Umucuruzi Mugabo wari ufungishije ijisho biravugako yahunze igihungu.

Yanditswe na Ben Barugahare

Umucuruzi Claver mugabo wari umaze igihe afungishijwe ijisho kubera ibyaha akurikiranyweho byo gukorana n’ishyaka RNC ritavuga rumwe na leta yaba yahungiye mu gihugu cya Uganda, we n’umuryango we. Police yatangaje ko yamenyeko Mugabo yagiye hanze y’igihugu atabifitiye uburenganzira kuko yari afungishijwe ijisho mu rugo rwe. 

Twigeze kubagezaho inkuru mu kwezi k’Ukuboza 2018 igihe Claver Mugabo yafashwe akaburira irengero, ariko nyuma y’iminsi mike Police yemeye ko imufite n’umuryango we uramusura. 

Police yanatangarije Radio Rwanda ko, Clavel Mugabo ahunze ubutabera kandi ko n’umuhungu we Innocent Mugabo wagiye kwiga mu Bwongereza nawe yanze kwitaba abari gukora iperereza ku mikorere ya RNC mu Rwanda.

Twagerageje kwandikira Innocent Mugabo ku mbuga nkoranya mbaga tumabaza ibyo bamuvugaho n’iby’umuryango we wahunze, ariko mu gihe twandikaga ino nkuru yari ataradusubiza.