMBERAKURI ritangarije Abanyarwanda n’ inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira:

Ingingo ya 1

Ishyaka PS IMBERAKURI rihangayikishijwe cyane n’icyiza cy’inkongi z’umuriro zimaze gukwira mu gihugu cyane cyane mu magereza no mu Mujyi wa Kigali. Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba riboneyeho umwanya wo kwifatanya n’imiryango yatakaje abayo cyangwa se umutungo wayo watikiriye muri izo nkongi z’umuriro. Rirasaba kandi Leta gushumbusha abahuye n’aka kaga.

Ingingo ya 2

Ishyaka PS IMBERAKURI rirashimira abantu bose bagize umutima utabara, haba abantu ku giti cyabo cyangwa se inzego za polisi, dore ko hari aho bashoboye gutabara ku buryo bwihuse bigatuma hagira ibirokoka.

Ingingo ya 3

Ishyaka PS IMBERAKURI ryakiriye neza igitekerezo Leta yagize cyo gufata ingamba zo guhangana n’iki kibazo kihangayikishije Abanyarwanda bose. Gusa, risanga ingamba zafashwe na Leta nk’uko zatangarijwe abanyarwanda na Ministri ushinzwe Ibiza (MIDIMAR) nta bushishozi na busa zashingiyeho.

Ingingo ya 4

Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga ibisubizo Leta itanga kuri iki cyorezo bidashingiye ku kuri. Birazwi neza ko Abanyarwanda bafite amashanyarazi ari imbarwa, ni gute Leta yakwihutira gutegeka abaturage twese kugira kizimya mwoto ebyiri mu gihe izi neza ko no kubona icyo kurya ari amahirwe? Ni gute wasaba abaturage kugura ibitembo (amatiyo) byo gukurura amazi mu gihe uzi neza ko uwo ubisaba avoma kandi agakoresha mu buzima bwa buri munsi amazi ya ruhurura? Uko si ugushinyagura izuba riva.

Ingingo ya 5

Ishyaka PS IMBERAKURI rishingiye ko benshi izi nkongi zibasiye bashyira mu majwi uburyo EWASA ibagezaho amashanyarazi, byagombye gutuma ahubwo LETA ishyiraho AKANAMA K’IMPUGUKE KIGENGA kagasuzuma neza icyateye izi mpanuka maze imyanzuro ivuyemo ikaba ariyo Leta ishingiraho mu kugena ingamba zafatwa aho guturaho abantu ibintu bihutiweho.

Ingingo ya 6

Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga kuba Leta nta bushishozi yerekanye mu kukegena ingamba zihamye kandi zizwi neza nibyo bituma bamwe bahwihwisa ko ngo “Leta ariyo yihishe inyuma y’ibi bikorwa mu rwego rwo gushakira isoko abashoramari bo kugurisha ibyo itegeka abaturage kugura”. Ubushishozi bucye bwagaragaye ubwo Leta yategekaga gutera amarangi byagombye kubera urugero abagena ingamba zo kurwanya iki cyiza cy’umuriro.

Ingingo 7

Ishyaka PS IMBERAKURI ritewe impungenge no kuba Leta itarashobora gufata abashobora kuba bari inyuma y’izi nkongi no kugaragaza impamvu nyazo zazo kuko ibi bitera urujijo rubyara urwikekwe. Aha abatungwa agatoki akaba ari amashyaka atavunga rumwe na Leta ya FPR aho abayoboke bayo bakomeje kwibasirwa bitwa abanzi b’igihugu.

Ingingo ya 8

Ishyaka PS IMBERAKURI risanga Minisitiri w’Umutekano agomba kwegura mu maguru mashya yibwirije kuko bigaragara ko nta bushobozi agifite bwo gukemura iki kibazo.Rirasanga kandi bikwiye ko Intumwa za Rubanda nazo zihagurukira iki kibazo maze Guverinoma igatanga ibisobanuro byimbitse kuri izi nkongi ziyongera amanywa n’ijoro. Ibi nibyo bizatuma koko izi ntumwa abaturage bazibonamo.

Ingingo ya 9

Ishyaka PS IMBERAKURI rirasaba Abanyarwanda gukomeza gufatanya kuri byose mu rwego rwo kurwanya ikibi aho kiva hose kandi buri muntu ashingiye ku bushobozi afite agakora gahunda zituma yirinda icyakongera uyu muvuduko w’inkongi y’umuriro. Aha rirahwiturira kwita cyane nko kuzimya neza umuriro buri gihe umuntu amaze kuwukoresha, gukoresha abantu babizobereyemo mu gihe cyo gushyira insinga z’amashanyarazi mu nzu (ubwoko bw’ibikoresho n’ikoranabuhanga), gushyiraho ibikoresho bitabaza iyo umwotsi ubaye mwinshi (détecteur de fumée), n’ibindi.

Bikorewe i Kigali, kuwa 17/07/2014

Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI

Me NTAGANDA Bernard (sé)