ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA BOSE.

Banyarwanda Banyarwandakazi, nyuma y’isesengura ryimbitse ku marorerwa yose yakorewe Abanyarwanda n’u Rwanda muri rusange kuva mu wa 1989-2020, dusanga igihugu cya leta zunze ubumwe za amerika ari nyirabayazana w’aya mahano mu buryo bukurikira:

  • Mu wa 1989 Amerika yagize uruhare mu kwica umunyamerikakazi Diane Fosey (Nyiramacibiri) wari waritangiye ingagi zo mu birunga abana nazo. Ibi bikaba byarakozwe, n’inkotanyi zari mu gikorwa cyo gutata muri ako karere.

 Muri uyu mwaka kandi, Amerika yajyanye Paul Kagame i Kansas guhabwa imyitozo ya gisirikare n’amabwiriza yose yarebanaga n’amarorerwa yategurwaga ku Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari. 

Muri uyu mwaka kandi hagati ya Amerika na Kagame, hanogejwe umugambi wo gutera U Rwanda hitwajwe impunzi z’abatutsi zari hanze, ariko kandi ikigamijwe ari ukurufata rukagirwa ibirindiro byo gutera no gusahura Zaire y’icyo gihe.

 Muri aya masezerano kandi, hemejwe ko intambara yitwa iy’amoko maze Kagame yiyemeza gushimangira iyo nyito yica kandi anicisha abanyarwanda bose, maze amerika nayo imwemerera kumuha ubutegetsi bwose no kumurinda.   

  • Mu wa 1990, binyuriye kuri Museveni wa Uganda, Amerika yahaye imyitozo n’ibikoresho bya gisirikare, urubyiruko rw’abana b’abanyarwanda b’abatutsi bari hanze, ibashuka ko intambara bari bagiye gushorwamo yari igamije kubacyura. Aka kagambane ka Kagame katumye ababyeyi b’aba bana bari bamaze imyaka igera kuri 30 ari impunzi batanga utwabo twose ngo bongere kubona igihugu.

Muri uyu mwaka taliki ya 01/10/1990, amerika yatanze amabwiriza yo gutangiza intambara ku Rwanda, ndetse itanga n’andi yo kwica Rwigema ku ikubitiro kugira ngo atazabangamira umugambi nyamukuru wo gutera Zaire no gushora abasirikare yari ayoboye mu bikorwa byo kwica abasivili. Byabaye ngombwa kandi ko kagame agambanira n’abandi bose bari bungirije Rwigema ku rugamba no mu bitekerezo kugira ngo bamubise. Bityo Amerika itanga amabwiriza nabo baricwa. (Bayingana, Bunyenyezi, Adam Waswa n’abandi).

  • Kuva mu wa 1990-1992 Amerika yashyigikiye ku buryo budasubirwaho, ibitero byagabwaga na Kagame bikarimbura ibihumbi by’inzirakarengane z’abasivili b’abahutu mu karere ka Byumba, abandi bagata ibyabo.
  • Mu kwa 8/1993, i Arusha muri Tanzania, Amerika yategetse Presida Habyarimana kwakira ingabo 600, za mbere mu murwa mukuru Kigali aho yifuzaga gusubukurira ibikorwa by’intambara kuko yabonaga ko kagame adashobora gufata igihugu adahereye mu murwa rwagati. Muri uyu mwaka kandi, binyuriye ku ngabo zayo zari ziyobowe na Gen. Romeo Dallaire, Amerika yafashije kagame mu bikorwa byose byo guhungabanya umutekano mu gihugu hose. Hakoreshejwe imodoka za MINUAR zitasakwaga zivuye ku Murindi, ingabo z’inkotanyi zinjiye mu mujyi wa Kigali (CND) ku buryo bunyuranyije n’ingirwamasezerano ya Arusha. Izo modoka zifashishijwe mu gukwirakwiza inkotanyi mu duce twose tw’umujyi wa Kigali no guturitsa ibisasu ku basivili. Izi modoka kandi nizo zakoreshejwe mu kujyana ibisasu 2 bya missile byatanzwe na Amerika i Masaka guhanura indege ya Habyarimana.
  • Muri iki gihe Amerika na kagame bifuzaga gusubukura imirwano yo gufata Urwanda, bakoze ibishoboka byose ngo intambara bayerekeze mu basivili kugira ngo ingabo z’inkotanyi ntihazagire aho zihurira n’urugamba mu gihe abasivili bamarana. Umwaka wa 1993 wose kagame yawukoresheje mu kwica abahutu bari bayoboye amashyaka akomeye kugira ngo bizamure imvururu zikomeye zishingiye ku moko aha twavuga nka Katumba, Bucyana, Gapyisi, n’abandi benshi cyane. 
  • Muri uyu mwaka wa 1993, Kagame yatoranyije ingabo zagombaga kwivanga n’interahamwe mu mujyi wa Kigali mu gihe intambara yari kuba isubukuwe kugira ngo ubwicanyi burusheho kwibasira abasivili aho kuba intambara yo guhagarika inkotanyi zari kuba zigarurira imisozi zishingaho ibibunda bya rutura. Benshi muri izi nkotanyi boherejwe mu turere batazwi bigira interahamwe kabombo, abandi bigira aba CDR, abandi boherezwa gukora mu ngo hose mu mujyi wa Kigali. Ingero ni nyinshi hari ubwo amateka y’umutekano wa ba nyir’ubwite nabyemera zizatangwa.
  • Taliki 06/04/1994 mu masaha ya mugitondo, intasi za Amerika (CIA) zagiye muri park y’akagera ziyise abakerarugendo zikaba zaragombaga gutanga amakuru atibeshyweho ku isaha Habyarimana yagombaga kwinjirira mu kirere cy’urwanda ava muri Tanzania. Ku mugoroba w’iyo taliki, ahagana isaa 1 n’indi minota ku mugoroba, amakuru yaratanzwe maze Amerika iha kagame umugisha wo kurasa indege ya Habyarimana. 
  • Aho bimenyekaniye ko Habyarimana yishwe muri ubwo buryo, abahutu b’intagondwa bariye karungu batangira kwica abatutsi bivanze na za nterahamwe z’ubundi bwoko kagame yari yohereje. Mu gihe abatutsi bicwaga nta hantu na hamwe hazwi Kagame yaba yarahaye inkotanyi amabwiriza yo kurwana zibarengera. Niba hari uhazi yazahatubwira. Kwica abasivili b’abatutsi byari inyungu zikomeye kuri Amerika na Kagame kuko byatumye igisirikare cyariho kibura ayo kimira n’ayo gicira mu gihe igice kimwe cyumvaga cyakwijandika mu bwicanyi kigahorera Habyarimana, ikindi nacyo kibona ko hagomba kugira ugifasha guhagarika ubwicanyi bw’abasivili kugira ngo nacyo gihangane n’inkotanyi zari zimaze kwigarurira uduce twinshi tw’igihugu. 
  • Leta yariho yari yiteze ubufasha ku muryango w’abibumbye mu guhagarika ubwicanyi bwari bwibasiye abasivili n’intambara muri rusange, ariko Amerika na Kagame baba ibamba. Abatutsi bakomeza kwichwa ingabo z’igihugu zimwe zihanganye no gukumira inkotanyi no kuzibuza gufata umujyi wa Kigali n’igihugu, mu gihe abandi bari bijanditse mu bwicanyi naho kagame na Amerika bo bari gusifura ibiri kuba. Leta yanditse ibaruwa isaba umuryango w’abibumbye gufasha gutabara abatutsi b’abasivili bicwaga, Kagame aba uwa mbere mu kuyitera utwatsi avuga ko ntacyo baza kuramira, Amerika nayo ibigenza ityo. Igitangaje ni uko abatutsi bamaze kwicwa, ari bwo Bill Clinton yohereje ikitaraganya abasirikare kabuhariwe gufasha Kagame mu gihe yari kuba ananiwe gufata ubutegetsi. Izo ngabo zoherejwe i Goma, Kampala, Mombasa, ndetse n’i Kigali mu kiswe ‘Operation support hope’ mu gihe abantu bari bamaze gupfa ninde wambwira icyo izi ngabo za amerika zari zije gukora niba Atari ugufasha kagame gufata igihugu cyose.
  • Mu kwa 7/1994 Amerika ishyira kagame ku butegetsi, maze ishyiraho urukiko rwo kuyobya uburari no gushinyagurira abahutu bari bamaze gutsindwa intambara. Si ibyo gusa, Amerika ya Bill Clinton kandi yahagarikiye kandi iha umugisha ibikorwa by’ubwicanyi ndengakamere byakozwe na Kagame mu gihugu hose mu wa 1995. By’umwihariko imbaga y’abahutu basaga ibihumbi 200 batikirijwe mu nkambi y’ikibeho. Aha leta ya Amerika yararuciye irarumira.
  • Mu kwa 8/1996 Kagame yagiye muri Amerika guhabwa amabwiriza yose ajyanye n’intambara yari igiye gushozwa kuri Congo no kurimbura impunzi z’abahutu. ku wa kabiri taliki ya 06/08/1996, Kageme yahuye n’abayobozi bakuru ba Amerika mu kunoza uwo mugambi, ndetse ku wa gatatu taliki ya 07/08/1996 abonana na minisitiri w’ingabo JOHN PERRY w’icyo gihe. Ibitwaro byasutswe i Kigali, maze ukwezi kwakurikiye, Museveni ahuza Kagame na Kabila wari ugiye kwitirirwa intambara ya Congo.
  • Mu Gushyingo 1996 Kagame atera Congo, yica impunzi z’abahutu zigera kuri miliyoni n’abanyekongo batabarika, ahagarikiwe na Amerika. Koffi Annan wari uhagarariye umuryango w’abibumbye aza kwihera ijisho, nawe araruca ararumira.
  • Mu wa 1997 mu gihe cyitwa ko ari icy’amahoro. Hakoreshejwe iturufu y’abacengezi, Kagame arimbura ibihumbi bitabarika by’abahutu mu majyaruguru y’igihugu isi yose irebera Amerika iraruca irarumira. Kagame arica, yica Laurent Kabila isi iraceceka ubusahuzi bwa Congo burakomeza, kagame yica abarenga miliyoni 10. Isi yose iraceceka iyo mbaga yose iba ibitambo by’iterambere ry’ikinyejana cya 21. Kugira ngo haboneke kolta yo gukora telefone na za mudasobwa bigezweho tubona iki gihe, kobalt yo gukora indege n’ibindi.  
  • Kuva icyo gihe cyose kugeza kuri uyu munota wa none, imyaka ibaye 31 kagame nta kindi akora kitari ugukaraba inkaba, guhotora, guta ku ngoyi, gusenyera rubanda, kubasahura, kubicisha inzara, kubaheza ishyanga n’andi mabi menshi ndengakamere adashobora gukomeza kwihanganirwa. Aya mahano yose twavuze kagame yayafashijwe n’inshuti ze magara ari zo Bill Clinton na Tony Brail. Kuba bariyererukije bagakora ikiswe RWANDA THE UNTOLD STORY  bagamije guha kagame gasopo, ntibyibagiza abanyarwanda ko:
  1. Ari bo babitse agasanduku k’umukara k’indege ya Habyarimana.
  2. Ko ari bo banze ko mapping report ivuga neza ubwicanyi bwa Kagame isohoka kuko yahita atabwa muri yombi, nabo bagasabwa ibisobanuro.
  3. Mu gihe kagame akomeje gucura inkumbi abana b’Urwanda, abasenyera izuba riva, abahotora, abata ku ngoyi, abatorongereza ishyanga, abasahura, abicisha inzara nkana, ari bo bakomeje kubimufashamo.

Ndongera kwibutsa ba gashakabuhake ko imisare bayeye Urwanda ikivirirana kandi ko fagitire bafitiye abanyarwanda ari nini cyane kandi bitinde bitebuke bazayishyura. Turakomeza kwihanganisha abanyarwanda bose, ndetse n’Urwanda muri rusange ku bw’intimba n’agahinda iri bandi ngo ni Kagame rikomeje kubatera, imyaka ikaba ibaye 30. Turongera kwibutsa abanyarwanda bose ko igihe cyo gutega umutwe ngo Kagame Awumene cyarangiye. Turasaba abanyarwanda kudakomeza kuba abatesi ngo babe igisekeramwanzi. Igihe kirageze ngo imbaraga za rubanda zikureho agatsiko k’abicanyi kigize akaraha kajyahe. Biratangaje kubona aya mabandi avuga ngo nta wayasenyera ariko yo akumva ko yasenyera abandi. 

Banyarwanda banyarwandakazi, nta rupfu rubaho ruruta gusenyerwa uhagaze utazi aho ugiye kwerekeza. Ukora ibyo wese ntabwo aba agomba gufatwa nka leta, ahubwo aba agomba gufatwa nk’umwanzi wateye igihugu, bityo aba akwiye kurwanywa na rubanda nta n’umwe usigaye. Umuntu ugusenyera nta bisobanuro nta n’ingurane atandukaniye he n’uza kukwica? Abanyarwanda dukwiriye gusobanukirwa mu buryo budasubirwaho ko FPR iyobowe na Kagame ari agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro, bityo akaba ari yo ndorerwamo tugomba kubabonamo.

 Nk’uko ibandi ridashobora kugutera ngo rikunyage ibyo utunze byose rinagutwarire n’umugore uceceke ngo ni uko rifite intwaro, ni nako abanyarwanda tudakwiye kureka aya mabandi ngo atwogereho uburimiro. Igihe kirageze ngo abanyarwanda duhitemo hagati yo gupfa nk’imbwa, cyangwa gukenyera kigabo tugahangana n’iyi miguta. Banyarwanda banyarwandakazi Bavandimwe, iyi si politike. Ni ubuzima bwacu n’abazadukomokaho. Birakwiye ko aho bigeze, intambara ari yo yonyine igena aho Urwanda rw’ejo rugomba kwerekera. Niba imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda irambiwe akarengane ninde uzayihagarara imbere? Igihe cyo guhitamo ni iki, kandi iherezo rya kagame n’ingoma ye ntibigomba kurenza uyu mwaka wa 2020. Banyarwanda banyarwandakazi bavandimwe, icyiza twaba twiteze kuri Kagame nyuma y’uyu mwaka nta kibaho. Nta kindi gitegerejwe uretse rutenderi, kandi Impamvu ingana ururo, ntidukwiriye kumwihanganira na gato, mu gihe azaba yongeye kugira abaturage yigirizaho nkana, dore ko urupfu rwa Kizito rwo rwamugize ikiragi burundu.

Murakoze. 

FRANCIS KABERUKA i KIGALI