ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°003/PS.IMB/NB/2019 : « INYANDIKO MPUZAMAHANGA ZAKWIRAKWIJWE NA LETA Y’U RWANDA ZO GUFATA ABATAVUGARUMWE NAYO NI IKIMENYETSO SIMUSIGA KO ISHYAKA FPR INKOTANYI RITITEGUYE KUGANIRA N’ABATAVUGARUMWE NARYO NDETSE N’IMIRYANGO NYARWANDA IDAHARANIRA INYUNGU ZA POLITIKI »

Me Bernard Ntaganda

Rimaze kubona inyandiko  mpuzamahanga zakwirakwijwe na Leta y’u Rwanda zo gufata abatavugarumwe nayo aho baherere ku isi hose ;ibi bikaba ari ikimenyetso cy’uko ibintu byayiyagariyeho ;

Rimaze kubona ko kandi izi nyandiko mpuzamahanga zakozwe mu gihe abatavugarumwe na Leta ndetse n’Imiryango Nyarwnanda idaharanira inyungu za politiki bitahwemye gusaba Leta y’u Rwanda ibiganiro  bihuje ingeri z’ Abanyarwanda bose ;

Bimaze kugargara ko ibyo biganiro ariyo nzira rukumbi ishoboka yo gukemura mu buryo burambye ibibazo bya politiki n’iby’imibereho byamunze u Rwanda dore ko byabaye itetu ; 

Rimaze kubona ko kwanga ibiganiro bishobora guha icyuho n’impamvu abafite umugambi wo kuzana impinduramatwara mu Rwanda bakoresheje uruhembe rw’umuheto dore ko babigaragaje kenshi bakora ibiteroshumi  mu Rwanda ;

Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha abarwanashyaka baryo,abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda,Imiryango Nyarwanda idaharanira inyungu za politiki n’amahanga ibikurikira :

Ingingo ya mbere :

Ishyaka PS Imberakuri ryamaganye ku mugaragaro inyandiko mpuzamahanga zakwirakwijwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwa guta muri yombi abatavugarumwe nayo kandi rirasaba amahanga kudaha agaciro izo nyandiko kuko zidashingiye ku mategeko ahubwo zindeye ku mpamvu za politiki.

Article 2 :

Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha amahanga ko abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda ndetse n’Imiryango Nyarwanda idaharanira inyungu za politiki bitahwemye gusaba  ibiganiro Ishyaka FPR INKOTANYI kuko basanga ari bwo buryo bwonyine bushoboka bwo gukemura ibibazo bya politiki n’iby’imibreho byugarije u Rwanda.

Ingingo ya 3:

Ishyaka PS Imberakuri ritewe impungenge n’imyumvire y’Ishyaka FPR INKOTANYI irangwa n’imvugo:”ndahari,nzahoraho ku kiguzi icyo aricyo cyose cyatangwa n’abaturage”.Iyi myumvire irashyira u Rwanda mu nzira y’urupfu cyane ko ishobora guha impamvu abifuza kuzana impinduramatwara hakoreshejwe ingufu nk’uko bamaze iminsi babigerageza bakora ibiteroshumi mu Rwanda.

Article 4 :

Ishyaka PS Imberakuri ryongeye guhamagarira amahanga harimo ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba,Ubumwe bw’Uburayi,Ubumwe bw’Afurika ,Umuryango w’Ubumwe w’Ibihugu by’Isi n’ibihugu by’inshuti kandi bifasha u Rwanda harimo Ubufaransa,Leta z’Unze Ubumwe z’Amarika,Ubwongereza,Kanada,Ububiligi n’Ubudage gukoresha igihagararo cyabyo maze bikumvisha Ishyaka FRP INKOTANYI ukuri biyihatira kwemera ibiganiro ,bitabaye ibyo byafatwa nk’ishuti mbi kuko inshuti na nyanshuti ni ikubwiza ukuri kabone n’iyo bwagukomeretsa.

Bikorewe i Kigali, kuwa 18 Gashyantare 2O19

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri w’Ishyaka PS  Imberakuri (Sé)